Mu muco Nyarwanda, guhoberana ni kimwe mu by’ibanze bigaragaza urukundo, mu gusuhuzanya ushobora guhereza umuntu ikiganza cyangwa ukamucira amarenga utiriwe umukoraho, ariko guhobera umuntu bimugaragariza ko umufitiye ubwuzu. Ariko se, ni iki guhoberana bivuze ku buzima bwawe?
Ubushakashatsi bwagiye bukorwa ku byerekeye guhoberana, bwagaragaje ko bifite ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu, ndetse no ku mibanire y’abantu. Uhereye ku kuba abantu batandukanye babona ko ari igikorwa cyiza kigaragaza urukundo n’ubwuzu, ariko kandi, guhoberana bifite akamaro kanini ku buzima bwo mu mutwe, ku mubiri, ndetse no ku mikorere y’umuntu.
Akamaro ko guhoberana ntikagarukira
gusa ku byiyumviro by’akanyamuneza, ubwuzu, kugaragarizanya urukundo no kubaka umubano mwiza, kuko ubushakashatsi
bwagaragaje ko guhoberana bifite akandi kamaro gakomeye no ku buzima bw’umuntu
muri rusange, dore akamaro ko guhoberana n’impamvu ugomba kubiha agaciro cyane nk’uko tubikesha ikinyamakuru Psychology Today:
Bitera akanyamuneza, bikanongera urukundo :Guhoberana bituma umubiri urekura imisemburo ya oxytocin, endorphine, na dopamine, byitwa "imisemburo y’urukundo." Ibi byiyumviro bituma umuntu yumva atari wenyine, akumva afite umunezero ndetse akibagirwa umubabaro.
Abantu benshi barwaye indwara zo kwiheba no kwigunga, iyo bahobera inshuti zabo
cyangwa abakunzi babo, bigira ingaruka nziza ku mibereho yabo. Ibi ni ingenzi
cyane, kuko bihindura uburyo abantu biyumva, bigatuma bagarura icyizere cy’uko
batari bonyine kandi bakunzwe.
Bigabanya umunaniro ukabije (Stress): Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon iherereye muri Pennsylvania, bwagaragaje ko abantu bahorana umuco wo guhoberana bakunze kugira ibyago bito byo kurwara stress, ugereranyije n'abantu batabikora.
Guhoberana
bigabanya urugero rw'umusemburo wa cortisol, umusemburo uturuka ku stress
ndetse no ku umunaniro ukabije. Prof. Sheldon Cohen, umushakashatsi muri iyo Kaminuza, yavuze ko guhoberana ari ikimenyetso cy’urukundo mvamutima, kigafasha
gutanga ibyiyumviro byubaka hagati y’abantu, bityo stress ikagabanuka.
Byubaka
icyizere mu bantu: Guhoberana bigira uruhare mu
kubaka no gukomeza icyizere hagati y’incuti, abashakanye, abakundana cyangwa
abavandimwe. Mu mibanire myiza, guhobera umuntu ni ikimenyetso cy’urukundo. Iyo
umuntu adahobera undi, ashobora gutangira kubaza ibibazo bitandukanye ku
mibanire yabo, bikaba byavamo amakimbirane no gutakazanya icyizere. Ku bw’ibyo,
guhoberana bituma abantu bafitanye umubano wihariye barushaho kugirirana
icyizere.
Birinda indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w'amaraso: Guhoberana ni igikorwa gifite uruhare mu gukumira indwara z’umutima. Iyo abantu bahoberanye, ibimenyetso by'uruhu byohereza amakuru ku mitsi ikorana n’umutima, cyane cyane ku gice gikora akazi ko kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, bityo bigatuma umutima ukora neza.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 59 bakiri bato (bari hagati y’imyaka 20 na 29), bwagaragaje ko guhoberana kenshi n’uwo mwashakanye bituma umuvuduko w’amaraso ugabanuka bikaba ari byiza no ku mutima.
Bifasha mu
gukora akazi neza: Ubushakashatsi bugaragaza ko
guhoberana n’abantu ukunda, nk'umukunzi cyangwa umuryango, mbere yo kujya ku
kazi, bigira ingaruka nziza ku mikorere yawe. Ibi bituma umuntu arushaho kugira
akanyamuneza, bikamufasha gutanga umusaruro mwiza no kugira imbaraga zihagije
zo gukora akazi neza. Iyo umuntu avuye mu rugo ahoberanye n’umuryango cyangwa
inshuti, atangira umunsi we ari mu bihe byiza, bituma ibyo akora byose biba
byiza.
Niba uri umuseribateri cyangwa udafite umukunzi, ntugomba
guhangayikishwa nuko udafite uwo guhobera, ntabwo guhoberana byagenewe abakunzi
gusa, ushobora guhobera incuti yawe uyisuhuza cyangwa uyisezera. Ushobora kandi
no guhobera umuvandimwe wawe ku kibuga cy’indege mbere yuko umubwira uti “urugendo
rwiza,” cyangwa ugahobera umuntu gusa kuko ushaka kumva uri hafi ye.
Guhoberana bifite akamaro mu mibereho n’imikorere y’umubiri. Guhoberana ni igikorwa gito ariko gifite
akamaro kanini ku buzima bw’umuntu, ndetse n’ubuzima bwihariye mu mibanire
y’abantu. Rero, umuco wo guhoberana ukwiye gukomeza no kurushaho kumenyekana,
ndetse abantu bakarushaho kumenya akamaro n’agaciro kabyo.
TANGA IGITECYEREZO