Umugabo wo mu Bwongereza yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice nyuma yo guhatira umugore we gukorana imibonano mpuzabitsina n’imbwa yabo mu gihe yamufataga amashusho agakwirakwizwa ku rubuga rwa TikTok.
Graham Marshall w’imyaka 39 yahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Sheffield icyaha cyo gukoresha umugore we Paige Reaney w’imyaka 33, amutegeka gukorana imibonano n’iyo mbwa yitwaga Charlie nk'uko tubikesha The Star.co.uk.
Ibyo bikorwa byagiye bikorwa hagati ya Kanama 2019 n'Ukuboza 2022 inshuro zirenga enye, byamenyekanye nyuma y’uko polisi ifashe ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga bigakorwaho iperereza.
Umucamanza Jeremy Richardson KC yavuze ko "ari kimwe mu byaha bibi cyane yahuye nabyo mu myaka hafi 50 amaze akora mu nkiko". Yavuze ko Marshall "yari umuntu wagiraga umuco w’ubusambanyi bukabije kandi bikaba ari ugutandukira ku muco".
Reaney na we yahamijwe ibyaha byo gufata nabi inyamaswa no kwifatanya muri iyo myitwarire, ariko akatirwa igifungo cy’amezi icyenda gisubitswe. Umuganga w’amatungo yahamije ko "iyo mbwa yagize ububabare bukabije no guhungabana bitewe n’ibyo yakorewe.
Iperereza ryimbitse ryagaragaje ko Marshall yari afite n’amashusho y’urukozasoni yerekeranye n'abana, amafoto y’ubusambanyi bukabije, ndetse n’ibyaha byo gufata amashusho y’abagore mu ibanga akoresheje camera yari ihishe.
Uyu mugabo arashinjwa n'ibyaha bijyanye no gufata amashusho y'urukoza soni abantu akoresheje kamera ihishe
Abashinzwe umutekeno bavuga ko hakenewe gushyirwa imbaraga no gukaza amategeko agenga imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO