Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umwana w'umukobwa w’imyaka itandatu, witwa Ella, yarashe umupolisi w’imyaka 28 aramwica, amuziza ko yari yanze kurekura nyina.
Inkuru dukesha ikinyamakuru News Mirror, ivuga ko ibi byabaye mu kwezi gushize ubwo nyina wa Ella yamusigaga mu modoka akajya muri Super Market kugura televiziyo. Amaze kuyigura, yashatse gusohoka mu iduka ariko abapolisi baramuhagarika bamusaba inyemezabwishyu. Ariko, ubwo yayishakishaga ntabwo yahise ayibona aho yari yayibitse, yakomeje kuyishakisha mu mifuka y'imyenda yari yambaye ariko arayibura.
Uyu mugore yagerageje kugenda ariko abapolisi babiri umwe w’umusore n’undi w’umugore, bamubuza gusohoka, bamutegeka kudashyira iyo televiziyo mu modoka ye atarabereka inyemezabwishyu. Yagerageje kubasobanurira uko ibintu bimeze, ariko banga kumwumva. Bamusunitse n'umujinya mwinshi bamutura hasi, baramutsikamira n'ubwo bwose yari ari kubatakambira ababwira ko atari kubasha guhumeka kandi anashimangira ko atari umujura.
Ella abonye nyina akomeje guhohoterwa, yahise arasa uwo mu polisi amasasu menshi mu isura, maze ahita apfa. Yahise atereka imbunda hasi, maze amanika amaboko. Nyuma y'igihe gito, nyina wa Ella yongeye kuzanzamuka. Umupolisi wa kabiri mu bari bafashe uwo mubyeyi, yahise afata Ella na nyina bombi maze asaba abandi bapolisi bo kuza kumufasha.
Nyuma yiperereza, abapolisi basuzumye amashusho ya CCTV yafashwe na Camera zo muri Super aarket,ari nayo yabafashije kumenya uko byagenze.
Urukiko rwemeje ko ku myaka itandatu umwana adashobora gutandukanya abapolisi n’abagizi ba nabi, cyane cyane ko nyina yari ari gutabaza. Umucamanza kandi yanenze abo bapolisi uburyo bakemuye icyo kibazo mu buryo butari ubwa kinyamwuga, avuga ko bari bakwiye kugenzura amashusho ya CCTV ya Super Market mbere yo kugira ikindi bakora. Urukiko rwabagize abere, maze Ella na nyina bararekurwa.
TANGA IGITECYEREZO