Nichole Maks yahamijwe kwica Michael Cerasoli, agafata icyemezo cyo gusibanganya ibimenyetso, atabwa muri yombi akatirwa imyaka 35.
Mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Volusia County, Florida, Nichole Maks, umugore w'imyaka 37, yahamijwe ibyaha byo kwica no gusibanganya ibimenyetso nyuma yo kwica umukunzi we w'imyaka 79, Michael Cerasoli, mu mwaka wa 2023. Urukiko rwategetse ko Maks azamara imyaka 35 muri gereza.
Ku itariki ya 1 Nyakanga 2023, umurambo wa Michael Cerasoli wabonetse mu nzu bari basanganywe na Nichole Maks. Polisi yasanze uyu mugabo yapfuye nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa n’inkota.
Iyi nkuru yasize urujijo, kuko inzu yari yatwitswe hagaragazwa ko byakozwe hagamijwe gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi nk'uko bitanganzwa na Law and Crime
Nyuma y'uko polisi ibonye umurambo, amakuru yemeza ko Nichole Maks yagerageje gusibanganya ibimenyetso. Igihe yari agiye gutabwa muri yombi, yakoresheje ikinyobwa cya Diet Mountain Dew, akagishyira ku mubiri no mu musatsi we mu rwego rwo kugerageza gukumira ko polisi ibona ibimenyetso by’amaraso.
Maks yaje kwemera ibyaha byo kwica mu buryo bworoheje (second-degree murder), gutwika inzu, gusibanganya ibimenyetso no kurwanya polisi hakoreshejwe gukubita.
Mu rubanza rwatangajwe ku itariki ya 29 Gashyantare 2025, urukiko rwafashe umwanzuro wo kumuhanisha igihano cy'imyaka 35 mu buroko.
Urukiko rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusuzuma amateka y’ubuzima bwa Maks, arimo ihohoterwa rikomeye ry’umubiri n’iry’imyororokere, byatumye agira ikibazo gikomeye cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubusabe bw'abashinjacyaha ntibwasabye igihano cy’ibihano bikomeye, ahubwo bagaragaje ko ibi bibazo by’ubuzima byagize ingaruka ku myitwarire ya Maks.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO