RURA
Kigali

Bwiza yagiye i Burayi kumurika Album igura ibihumbi 500 Frw; ateguza kuyiganuza abantu 3- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2025 20:35
0


Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza, yamaze kwerekeza mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi mu gitaramo azamurikiramo Album ye ya Kabiri yise “25 Shades” iriho indirimbo zirimo izo yakoranyeho n’abahanzi banyuranye.



Uyu mukobwa yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, aho yari aherekejwe n’abo mu muryango we barimo Mama we. 

Ni ubwa mbere uyu mukobwa agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi. Ku rubyiniro, azahahurira na The Ben, Juno Kizigenza, Dj Toxxyk n’abandi. Yari amaze iminsi mu bitaramo bya Tour du Rwanda Festival, ndetse agaragaza ko byamufashije kwitegura ibi bitaramo. 

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bwiza yavuze ko agiye mu Bubiligi ‘niteguye mu buryo buhagije, kandi njyanyeyo imbaraga zidasanzwe zishamikiye kuri iyi Album’. Ati “Imyiteguro yagenze neza, ni nayo mpamvu ngiye kare kugirango nkomeze. Ibintu bikomeze neza, bigende neza cyane.”

Uyu mukobwa yavuze ko kuba agiye kumurikira Album ye mu Bubiligi ari igisobanuro cy’uko ari ‘Album idasanzwe’. Ati “Byansabye kuyitegera indege.”

Yavuze ko adafite gushidikanya ko abantu bazitabira igitaramo cye, anashingiye ku nyota yabonye abafana b’umuziki we bafite. Ati “Byanyeretse ko ari njye ufite uruhare kugirango abantu bakomeze kunyumva nk’abakunzi cyangwa se abafana.”

Agiye gukora iki gitaramo ariko mu gihe ataratangaza amazina y’indirimbo zigize Album ndetse n’abahanzi bakoranye. Yasobanuye ko hari gahunda y’uko amazina y’indirimbo zizajya hanze muri iki cyumweru ‘bidatinze’ kuko avuga ko yamaze kubitegura.

Uyu mukobwa yavuze ko mu gitaramo cye mu Bubiligi, azaririmba indirimbo ziri kuri Album, izo yasohoye kuri Extended Play (EP) n’izindi zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye. Ati “Nzajya nyuzamo ndirimbe n’izi kuri Album ’25 Shades’.

Yavuze ko ibiruhuko yakoreye mu bihugu by’i Burayi atari byo byamusunikiye gukorera igitaramo mu Bubiligi. Yanasobanuye ko kujyana na The Ben muri iki gitaramo yashingiye mu kuba ari umuhanzi “unshyigikira kandi wagaragaje kenshi ko yishimira ibikorwa byanjye n’iterambere ryanjye”. Ati “Yabyemeye atanduhije.”

Bwiza agiye gutaramira mu Bubiligi mu gihe aherutse kuririmba mu gitaramo ‘Move Afrika’ cyaririmbyemo umuhanzi w’icyamamare ku Isi, John Legend.

Uyu mukobwa yavuze ko iki gitaramo “cyanyeretse ugukura ku muziki wanjye, kuko yari umuhanzi mukuru watumiwe, nisanga ari njye muhanzi njyenyine wo mu Rwanda watumiwe ari njye uri buririmbe, kandi ngomba gukora ibintu uko nabiteganyije.”

Yavuze ko kiriya gitaramo cyamusigiye guhura n’abantu benshi bafite aho bahuriye n’umuziki, kandi mu kwitegura iki gitaramo nta gitutu yagize ‘kuko ibintu byabo byari biri ku murongo, buri kintu cyose cyari gifite umuntu uri bugikoreho’.

Iyi Album azayimurika tariki 8 Werurwe 2025, ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Yavuze ko kuyihuza n’uyu munsi ‘bisobanuye gutsinda ku mugore’.

Yavuze ko ubwo azaba ari gukora iki gitaramo, abakitabiriye bazabasha no kugura ‘Flash’ iriho Album yose aho imwe izaba igura ibihumbi 500 Frw, ariko kandi hashyizweho n’uburyo bw’aho umuntu ashobora kuzagura iyi Album amafaranga ashatse ‘mu rwego rwo kuntera inkunga y’umuziki wanjye’.

Ariko kandi avuga ko iyi Album izajya hanze tariki 23 Werurwe 2025, ariko ko tariki 6 Werurwe 2025 hazasohoka integuza y’iyi Album y’indirimbo yise ‘Hello’.

Uyu mukobwa yanavuze ko iyi Album izabanza gushyikirizwa abantu batatu barimo Coach Gael, Uwitonze Clementine ‘Tonzi’ ndetse na Munyakazi Sadate ‘bamubaye hafi mu rugendo rwe rw’umuziki’.

Ati “Abantu batatu bagize uruhare runini cyane mu muziki wanjye ndetse n’uruganda rw’umuziki muri rusange, nzabashyikiriza Album yanjye, abo dukorana bazabimfashamo, tuzabashyikiriza Album mu buryo bwa ‘Flash.”

“Ni mu buryo bwo kubashimira, ku kuntu badahwema gushyigikira umuziki wacu, harimo Coach Gael, Tonzi ndetse na Munyakazi Sadate, abo nibo tuzashyikiriza ejo, nibo ba mbere, abandi bazagenda bakurikiraho.”

Bwiza yerekeje mu Mujyi wa Bruselles mu Bubiligi aho agiye gukorera igitaramo cye cya mbere 

Bwiza yavuze ko iki gitaramo cye kugihuza n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore bisobanuye gutsinda ku mugore 

Bwiza yavuze ko Album ye izajya ku isoko ku mugaragaro tariki 23 Werurwe 2025; kandi ko azakorera igitaramo mu Bubiligi ari nako acuruza Album ye ku mafaranga ibihumbi 500 Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND