Umuraperi Kanye West yatangaje ko ashaka gukorana ikiganiro na Andrew Tate washinjwaga ibirego birimo gufata ku ngufu
Kanye West akomeje kwereka isi ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga, aho aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa X ku itariki ya 3 Werurwe 2025, ashimangira ko ashaka gukorana ikiganiro na Andrew Tate, umwe mu bantu bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuva muri Romania aho yashinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu. Yanditse agira ati: "Andrew Tate agarutse muri Amerika. Igihe cy'ikiganiro".
Muri 2023, Andrew Tate yarezwe ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu no gushinga itsinda ry’abagizi ba nabi rishyira mu bikorwa ibikorwa by’ubucuruzi bw'abagore. Ni ibyaha yashinjwaga hamwe na musaza we, Tristan, yabishinjwaga n’abagore babiri bo muri Romania.
Nyuma y'uko Andrew na Tristan bafungirwa muri Romania, muri Mutarama 2025, ubucamanza bwasabye ko bafungurwa. Andrew n'umuvandimwe we, bagarutse ku butaka bwa Florida nyuma y’uko abashinjacyaha bo muri Romania bemeje mu kwezi kwa 12 ko urubanza rutazakomeza mu rukiko kubera ibitagendaga neza ku ruhande rw’abashinjacyaha.
Kubera ibibazo by’amategeko bikurikiranwe kuri Andrew na Tristan Tate, benshi batunguwe no kumva ko Kanye West, uyu muririmbyi w’umuhanga ashobora gukorana ikiganiro na Tate.
Abantu ku mbuga nkoranyambaga babonye ko iyi iki kigabiro gishobora kuba ikibazo kinini kuri, bavuga ko ikiganiro gishobora kuzana impinduka zikomeye.
Kanye West mu bushake bwinshi bwo kuvugana n'umunyemari Andrew Tate
Andrew Tate umaze iminsi ageze muri Florida nyuma y'ibirego yaregwaga muri Romania byo gucuruza abagore no gufata ku ngufu, ubu arifuzwa na Kanye West ngo bakoranye ikiganiro
TANGA IGITECYEREZO