RURA
Kigali

Uburyo wahagarika umuntu ushaka kugukandamiza utagize ijambo uvuga

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:3/03/2025 18:23
0


Guhagarika umuntu ushaka kugukandamiza utavuze ijambo bisaba gukoresha imyitwarire n'ibikorwa bigaragaza ko udashaka gukandamizwa, ariko ukirinda amagambo ashobora guteza amakimbirane. Dore uburyo bwinshi bwo kubigeraho, hamwe n'ingero:



1. Guhagarara neza no kureba mu maso y'uwo muri kuganira . Imyifatire yawe ishobora gutanga ubutumwa bukomeye. Guhagarara wemye, ureba mu maso y'uwo muri kuganira, bigaragaza icyizere kandi bikabuza undi kugufata nabi. 

Urugero: Mu gihe uri mu nama, ukicara wemye kandi ugahagarara neza igihe ufashe ijambo, bituma abandi bagufata nk'umuntu wiyubashye kandi wubashywe.

 

Guhagarara neza no kureba mu maso y'uwo muri kuganira biza gufasha kwirinda gukandamizwa.

2. Gukoresha ibimenyetso by'amaboko. Ibimenyetso by'amaboko nabyo bifasha umuntu mu gutanga ubutumwa. Gukoresha amaboko mu buryo bukwiye, nko kugaragaza ko utemera ibyo uri kuvugwaho, bishobora gutuma undi asubiza amaso inyuma akabanza kubitekerezaho. 

Urugero: Iyo umuntu akubwiye amagambo akubabaza, ushobora guterura ikiganza ukagishyira imbere yawe, ugaragaza ko utishimiye ibyo uri kuvugwaho.

3. Kureka uwo muntu akavuga akarangiza. Hari igihe umuntu ashaka kugukandamiza akoresheje amagambo menshi. Kumwemerera akavuga akarangiza utamuciye mu ijambo, nyuma ukamwereka ko wumvise ibyo yavuze ariko udahuje nawe, bishobora gutuma yumva ko atagufiteho ububasha 'Vogue.com'.

4. Guhindura ibiganiro. Mu gihe ubona ko ikiganiro kiri kugana mu nzira yo kugukandamiza, ushobora kugihindura ugana ku nsanganyamatsiko itariho amakimbirane. 

Ibi bifasha mu kwirinda amakimbirane no kugaragaza ko utari mu mwanya wo kwakira ibyo uri kuvugwaho. Urugero:  nko kuvuga ku mikino cyangwa ibindi bishimisha.

5. Guhunga cyangwa kuva aho hantu. Niba ubona ko uburyo bwose bwo kwirinda gukandamizwa butagikora, ushobora guhitamo kuva aho hantu mu bwitonzi, ukirinda gushyamirana 'Morning Sider Center.Org'. 

Urugero: Mu gihe uri mu itsinda ry'abantu batangiye kugutuka cyangwa kugucira mu maso, ushobora guhitamo gusohoka aho hantu mu mahoro, ukirinda kubasubiza.

6. Gukomeza gukora neza ibyo ukora. Kugaragaza umusaruro mwiza mu byo ukora bishobora gutuma abashaka kugukandamiza babura aho bahera. Ibi bituma bubaha ubushobozi bwawe kandi bakareka kugukandamiza. 

Urugero: Mu kazi, iyo ukora neza inshingano zawe, bituma abashaka kuguca intege babura aho bahera kuko umusaruro wawe wivugira.

7. Kugaragaza urugwiro n'ubushuti. Hari igihe umuntu ashaka kugukandamiza kubera ko atakumenya neza. Kugaragaza urugwiro, ukamwereka ko uri inshuti, bishobora gutuma ahindura imyumvire ye. 

Urugero: Iyo hari mugenzi wawe mu kazi uguca intege, ushobora kumwegera ukamuganiriza ku bindi bintu bisanzwe, bigatuma amenya ko uri umuntu mwiza, bityo agahindura imyumvire ye.

8. Kwitabaza inzego z'ubuyobozi. Niba uburyo bwose bwo kwirinda gukandamizwa utavuze ijambo bunaniranye, ushobora kwitabaza inzego z'ubuyobozi zikagufasha gukemura ikibazo mu mahoro. 

Urugero: Mu gihe ufite umuyobozi ugukandamiza mu kazi, ushobora kwegera urwego rushinzwe abakozi ukabamenyesha ikibazo cyawe, bakagufasha kugikemura.

Mu gusoza, kwirinda gukandamizwa utavuze ijambo bisaba ubwenge n'ubushishozi mu myitwarire yawe. 

Gukoresha uburyo butandukanye bwo kwitwara neza no kugaragaza icyizere bishobora kugufasha kwirinda abakugandamiza nta makimbirane abayeho.


Gerageza gukoresha ibimenyetso wirinde kuvuga bizagufasha kwirinda amakimbirane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND