Aba-agents 10 ba MTN Rwanda babonye amahirwe yo kugera ku cyiciro cya nyuma, begukanye akayabo k’amamiliyoni muri gahunda MTN ifatanyije na Inkomoko, Ikigo gitanga ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo, bise ‘Level Up Your Biz' yatangijwe mu 2021.
Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, MTN Rwanda na Inkomoko basoje gahunda
bamazemo iminsi y'icyiciro cya kane cya ‘Level Up Your Biz,’ bahemba aba-agents 10 amafaranga azabafasha gukomeza kwagura ibikorwa byabo.
Ba rwiyemezamirimo
babashije kugera ku cyiciro cya nyuma, bavuze ko mu masomo bigiye mu mahugurwa
bamaze ukwezi bahabwa, harimo kwandika buri munsi ibyakozwe, gufata neza
abakiliya, gucunga neza umutungo, kwagura ubucuruzi bwabo n'ibindi.
Muri rusange bashimiye
Inkomoko yabunguye ubumenyi bw'ingirakamaro, babizeza ko haba ubumenyi ndetse
n'ubushobozi bahawe bagiye kubyifashisha mu kurushaho guteza imbere imishinga
yabo.
Umwe muri aba, ni Banyangiriki Alex ukorera mu Karere ka Gasabo wegukanye igihembo nyamukuru kingana na miliyoni 5 Frw, wavuze ko aya mafaranga agiye kuyifashisha yagura ubucuruzi bwe, aho mu byo acuruza hagiye kwiyongeramo na 'smartphones' mu rwego rwo kongera abamugana bakeneye 'pack' za interineti.
Ati: "Iyo twe tureba nk'ubu bucuruzi bwacu bwa'amayinite, iyo dutanga 'pack' za interineti, hazaho inyungu nini. Kandi umuntu ukeneye agura amayinite menshi kurusha uhamagara."
Mugenzi we wabaye uwa kabiri, ni umubyeyi ukorera mu Karere ka Rulindo witwa Dusabimana Delphine wegukanye miliyoni 3.5 Frw.
Akimara guhabwa iki gihembo, yavuze ko hamwe n'amahugurwa yahawe byose bigiye kumufasha kwagura ubucuruzi bwe, binyuze mu kwagura igishoro no kongera telefone mu byo yacuruzaga.
Yagize ati: "Aya mafaranga agiye kumfasha kongera igishoro cyanjye, bimfashe gufata neza abakiliya banjye babone serivisi bifuza, zitari mu zo nabashakaga kubaha."
Delphine yakomeje agira ati: "Sinari mfite ubushobozi bwo kuba navuga ngo umukiliya araje, arashaka telefone ngo nyimuhe. Akenshi umukiliya aza kugura SIM Card, akeneye no kuyikoresha muri telefone.
Numva bigiye kumfasha kuba nabasha kuba mfite utwo dutelefone, umukiliya yaza nkamuha iyo telefone nkamushyiriramo n'iyo SIM Card mubaruriye."
Uwabaye uwa gatatu ni Tuyishime Baraka ukorera mu Karere ka Nyamasheke, akaba yatsindiye miliyoni 2.5 Frw.
Akomoze ku cyo aya mafaranga agiye kumufasha, yagize ati: "Ibihembo nahawe byanshimishije cyane njye nsanzwe nkorera mu mutaka.
Ikintu cya mbere, nanjye nshaka gukora MTN Express Shop, nkongera igishoro cyanjye n'ibyo nakoraga. Bigiye kunteza imbere, ndacyari n'umusore ndashaka kuzagira umuryango."
Usibye aba batatu batsindiye ibihembo bikuru, hari n'abandi ba-agents 7 bahembwe, aho buri wese yatahanye 500,000 Frw azamufasha mu gukora neza ubucuruzi bwe. Muri rusange, abahembwe ni ab'igitsina gabo batanu n'ab'igitsina gore batanu, bose hamwe bakaba bahawe ibihembo bihwanye n'amafaranga miliyoni 14.5 Frw ndetse n'impamyabumenyi.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimiye byimazeyo aba-agents bose uko ari icumi babashije gutsinda muri iyi gahunda nyuma yo guhiga bagenzi babo bakabakaba mu 5,000 bari biyandikishije mu mu mpera za Mutarama 2025 ubwo iyi gahunda yatangiraga, atangaza ko yizeye ko amahugurwa bahawe atazatanga umusaruro ku rwego rwa MTN gusa, ahubwo azanabafasha kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu.
Yashimiye kandi Inkomoko ku bw’umusanzu wabo mu kubakira ba rwiyemezamirimo bato ubushobozi, avuga ko yizeye ko ibikorwa byabo bigiye kurushaho kwaguka.
Ati: "Mu gihe iyi
gahunda yatangiraga twakoranaga na ba rwiyemezamirimo batandukanye, ariko
by'umwihariko ubu ngubu twaravuze ngo reka dukorane na ba bandi bagira uruhare
mu bucuruzi bwacu, ariko ba bandi batajya batekerezwaho cyane mu bijyanye no
gufashwa."
Ni mu gihe ku ruhande rwa Inkomoko, Fred Karengera ushinzwe amahugurwa mu Ntara y'Amajyepfo, yatangaje ko icyo bakeneye kuri aba ba rwiyemezamirimo ari uko bagenda bagashyira mu bikorwa ubumenyi babahaye, buzabafasha gutera imbere mu bikorwa byabo ndetse no kubinoza.
Umuyobozi waturutse muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM, yavuze ko u Rwanda rudashobora kugera ku cyerekezo rwihaye
hatabayeho gukorera hamwe nk'Abanyarwanda no gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa.
Ati: "Turabifuriza
ko 'business' zanyu zatera imbere, mukabasha kugira abo muha akazi, tukabasha
twese hamwe guteza imbere igihugu cyacu."
Gahunda ya 'Level Up Your
Biz' imaze imyaka ine itangijwe, yafashije abayitabiriye kubasha guhanga
imirimo mishya, ndetse n'igishoro mu bucuruzi bwabo kirushaho kwiyongera.
Hasobanuwe ko iki gikorwa
gishimangirwa uruhare rwa MTN Rwanda muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha
iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), binyuze mu gutanga umusanzu wayo
mu guhanga imirimo.
Mu rwego rwo kumenya niba koko iki gikorwa gitanga umusaruro kiba kitezweho, habaho kongera gusura abahawe ibihembo nyuma y'igihe kiri hagati y'amezi atandatu n'umunani, hakarebwa ibyo bagezeho, imbogamizi bahuye na zo ndetse hagasuzumwa niba hari n'izindi mbaraga bakeneye kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo.
Inkomoko, ni kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika gikora ibijyanye no kuzamura ba rwiyemezamirimo by'umwihariko abaturuka mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, cyibanda ku rubyiruko rukizamuka. Iki kigo cyashinzwe mu 2012 mu Rwanda, gitangijwe na Julienne Oyler na Sara Leedom. Mu byo bakora harimo gutanga igishoro, amasomo ajyanye n'ubucuruzi, guhuza ba rwiyemezamirimo bakiri bato n'ibigo bikomeye n'ibindi.
Aba-agents 10 ba MTN
Rwanda batsindiye akayabo k'amafaranga mu cyiciro cya kane cya gahunda ya
'Level Up Your Biz'
Ubwo abayobozi biteguraga gutanga ibihembo
Banyangiriki Alex wo muri Gasabo ni we wegukanye igihembo gikuru gihwanye na miliyoni 5 Frw
Tuyishime Barack ni we
wabaye uwa gatatu yegukana miliyoni 2.5 Frw
Abahembwe bavuze ko bagiye kwifashisha amafaranga bahawe mu kwagura ibikorwa by'ubucuruzi
bwabo
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko yizeye ko abahawe ibihembo bazabikoresha neza bateza imbere ikigo bakorera ariko n'igihugu muri rusange
Inkomoko, Ikigo gitanga
ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo nicyo cyaherekeje aba ba-agents mu rugendo
rwo guhugurwa ku buryo bakwagura ubucuruzi bwabo
MINICOM
yasabye abatsindiye ibihembo kubikoresha neza kugira ngo na bo bazagirire
abandi umumaro binyuze mu gutanga akazi
Ni igikorwa cyitabiriwe
n'abakozi banyuranye ba MTN Rwanda, anakora muri Inkomoko, aba-agents batsinze
n'abandi bafatanyabikorwa
Kanda
hano urebe amafoto menshi agaragaza uko igikorwa cyose cyagenze
AMAFOTO: Directon Melvin
Pro - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO