Bertrand Iradukunda wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze gufata icyemezo cyo kurushinga n’umukunzi we, Lydie, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko.
Uyu musore wahisemo kwerekeza muri
Canada aho akorera umwuga wo kogosha nyuma yo guhagarika gukina umupira
nk’uwabigize umwuga, yemeje ko agiye gukora ubukwe mu minsi iri imbere.
Iradukunda Bertrand na Lydie
basezeranye imbere y’amategeko ku itariki ya 28 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa
Québec aho asanzwe atuye.
Nubwo umuhango wo gusezerana imbere
y’amategeko wabereye muri Canada, aba bombi bazakorera ubukwe mu Rwanda, aho
inshuti n’umuryango bazabasha kwifatanya na bo muri uwo munsi udasanzwe mu
buzima bwabo.
Mbere yo kwerekeza muri Canada, Bertrand Iradukunda yari umwe mu bakinnyi bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yakiniye amakipe nka Isonga FC, APR FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports na Police FC.
Yanabaye umwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, aho yagaragaje
ubuhanga mu kibuga.
Iradukunda Bertrand wamamaye kuri Kiyovu Sports ari mu nzira yo kuba umugabo
Bertrand yamaze gusezerana imbere y'amategeko na Lydie
Mu gihe Bertrand na Lydie basezeranye imbere y'amategeko babikoreye muri Canada, umuhango wo gusezerana imbere y'Imana uzabera mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO