RURA
Kigali

Mikel Arteta yizera ko Champions League ishobora kurokora umwaka w’imikino wa Arsenal

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/03/2025 18:16
0


Arsenal iri mu bihe bigoye muri Premier League, ariko umutoza wayo, Mikel Arteta, yizera ko Champions League ishobora kuba igisubizo cyo kurangiza umwaka w’imikino neza.



Nyuma yo gutsindwa no kunganya imikino iheruka muri shampiyona y’u Bwongereza, icyizere cyo gutwara igikombe cya Premier League cyatangiye kuyoyoka. Arsenal iri inyuma ya Liverpool ku kinyuranyo cy’amanota 13, bikaba bigoye ko yayifata.

Icyakora, mu gihe cya vuba, Arsenal ifite amahirwe yo kwitwara neza muri Champions League, aho yatsindiye itike ya 1/8 cy’irangiza. Iyi kipe izahura na PSV Eindhoven mu mukino ushobora kuyifasha kwisubiza icyizere no guha abafana ibyishimo by’imikino yo ku rwego rwo hejuru.

Arsenal yahuye n’uruhererekane rw’imvune zatumye imikinire yayo isubira hasi. Kai Havertz na Gabriel Jesus bamaze igihe kinini hanze kubera imvune zikomeye ku mitsi n’amavi. 

Bukayo Saka na Gabriel Martinelli na bo bari mu bitaro, nubwo hari icyizere ko bashobora kugaruka mu mikino yo muri 1/4 cy’irangiza Arsenal nibasha gutsinda PSV Eindhoven muri 1/8.

Ibura ry’aba bakinnyi ryagize ingaruka zikomeye, kuko Arsenal itatsinze mu mikino ibiri iheruka ya Premier League, harimo kunganya na West Ham ndetse na Nottingham Forest nta gitego. 

Kubura ubusatirizi bukomeye byatumye Arteta afata icyemezo cyo gukinisha Mikel Merino mu mwanya w’imbere, mu gihe umwana muto Ethan Nwaneri ari we wakinnye mu mwanya usanzwe ukinwamo na Saka.

Arteta yagize ati "Turabizi ko dufite ikibazo cyo kutabona ibitego, ariko tugomba gukomeza gushaka igisubizo. Champions League ni amahirwe akomeye, tugomba kwitegura umukino ukomeye ku wa Kabiri,"

Nubwo Arsenal igorwa no gutsinda ibitego, ifite imwe mu myugarire ikomeye muri shampiyona ndetse no muri Champions League. 

Mu mikino umunani ya Champions League y’uyu mwaka, Arsenal yinjijwe ibitego bitatu gusa, bikaba biri munsi y’ibyo amakipe menshi y’i Burayi yinjijwe, uretse Inter Milan.

Umutoza wa Arsenal yemeje ko n'ubwo gutwara igikombe cya shampiyona bitagishobotse hakiri amahirwe ya Champions League

Arsenal ifafite intwaro zayo zose iracakirana na PSV Eindhoven muri kimwe cy'umunani cya Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND