RURA
Kigali

Umwana w’imyaka 6 yarashe umupolisi aramwica ubwo yageragezaga gutabara nyina

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:3/03/2025 9:03
0


Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umwana w'umukobwa w’imyaka itandatu, witwa Ella, yarashe umupolisi w’imyaka 28 aramwica, amuziza ko yari yanze kurekura nyina.



Inkuru dukesha ikinyamakuru News Mirror, ivuga ko ibi byabaye mu kwezi gushize ubwo nyina wa Ella yamusigaga mu modoka akajya muri Super Market kugura televiziyo. Amaze kuyigura, yashatse gusohoka mu iduka ariko abapolisi baramuhagarika bamusaba inyemezabwishyu. Ariko, ubwo yayishakishaga ntabwo yahise ayibona aho yari yayibitse, yakomeje kuyishakisha mu mifuka y'imyenda yari yambaye ariko arayibura.

 Amaze kuyibura, yagarutse ku mucungamari w'iyo Super Market wari wamuhaye inyemezabwishyu maze amusaba gusobanurira abapolosi ko iyo televiziyo yayiguze koko atari iyo yibye. Umucungamari yemeje ko ibyo avuga ari ukuri, ariko abapolisi bakomeza kumusaba ko amwereka inyemezabwishyu mbere yo kugenda.

Uyu mugore yagerageje kugenda ariko abapolisi babiri umwe w’umusore n’undi w’umugore, bamubuza gusohoka, bamutegeka kudashyira iyo televiziyo mu modoka ye atarabereka inyemezabwishyu. Yagerageje kubasobanurira uko ibintu bimeze, ariko banga kumwumva. Bamusunitse n'umujinya mwinshi bamutura hasi, baramutsikamira n'ubwo bwose yari ari kubatakambira ababwira ko atari kubasha guhumeka kandi anashimangira ko atari umujura.

 Muri ako kanya, Ella wari ukiri mu modoka, yabonye nyina ari guhokoterwa arwana no guhumeka. Kubera gutinya ko ubuzima bwe bushobora kubigenderamo, yashakishije imbunda ya nyina aho yari ibitse, amaze kuyibona, asohoka mu modoka. Yatunze imbunda umwe mu bapolisi (uw’umusore) maze amwihanangiriza amusaba kurekura nyina, cyangwa akamurasa. Nyamara umupolisi yakomeje gutsikamira nyina atitaye kubyo Ella yari ari kumubwira.

Ella abonye nyina akomeje guhohoterwa, yahise arasa uwo mu polisi amasasu menshi mu isura, maze ahita apfa. Yahise atereka imbunda hasi, maze amanika amaboko. Nyuma y'igihe gito, nyina wa Ella yongeye kuzanzamuka. Umupolisi wa kabiri mu bari bafashe uwo mubyeyi, yahise afata Ella na nyina bombi maze asaba abandi bapolisi bo kuza kumufasha.

Nyuma yiperereza, abapolisi basuzumye amashusho ya CCTV yafashwe na Camera zo muri Super aarket,ari nayo  yabafashije kumenya uko byagenze.

 Ayo mashusho yemeza ko koko uyu mugore yaguze televiziyo atari iyo yibye. Inyemezabwishyu yari yabuze nayo yaje kuboneka mu iduka. Amashusho kandi yerekanaga abapolisi batsikamiye uyu mugore ndetse n'uburyo Ella yavuye mu modoka akaza kubihanangiriza ababuza gukomeza guhohotera nyina mbere yo kurasa umupolisi akamwica.

 Ella na nyina bajyanywe mu rukiko. Mu gihe cy’iburanisha, umucamanza yemeje ko Ella yagize uruhare mu kurengera nyina kandi ko atari we nyirabayazana w’iraswa ry'umupolisi.

Urukiko rwemeje ko ku myaka itandatu umwana adashobora gutandukanya abapolisi n’abagizi ba nabi, cyane cyane ko nyina yari ari gutabaza. Umucamanza kandi yanenze abo bapolisi uburyo bakemuye icyo kibazo mu buryo butari ubwa kinyamwuga, avuga ko bari bakwiye kugenzura amashusho ya CCTV ya Super Market mbere yo kugira ikindi bakora. Urukiko rwabagize abere, maze Ella na nyina bararekurwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND