Birashoboka ko waba uryama amasaha ahagije yewe ukanaryamira ariko n’ubundi igihe ubyukiye ukabyukana umunaniro ndetse ukirirwa usinzira. Birashoboka ko waba urwaye Hpersomnia.
Hyperomnia
ni indwara ifata ubwonko igatera uyirwaye guhora asinzira kabone nubwo yaba
aryama amasaha menshi, amwe benshi bahurizaho ko ari amasaha ahagije yo
kuryama. Ubundi abahanga bagira inama abantu ko abantu bakuru bakwiye gusinzira
amasaha ari hagati ya 7 na 9.
Bimwe mu
bitera iki kibazo harimo inzoga, itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge, kudakora
siporo, umubyibuho ukabije, akavuyo mu gusinzira, ndetse kandi biranashoboka ko
waba urwaye indi ndwara igutera guhora usinzira.
Bimwe mu
bigaragaza ko ufite ikibazo cya Hypersomnia icya mbere nuko uba waryamye
amasaha ahagije, ariko ukabyuka bigoranye wumva ugifite umunaniro ugutera ibitotsi
byinshi. Ibi nibyo bigukurikirana umunsi wose ugasanga wiriwe usinzira mu kazi,
cyangwa izindi gahunda waba urimo.
Iyo umaze
kubona ko ufite iki kibazo ugirwa inama yo kureka akavuyo mu bijyanye n’uburyo
bwo gusinzira kwawe. Aha uba ukwiye kugira amasaha ahoraho uryamira ndetse n’ayo
kubyuka, bityo bikagabanya ibyago ushoora guterwa na hypersomnia.
Gusa
ushobora no kujya ku ivuriro rikwegereye ukaganiriza muganga ikibazo ufite
akaba yakugira inama y’uko cyakemuka, dore ko yanaguha imiti aramutse asanze
ubuterwa n’indi ndwara.
TANGA IGITECYEREZO