Abahanzi batandukanye bakomeye bo muri Afurika no mu Rwanda bategerejwe mu bitaramo by’impurirane bizaba muri uku kwezi, bitezweho gususurutsa imyidagaduro Nyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umuziki aho baba baherereye hose mu bice byo hirya no hino ku Isi.
Mu bitaramo bitegerejwe na benshi harimo n’icy’umuhanzikazi w’umunya-Nigeria, Tems, wavuzweho gusuzugura Abanyarwanda nyuma y’uko ahagaritse igitaramo yagombaga gukorera i Kigali mu buryo bw’igitaraganya, agatanga urwitwazo rw’uko byatewe n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Igitaramo Tems yagombaga
gukorera i Kigali cyari kuzaba ku wa 22 Werurwe 2025, ndetse amatike yari
yamaze kujya hanze yanatangiye kugurwa.
Gusa ku wa 30 Mutarama 2025, uyu muhanzikazi yaratunguranye yandika kuri X ko igitaramo cye cyari kubera i Kigali yagihagaritse kubera amakimbirane y’u Rwanda na RDC, avuga ko “Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byageze kuri urwo rwego. Muri make nta makuru nari mfite ku biri kuba.”
Imvugo y’uyu muhanzikazi
yumvikanamo nk’urwitwazo rudafatika, kuko ibibazo biri hagati ya RDC n’u
Rwanda, bimaze igihe, bituruka ku kuba Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda
ibinyoma ko rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu ubuyobozi bw’u Rwanda
buhora buhakana, ahubwo rugashinja Guverinoma ya RDC gukorana n’umutwe
w’abajenosideri wa FDLR.
Kuri ubu, Tems arateganya gukorera
igitaramo muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2025. Nyuma, azakurikizaho icyo muri
Nigeria, Ghana na Kenya.
Uyu muhanzikazi amaze
igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi ayimurikira album ye nshya yise ’Born in
the wild Tems’ yakoreye i Burayi.
Tems w’imyaka 28
yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Crazy things’, ’Damages’, ’Try
me’, ’Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.
Uyu mukobwa yatangiye
kuba ikimenyabose mu 2020, yiharira ikibuga cy’umuziki muri Nigeria kuva mu
2021.
Dore ibitaramo 8 byitezweho
gufasha Abanywarwanda kuryoherwa n’ukwezi kwa Werurwe:
1.
Ndabaga Heritage & Cultural Festival
Umuryango Ndabaga ugizwe n'abagore bagize uruhare mu kubohora Igihugu wateguye igitaramo "Ndabaga Heritage & Cultural Festival" kizabera muri Kigali Serena Hotel, ku wa 8 Werurwe 2025.
Iki gitaramo cyatumiwemo Itorero Inganzo Ngari, Umusizi Junior
Rumaga n'Ibyanzu na Munganyika Alouette.
2.
The Ben
Nyuma yo gukorera
igitaramo cy’amateka muri BK Arena, agahita asohora urutonde rw’ibitaramo
ateganya gukorera hanze y’u Rwanda, The Ben ari gukorera ibitaramo muri Canada,
bigamije gukomeza kumvisha abakunzi be indirimbo zigize album ye nshya ‘Plenty
Love’ ariko banataramana cyane ko ahenshi baba badaherutse guhurira mu
gitaramo.
Nyuma yo kuva muri
Canada, The Ben azahita yerekeza i Burayi aho azatangirira ibitaramo bye mu
Bubiligi, ku itariki 8 Werurwe 2025 mu gitaramo cyo kumurika album ’25 Shades’
ya Bwiza.
Uretse iki gitaramo, ku
wa 15 Werurwe 2025, The Ben azataramira mu Mujyi wa Copenhagen muri Danemark
mbere y’uko akomereza mu Budage aho azahurira n’abakunzi be muri
‘Meet&Greet’ bakaganirira mu Mujyi wa Berlin ku wa 21 Werurwe 2025.
Igitaramo cya kane,
byitezwe ko The Ben azagikorera mu Mujyi wa Hannover mu Budage ku wa 22 Werurwe
2025.
Byitezwe ko The Ben azasoza
ibi bitaramo muri Kanama 2025 ubwo azaba yasubiye i Burayi muri Norvège.
3.
Bwiza
Ku itariki ya 8 Werurwe
2025, nibwo umuhanzikazi Bwiza ateganya kumurika Album ye ya kabiri yise
"25 Shades" mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, igitaramo kizahurirana
n'umunsi mpuzamahanga w'abagore.
Iyi album nshya Bwiza agiye
kumurikira i Burayi izaba ikurikira iyo yise ‘My dream’ yasohoye mu 2023 nubwo
igitaramo cyo kuyimurika yari yateguye cyahuye n’isanganya ntikibe nk’uko yari
yabyifuje.
Iyi album Bwiza yatangiye
kuyikoraho muri Mutarama 2024. Yayifashijweho n’abanditsi barimo Niyo Bosco
ndetse na Mico The Best. Abatunganya indirimbo bayikozeho barimo Tell Them,
Santana, Nizbeat, Loader, Prince Kiiiz n’abandi.
Iriho indirimbo 14 zirimo
iyo yise ‘Amahitamo’, ‘Amarangamutima’, ‘Are You Ok’, ‘Carry me’, ‘Monitor’ yakoranye
na Niyo Bosco, ‘MR DJ’, ‘Niko Tamu’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks,
‘Nobody’ yahuriyemo na Double Jay, ‘Sextoy’, ‘Rudasumbwa’ n’izindi.
Bwiza uzwi
nk'umuhanzikazi wigaragaje cyane kuva mu myaka itatu ishize, azataramana n'abahanzi
barimo The Ben na Juno Kizigenza.
4.
Itorero Inyamibwa
Itorero
ry'imbyino gakondo, Inyamibwa AERG rigeze kure imyitozo ihambaye y'igitaramo
cyabo bise "Inka" kizabera muri Camp Kigali tariki 15 Werurwe 2025.
Igitaramo
‘Inka’ Itorero Inyamibwa bateguye, kigamije kongera gukundisha abantu inka,
kongera kubibutsa umuco wo kugabirana ndetse no kubibutsa isano umuntu afitanye
n’inka.
Itorero Inyamibwa ni
itorero ry'umuco Nyarwanda ryashinzwe n'Umuryango w'Abanyeshuri Barokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG). Rifite intego yo kwimakaza no guteza imbere
umuco gakondo binyuze mu mbyino, indirimbo, n'imivugo.
Mu myaka irenga 25 rimaze
rishinzwe, Itorero Inyamibwa ryagiye ritegura ibitaramo bitandukanye bigamije
gusigasira umuco Nyarwanda no kuwumenyekanisha mu gihugu no mu mahanga.
Mu bikorwa byaryo,
Itorero Inyamibwa ryateguye ibitaramo bikomeye birimo "Inkera i
Rwanda" cyabaye mu mwaka wa 2018, aho ryashishikarizaga Abanyarwanda
gukunda ibikorerwa mu gihugu no gusura ahantu nyaburanga.
Mu mwaka wa 2023,
ryizihije isabukuru y'imyaka 25 mu gitaramo cyiswe "Urwejeje Imana",
cyabereye muri Camp Kigali, kikitabirwa n'abantu benshi.
Itorero Inyamibwa kandi
ryitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga nka "Festival des cultures du
monde" mu Bufaransa, aho ryaserutse mu mbyino gakondo, rikamenyekanisha
umuco Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Muri Werurwe 2024,
Inyamibwa bakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena, aho kitabiriwe na Perezida
Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Cyabaye igitaramo
kidasanzwe kuri bo, kuko cyabaye Impamvu nyinshi zo gutegura ibitaramo nk'ibi,
ndetse muri uyu mwaka bazanataramira muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye.
Mu rwego rwo kwizihiza
imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo cyiswe
"Inkuru ya 30", kigamije kwerekana iterambere ry'igihugu mu bijyanye
n'umuco n'ubukungu.
Itorero Inyamibwa
rikomeje kuba icyitegererezo mu guteza imbere Umuco Nyarwanda, rikaba rizwiho
ubuhanga mu mbyino n'indirimbo gakondo, ndetse no mu bikorwa byo gusigasira
umurage w'igihugu.
5.
Ariel Wayz
Umuhanzikazi
akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ariel Wayz akomeje kwitegura
kumurika Album nshya yise “Hear to stay”, izaba igizwe n’indirimbo 12.
Azayimurika ku wa 8 Werurwe 2025, ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, mu
gushimangira uruhare rw’umukobwa n’umugore mu kubaka sosiyete.
“Hear to stay’’ ni album
ikubiyemo urugendo rw’imyaka ine Ariel Wayz amaze mu muziki, ibihe byiza
yawugiriyemo ndetse n’ingorane yahuriyemo na zo.
Mu butumwa bwe, Ariel
Wayz yatangaje ko “Hear to stay irenze kuba album y’indirimbo, ni ubuzima
bwanjye mu muziki.’’
Indirimbo ziri kuri album
ya Ariel Wayz zikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, ubudaheranwa n’ingorane abari
n’abategarugori banyuramo mu muziki.
Izi ndirimbo zumvikanaho
umwimerere wa Ariel Wayz binyuze mu myandikire ye inoze irimo ibarankuru,
iherekejwe n’ijwi rinyura amatwi y’uryumva, rigakurura amarangamutima ye.
Iki gitaramo kizaba
hifashishijwe ikoranabuhanga, kugikurikira ni amafaranga 1000 Frw gusa yo
gushyigikira umuhanzi.
Ariel Wayz uri mu bahanzi
banyuze mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, yatangiriye urugendo rwe mu Itsinda
rya Symphony Band mbere y’uko batandukana mu 2020.
Nyuma yo gusezera mu
itsinda rya Symphony Band, Ariel Wayz yahise atangira umuziki ku giti cye.
Uyu mukobwa yamenyekanye
mu ndirimbo nka ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, You Should Know, Wowe Gusa,
Good Luck n’izindi nyinshi zirimo na Katira aherutse gukorana na Butera
Knowless.
Iyi album Ariel Wayz
agiye kuyisohora nyuma ya EP eshatu yagiye asohora mu gihe amaze mu muziki,
zirimo iyitwa ‘Best in Me’, ‘Touch the Sky’ ndetse n’iyitwa ‘Love & Lust’.
6.
Massamba muri Gen-z Comedy
Massamba Intore wamaze
gushyira hanze album nshya yise ‘Mbonezamakuza’, akomeje kuyiganuza abakunzi
b’umuziki we, by’umwihariko mu bitaramo bitandukanye birimo n’icyo agiye
gukorera muri ‘Gen-Z Comedy’ kizabera muri Camp Kigali ku wa 6 Werurwe 2025.
Album nshya y’uyu muhanzi
izaba igizwe n’indirimbo 27 zirimo nka Rwabihama, Batashye, Tsinda, Ikibasumba,
Mporempore, Urwererane, Umwali, Mbonezamakuza, Duhananye umurego, Zarwaniyinka,
Milindi ya Ngoma, Kamonyi, Nyangenzi na Nyiramaliza.
Hariho kandi Amagaju,
Nyaruguru Vol II, Dukumbuye Rwanda Yacu, Abe, Muyumbu wa Nziga, Twaje
kugutaramira, Urabeho shenge, Twazindutse, Iyambere Ukwakira Voll II, Sisi
wenyine Vol II, Dimba hasi Vol II, Fourteen Vol II na Vive Lange.
Uretse Massamba Intore
uzatarama, abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’abanyarwenya barimo Fally
Merci, Joseph, Kadudu, Rumi, Dudu, Umushumba, Pirate na Keppa bose bazamukiye
muri ‘Gen-Z Comedy’.
7.
Imyaka itatu ya Gen-z Comedy
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Alex Muhangi watangije ‘Comedy store’
iri mu bitaramo bikomeye mu Mujyi wa Kampala, yatangaje ko ku wa 27 Werurwe
2025 ibitaramo bya ‘Comedy store’ bikunzwe muri Uganda bizabera mu Mujyi wa
Kigali, mu rwego rwo kwizihiza imyaka itatu ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ bimaze
bitegurwa.
Mu myaka ibiri ishize, ibi bitaramo bya Gen-z Comdy
byashyize ku isoko cyangwa se byagaragaje impano z’abarimo Muhinde, Umushumba,
Kadudu, Dudu, Pilate n’abandi birahirwa mu buryo bukomeye.
Ariko kandi byatumye biba ihuriro ry’urubyiruko
rushaka kuganira, abasirimu bashaka gusohoka, aho gufatira icyo kunywa no kurya
n’ibindi.
Ni ibitaramo bikunze kugaragaramo cyane amasura
y’abantu bazwi nka Alex Muyoboke, Kabano Franco uzwi cyane mu ruganda
rw’imideli n’andi mazina abanyarwenya bakunze kugarukaho cyane mu bihe
bitandukanye bigatembagaza.
Mu mpera za Werurwe 2024
nibwo habaye igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ibitaramo bya Gen-Z Comedy
byari bimaze bitegurwa, cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse bituma bamwe bataha
batabashije kwinjira.
8.
Shalom Choir
Itsinda ry'abaramyi ba
Shalom Choir banditse amateka avuguruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana, bakorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge bateguye igitaramo
gikomeye bise "Shalom Worship Experience", kizaba mu minsi ibiri kuwa
22-23 Werurwe 2025.
Shalom choir ikunzwe mu
ndirimbo "Abami n'Abategetsi", "Nyabihanga", "Uravuga
Bikaba" n'izindi. Yaherukaga gukora igitaramo ubwo yataramiraga muri BK
Arena mu gitaramo bari bise 'Shalom Gospel Festival.'
Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, abayishinze bisanishije n'ijambo ry'Imana
rivuga ngo "Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye
igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi
rirenga, N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye". (Zaburi 59:17).
TANGA IGITECYEREZO