RURA
Kigali

Imyitwarire 9 ishobora gutuma abandi baguha agaciro

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:3/03/2025 8:51
0


Buri muntu aba ashaka kugira agaciro mumuryango mugari akubahwa ariko hari ibntu twirengagiza kenshi kandi ibyo byakatubereye amarembo yo kuba abandi bantu bashobora kutwubaha. Dore ibintu icyenda ushobora gusuzuma ukagerageza kubikora ubundi ugahabwa agaciro.



1. Kwiyitaho, kugira isuku no kwita ku myambarire. Umuntu wita ku isuku ye aba agaragara neza kandi yifitiye ikizere. Urugero, umuyobozi wa sosiyete ugira isuku, akambara neza kandi akitwara kinyamwuga, atanga isura nziza ku bakozi n’abakiriya, bikamwongerera icyubahiro nkuko tubikesha egwritings.org.


Gerageza wambare neza, wiyiteho kandi unagire isuku bizagufasha kubahwa.

 2. Kugenzura amarangamutima. Iyo umuntu yigishijwe kugenzura amarangamutima ye, bimufasha kudacika intege mu bihe bikomeye. Urugero, umwarimu uhanganye n’umunyeshuri utumva neza ntarakare cyangwa ngo avuge amagambo mabi, ahubwo agasobanurira uwo munyeshuri buhoro, bimwongerera agaciro.

 3.Kwigirira icyizere. Kwigirira icyizere bituma abantu bakwibonamo nk’uwifitiye agaciro. Urugero, umunyamakuru ugaragaza ubuhanga bwe, avuga atijimye mumaso kandi afite amakuru yizewe, atuma abantu bamwizera kandi bakamuha agaciro nk’inararibonye.

4.Kubaha abandi. Kubaha abandi bisaba kugira imvugo nziza no kutica amategeko y’imyitwarire verywellmind.com. Urugero, umuganga uha agaciro ibitekerezo by’abarwayi be, akabumva mbere yo kubasuzuma, yubahwa kurusha uwumva ko ari we wenyine uzi byose.

 5.Guha umwanya bagenzi bawe ukabumva. Gutega amatwi abandi bituma bakwiyumvamo, kuko bibaha umwanya wo kwiyumva neza. Urugero, umuyobozi utega amatwi abakozi be akumva ibibazo byabo atabaca mu ijambo, atuma bubaha ubuyobozi bwe kandi bakamugirira icyizere.

 6.Gukurikiza amahame n’indangagaciro. Iyo umuntu afite amahame agenderaho, bimurinda kwigira uko abonye Havard.edu. Urugero, umucuruzi utemera kubeshya abakiriya be, ntabasabe amafaranga y’ikirenga ku bicuruzwa, agirirwa ikizere, bikamufasha kugera ku ntsinzi y’igihe kirekire.

7.Guha umwanya wawe iby’ingenzi. Kugira gahunda no kudapfusha ubusa umwanya bigaragaza ko umuntu afite intego. Urugero, umukozi utamenyereza abantu ko bahita bamubona igihe cyose bamutekerejeho, ahubwo akaba afite gahunda nzima, aba yubashywe kurusha udafite uko yateguye imirimo ye.

8.Guharanira kwiyungura ubumenyi. Kwiga bishya buri munsi bituma umuntu akomeza kuba intangarugero mu byo akora Edication Corner.Urugero, umuganga wiga iby’ubuvuzi bushya buri gihe atuma abakiriya be bamugirira icyizere kuko baba bizeye ko azi uburyo bugezweho bwo kuvura indwara.

 9.Kugaragaza ubushishozi mu myitwarire. Kwitondera ibyo ukora no kudahubuka bifasha mu gufata imyanzuro myiza. Urugero, umuyobozi utekereza neza mbere yo guhindura amabwiriza y’akazi, akabanza kugira ubushishozi, atuma abakozi be bamwizera kuko babona ko adafata imyanzuro yihuse idafite ishingiro.

Singombwa ko buri gihe uko bagukeneye bagomba kukubona ita kubyingenzi ibyo bizatuma baguha agaciro


Tangira wigirire icyizere abantu nabo bazatangira kuguha agaciro bitewe n'uko bakubona


Iyo ugize iyi myitwarire, abantu bakubonamo ubupfura, ubwenge n’agaciro, bikagutera icyubahiro haba mu muryango cyangwa mu kazi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND