Arsenal iri mu bihe bigoye muri Premier League, ariko umutoza wayo, Mikel Arteta, yizera ko Champions League ishobora kuba igisubizo cyo kurangiza umwaka w’imikino neza.
Nyuma yo gutsindwa no kunganya imikino
iheruka muri shampiyona y’u Bwongereza, icyizere cyo gutwara igikombe cya
Premier League cyatangiye kuyoyoka. Arsenal iri inyuma ya Liverpool ku
kinyuranyo cy’amanota 13, bikaba bigoye ko yayifata.
Icyakora, mu gihe
cya vuba, Arsenal ifite amahirwe yo kwitwara neza muri Champions League, aho
yatsindiye itike ya 1/8 cy’irangiza. Iyi kipe izahura na PSV Eindhoven mu mukino
ushobora kuyifasha kwisubiza icyizere no guha abafana ibyishimo by’imikino yo
ku rwego rwo hejuru.
Arsenal yahuye n’uruhererekane rw’imvune zatumye imikinire yayo isubira hasi. Kai Havertz na Gabriel Jesus bamaze igihe kinini hanze kubera imvune zikomeye ku mitsi n’amavi.
Bukayo Saka na Gabriel
Martinelli na bo bari mu bitaro, nubwo hari icyizere ko bashobora kugaruka mu
mikino yo muri 1/4 cy’irangiza Arsenal nibasha gutsinda PSV Eindhoven muri 1/8.
Ibura ry’aba bakinnyi ryagize ingaruka zikomeye, kuko Arsenal itatsinze mu mikino ibiri iheruka ya Premier League, harimo kunganya na West Ham ndetse na Nottingham Forest nta gitego.
Kubura ubusatirizi bukomeye byatumye Arteta afata icyemezo
cyo gukinisha Mikel Merino mu mwanya w’imbere, mu gihe umwana muto Ethan
Nwaneri ari we wakinnye mu mwanya usanzwe ukinwamo na Saka.
Arteta yagize ati "Turabizi
ko dufite ikibazo cyo kutabona ibitego, ariko tugomba gukomeza gushaka
igisubizo. Champions League ni amahirwe akomeye, tugomba kwitegura umukino
ukomeye ku wa Kabiri,"
Nubwo Arsenal igorwa no gutsinda ibitego, ifite imwe mu myugarire ikomeye muri shampiyona ndetse no muri Champions League.
Mu mikino umunani ya Champions League y’uyu mwaka, Arsenal yinjijwe
ibitego bitatu gusa, bikaba biri munsi y’ibyo amakipe menshi y’i Burayi
yinjijwe, uretse Inter Milan.
Umutoza wa Arsenal yemeje ko n'ubwo gutwara igikombe cya shampiyona bitagishobotse hakiri amahirwe ya Champions League
Arsenal ifafite intwaro zayo zose iracakirana na PSV Eindhoven muri kimwe cy'umunani cya Champions League
TANGA IGITECYEREZO