RURA
Kigali

Imwe mu mico umuntu agira igatuma atabona inshuti mu buzima bwe

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:4/03/2025 14:48
0


Hari impamvu zimwe mu zituma abantu batagira inshuti kandi n’abagerageje gushaka inshuti babishyizemo umuhate cyane ntibazibone.



Abantu batagira incuti bashobora kwitwa ibifura, abatinya kuganira, abatagira imikoranire, cyangwa abahora mu bwigunge. Nyamara, hari impamvu nyinshi zituma abantu batagira inshuti. Bamwe bashobora gushaka incuti nyinshi, mu gihe abandi bishimira kuba bafite incuti nke.

Raporo zigaragaza ko abantu benshi bakuze bavuga ko bafite incuti nke cyangwa na none ntazo bagira. Muri bo, 27% by’abari mu kigero cy’imyaka y’ubukure bavuze ko badafite incuti zizerwa nk’uko byagaragaye mu nyandiko yitwa ‘The state of American friendship: Change, challenges, and loss. Survey Center on American Life’.

Ibimenyetso by’imyitwarire mu mibereho y’umuntu bibigiramo uruhare, ariko hari n’impamvu z’umuntu ku giti cye zishobora kumutera kubura inshuti.

Niba wibaza impamvu udafite inshuti z’ukuri cyangwa nta nshuti n’imwe, hari impamvu nyinshi zishobora kuba zihari mu buzima bwawe zibitera. Dore zimwe mu mpamvu zikunze gutuma umuntu atagira inshuti:

1.      Uritinya: Ku bantu bamwe, biragoye gutangira kuganira n’abantu batabazi. Bityo rero, bakirinda ahahurira abantu rusange bakibanda mu rugo aho gutembera cyangwa kujya gushaka inshuti nshya.

2.      Ufite impungenge zo kuganira: Impungenge zo mu mibanire ni ikintu kigaragara mu mibanire, aho umuntu agira ubwoba mu bihe ari aho abantu bahurira. Ibi bishobora kumubuza gukora ibintu byamutera ibyishimo, nko gukomeza umubano n’abantu cyangwa gushaka inshuti.

3.      Uhindura aho utuye kenshi: Biragoye kugira inshuti no kuzizirikana igihe umuntu ahora agenda ahindura ahantu atuye kenshi. Iyo umuntu ashatse kugira inshuti nshya, akibona ubundi buryo bwo kubana n’abandi, yisanga na none yimutse akajya gushaka inshuti aho yimukiye.

4.      Ubaho m’ubuzima bwa wenyine: Wenda umuntu akunda kuba wenyine. Abantu bamwe, bishimira kuba bonyine kandi n’ubwo baba bashaka inshuti nshya ariko bagakomeza kumva batuje igihe bari bonyine.

5.      Inshuti zawe ntizihura n’ibyifuzo byawe: Wenda ukunda kunywa icyayi, kujya mu nzu z’ibinyobwa bito cyangwa mu mahoteli, mu gihe abandi bakunda ibinyuranyije n’ibyo wowe wifuza m’ubuzima bwawe.

6.      Ntumenya aho wabona abandi: Biba bishoboka cyane ko umuntu atagira amahirwe yo kubona abantu kuri aho atuye cyangwa mu kazi ke ka buri munsi, kandi akaba atazi n’ahandi yagerageza gushaka inshuti.

7.      Ugerageza cyane gushaka inshuti: Umuntu ashobora kugira igitutu mu gushaka inshuti, bikaba byaba n’impamvu abantu babona ko abakeneye cyane cyangwa ntacyo abantu bakura kuri wowe.

8.      Ntiwita ku nshuti ufite: Wenda hari bamwe mu nshuti cyangwa abakwegereye, ariko umuntu ntabitaho mu gihe runaka, ibyo bikaba byatera kwanga kuguma kugirana umubano nawe wa hafi.

9.      Ntiwemerera umuntu uwariwe wese kwinjira m’ubuzima bwawe: Umuntu ashobora kuba azi abantu benshi ariko atajya yemerera uwariwe wese kumwiyumvamo cyane ngo baganire k’ubuzima bwabo bwihariye.

10.  Uhora uhuze: Wenda ufite akazi gakomeye, inshingano z’urugo, ishuri, cyangwa indi mirimo bose bikumira umuntu kuba inshuti n’abandi kubera kubaburira umwanya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND