Guhuza neza mu kazi ni ingenzi mu kubaka umubano ukomeye no kwirinda kutumvikana. Dore uburyo 10 bwagufasha kunoza itumanaho ryawe n'abakozi mukorana.
1. Menya abakozi ku giti cyabo
Kugira umubano bwite n'abakozi mukorana byubaka icyizere kandi bigafasha mu itumanaho ryiza. Urugero, mbere yo gutangira inama y'umushinga, mubanze muganire ubwanyu ho gato kugira ngo mwiyegerezanye.
Ni byiza kuganira mbere yo gutangira inama
2. Koresha amakuru y'ukuri
Gutanga amakuru nyayo kandi y'ukuri bifasha kwirinda akajagari no kubaka icyizere. Urugero, aho kuvuga ko umushinga uri kugenda neza gusa, tanga imibare yanyayo y'aho ugeze.
3. Ba umuntu usobanura ibintu neza
Koresha imvugo itari ntakuka nka akenshi cyangwa ubusanzwe aho gukoresha buri gihe cyangwa nta na rimwe kugira ngo uhe umwanya ibiganiro byubaka. Urugero, kuvuga uti "ubusanzwe duhura ku wa Mbere, bitanga umwanya wo guhindura gahunda mu gihe bikenewe.
4. Menya uburyo bwo guhuza bwa buri mukozi
Buri mukozi agira uburyo akunda guhuza. Kubaha ibyo byifuzo bituma itumanaho ryoroha. Urugero, bamenye niba bakunda ubutumwa bwanditse cyangwa inama zimbona nkubone nk'uko tubikesha Times of India.
5. Hitamo urubuga ruboneye rwo guhurizaho
Guhitamo uburyo bukwiye bwo gutanga ubutumwa ni ingenzi. Urugero, ushobora gukoresha ubutumwa bugufi ku butumwa bwihuse.
Irinde gutumiza inama ku bintu byoroshye byakemurwa n'ubutumwa bwanditse.
6. Ba umuntu wumva ibintu kandi wita ku bivugwa
Kumva neza ibyo abandi bavuga no kubaza ibibazo bifasha kwirinda kutumvikana. Urugero, nyuma yo kumva igitekerezo, garuka ku byo bavuze kugira ngo wemeze ko mwese mwabyumvise kimwe.
7. Itondere ibigaragaza umubiri.
Kureba mu maso y'uwo muvugana nawe byerekana ko witaye ku kiganiro
Ibimenyetso by'umubiri nk'uko uhagaze cyangwa isura yawe bishobora gutanga ubutumwa. Urugero, guhagarara neza no kureba mu maso y'uwo uvugana nawe byerekana ko witaye ku kiganiro.
8. Hitamo igihe gikwiye cyo guhuza
Igihe utanze ubutumwa bigira ingaruka ku buryo bwakirwa. Urugero, irinde gutanga amakuru akomeye mu mpera z'umunsi w'akazi aho abakozi bashobora kuba bananiwe.
9. Gumana ituze n'ubwitonzi
N'iyo waba urakaye, komeza ituze kugira ngo ibiganiro bikomeze kuba byubaka. Urugero, niba ikiganiro gitangiye gushyuha, gabanya ijwi kandi uvuge buhoro kugira ngo ugarure ituze.
10. Itondere ibimenyetso bitari amagambo
Ibimenyetso bitari amagambo nk'uko umuntu akureba cyangwa uko yicaye bishobora kukwereka uko yiyumva. Urugero, kubona umukozi yicaye neza kandi murebana mu maso bishobora kugaragaza ko yiteguye kumva ibitekerezo byawe.
Gushyira mu bikorwa izi nama bizagufasha kunoza itumanaho ryawe mu kazi, bikaba byateza imbere umwuka mwiza n'imikorere myiza y'itsinda.
Itondere ibimenyetso bitari amagambo kuko nabyo bishobora kugaragaza umuntu uko yiyumva
Menya neza uburyo buri muntu yumvamo ibintu ibyo bigufasha kwirinda akajagari
Ibi bizateza imbere umwuka mwiza n'imikorere myiza y'itsinda
TANGA IGITECYEREZO