RURA
Kigali

Imijyi ibiri yo muri Afurika y’Epfo yaje mu 10 ya mbere iteye ubwoba ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/03/2025 13:46
0


Raporo nshya yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu mijyi ikomeye ku Isi, kiri mu biteye inkeke muri uyu mwaka wa 2025.



Iyi raporo nshya yiswe ‘Top 40 Most Dangerous Cities,’ yagaragaje ibihugu bikomeje kugaragaramo urugomo rwinshi ku Isi, aho ibibazo by’ubugizi bwa nabi, ibyaha by’inkazi n’umutekano muke bikomeje kwibasira abatuye muri iyo mijyi.

Ubushakashatsi bukubiyemo bwerekana ko ikibazo cy’umutekano muke mu mijyi gikomeje kuba ikibazo gikomereye Isi, cyane cyane mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bikomeje kuza ku isonga mu kugira imijyi irimo urugomo rukabije.

Mu mijyi 10 ya mbere irangwamo umutekano muke, hagaragaramo ibiri gusa yo ku mugabane wa Afurika: Cape Town na Johannesburg, yose ikaba ari iyo muri Afurika y’Epfo. Ibi bigaragaza ko iki gihugu kigifite ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu bice bimwe bikunze kwibasirwa n’urugomo rukabije, ubwicanyi n’ibyaha bikorwa n’abitwaje intwaro.

Cape Town ni umujyi uzwi cyane ku bwiza bwawo, n’ikirere cyiza gikunzwe na ba mukerarugendo. Gusa, nubwo ari umwe mu mijyi ifite ahantu nyaburanga heza ku Isi, nanone ni umwe mu mijyi ifite umutekano muke.

Cape Town iri ku mwanya wa munani kuri uru rutonde rw’imijyi iteye inkeke ku Isi, aho ibibazo by’amabandi, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera. Uduce nka Mitchells Plain na Manenberg tuzwiho kuba indiri y’amabandi n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Nubwo inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo zashyizeho ingamba zitandukanye mu guhangana n’iki kibazo, ubwicanyi n’ubujura bukabije bikomeje kwiyongera. Ibi byatumye Cape Town, nubwo ari umujyi w’ubukerarugendo ukomeye, ugira igice kinini kidatekanye na gato, aho abaturage bahatuye bahorana impungenge ku mutekano wabo buri munsi.

Johannesburg na yo, ni umujyi ukomeye ku bukungu bwa Afurika y’Epfo, uzwi nka "City of Gold" kubera amateka yawo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ariko nubwo ari umujyi ufite ubukungu bukomeye, nanone ni umwe mu mijyi yibasirwa n’ibyaha bikomeye muri Afurika.

Uyu mujyi waje ku mwanya wa cumi mu mijyi ifite umutekano muke ku Isi, aho abaturage baho bahura n’ibibazo bikomeye by’ubujura bukoresheje intwaro, gukubitwa no kugirirwa nabi, ubujura bw’imodoka n’ibindi byaha bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Johannesburg igizwe n’uduce tuzwi nk’utw’abakire bafite umutekano uhamye ndetse n’utundi duce dutuwemo na ba rubanda rugufi, ibi bikaba bimwe mu byongera urugomo muri uyu mujyi. Ibibazo by’umutekano muke muri Johannesburg bikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, aho bamwe mu bashoramari n’abanyamahanga batinya kuhakorera kubera impungenge z’umutekano.

Isi ikomeje kugarizwa n’ibibazo by’umutekano mu Mijyi minini

Nubwo Afurika y’Epfo ari yo yonyine ifite imijyi ibiri kuri uru rutonde rw’icumi ya mbere iteye ubwoba, ikibazo cy’umutekano muke mu mijyi ni ikibazo gihangayikishije isi yose.

Muri Amerika y’Amajyepfo, imijyi nka San Salvador muri El Salvador, San Pedro Sula muri Honduras na Caracas muri Venezuela iza imbere mu kugira urugomo rurenze urw’ahandi, cyane cyane bitewe n’ibibazo bikuurwa n’amabandi, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ubukene bukabije ndetse no kudashyira mu bikorwa amategeko ahamye.

Muri Aziya, Damasiko (Damascus) muri Siriya nayo yaje kuri uru rutonde, aho ingaruka z’intambara zimaze imyaka myinshi zituma habaho umutekano muke, urugomo ndetse no kubura uburyo buhamye bwo gucunga umutekano.

Hagaragajwe ko gukemura ibi bibazo bisaba ingamba nshya n’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano, leta ndetse n’abaturage ubwabo. Hakenewe kandi gahunda ziteza imbere imibereho y’abaturage, kugabanya ubusumbane bw’ubukungu no kongera imbaraga mu gukumira ibyaha. 

Dore Imijyi 10 ya mbere iteye ubwoba ku Isi mu 2025:

ADVERTISEMENT

CityCountryScore
San SalvadorEl Salvador-0.76
San Pedro SulaHonduras-0.65
CaracasVenezuela-0.57
TegucigalpaHonduras-0.33
DamascusSyria-0.29
Guatemala CityGuatemala-0.17
Port of SpainTrinidad & Tobago-0.14
Cape TownSouth Africa-0.10
Belo HorizonteBrazil0.10
JohannesburgSouth Africa0.11





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND