RURA
Kigali

U Budage: Abashaka kuzazurwa basabwa miliyoni zisaga 280 Frw bakomeje kwiyandikisha

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:5/03/2025 16:30
0


Ikigo cya Tomorrow.Bio kiri gutanga amahirwe yo kongera kubaho nyuma y’urupfu, aho bakomeje gahunda gushyira abantu mu byuma bibakonjesha batekereza ko hari igihe bazabakangura bakongera guhumeka umwuka w’abazima.



Nk’uko ikinyamakuru BBC kibitangaza, uyu ni umushinga uyobowe na Emil Kendziorra ariwe washinze ikigo cya Tomorrow.Bio ndetse akaba yarahoze ari umushakashatsi kabuhariwe ku bijyanye n’indwara za kanseri.

Kugeza ubu mu byuma byabo bikonjesha umubiri w’umuntu wapfuye ntiwangirike, bamaze gushyiramo abantu bane ndetse n’imbwa eshanu, ariko abantu barenga 700 bamaze gusaba ko bahabwa iyi serivisi.

Mu gihe igikorwa nk’iki cyo kubika imibiri y’abantu ngo bazazurwe mu myaka iri imbere cyabayeho bwa mbere mu 1976 muri Michigan, kugeza ubu nta muntu n’umwe urabasha gusubizwa ubuzima nyuma yo gupfa binyuze muri ubwo buryo. Gusa Emil we yizera ko bizashoboka.

Bigenda bite!? Umurwayi asinyana amasezerano n’iki kigo cya Tomorrow.Bio mu gihe abaganga bemeje ko mu bigaragara asigajr iminsi itari minsi ahumeka umwuka w’abazima. 

Iyo byemejwe ko yamaze kwitaba Imana, abo muri iki kigo bamushyira mu mbangukiragutabara yabo, bakamujyana bagakomeza ibikorwa byabo.

Igitekerezo cy’uyu mushinga ngo cyavuye ku murwayi umutima we wigeze guhagarara kubera ubukonje bwinshi ariko nyuma ukaza kongera gukora. 

Urugero ni umukobwa witwa Anna Bagenholm mu 1999 muri Norway yamaze amasaha abiri umutima wahagaze ubwo yari muri ya mikino yo mu rubura, ariko nyuma yaje kugarurwa umutima wongera gutera.

Emil Kendziorra ati:”Byaba mu myaka 50, 100 cyangwa 1000 niko buri wese abitekereza. Gusa nyuma na nyuma ntacyo bivuze. Mu gihe ubashije kugenzura ubushyuhe wabasha kugumana uwo muntu.”

Yakomeje ati:“Hari ibintu byinshi bitaremezwa ariko bishobora gukora - nuko gusa ntawabigerageje.”

Gusinyana amasezerano n’iki kigo cya Tomorrow.Bio ngo umubiri wawe ubikwe neza uzazurwe mu gihe kiri imbere, usabwa kwishyura ibihumbi 200 by’amadorari, ubwo akaba ari asaga miliyoni 281 uyabaze mu manyarwanda.


Emil Kendziorra yizera ko kuzura umuntu bizakunda


Iyi niyo mbangukiragutabara gahunda zitangiriramo iyo umuntu amaze kwitaba Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND