Birashoboka ko waba uryama amasaha ahagije yewe ukanaryamira ariko n’ubundi igihe ubyukiye ukabyukana umunaniro, ndetse ukirirwa usinzira. Birashoboka ko waba urwaye Hpersomnia.
Hyperomnia ni indwara ifata ubwonko igatera uyirwaye guhora asinzira kabone nubwo yaba aryama amasaha menshi, amwe benshi bahurizaho ko ari amasaha ahagije yo kuryama.
Ubundi abahanga bagira inama abantu ko abantu bakuru bakwiye gusinzira amasaha ari hagati ya 7 na 9.
Bimwe mu bitera iki kibazo harimo inzoga, itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge, kudakora siporo, umubyibuho ukabije, akavuyo mu gusinzira, ndetse kandi biranashoboka ko waba urwaye indi ndwara igutera guhora usinzira.
Bimwe mu bigaragaza ko ufite ikibazo cya Hypersomnia icya mbere nuko uba waryamye amasaha ahagije, ariko ukabyuka bigoranye wumva ugifite umunaniro ugutera ibitotsi byinshi.
Ibi nibyo bigukurikirana umunsi wose ugasanga wiriwe usinzira mu kazi, cyangwa izindi gahunda waba urimo.
Iyo umaze kubona ko ufite iki kibazo ugirwa inama yo kureka akavuyo mu bijyanye n’uburyo bwo gusinzira kwawe.
Aha uba ukwiye kugira amasaha ahoraho uryamira ndetse n’ayo kubyuka, bityo bikagabanya ibyago ushoora guterwa na hypersomnia.
Gusa ushobora no kujya ku ivuriro rikwegereye ukaganiriza muganga ikibazo ufite akaba yakugira inama y’uko cyakemuka, dore ko yanaguha imiti aramutse asanze ubuterwa n’indi ndwara.
Umwanditsi: Ndayishimiye Fabrice
TANGA IGITECYEREZO