RURA
Kigali

U Rwanda ruhagarariye Afurika ku rutonde rw’ahantu hakwiye gusurwa ku Isi mu 2025

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/03/2025 11:08
1


Mu gihe ubukerarugendo bw’Isi bukomeje kuzahuka nyuma y’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, abakunda gutembera n’abakerarugendo bakomeje gushakisha ahantu hashya kandi heza bakwiye gusura muri uyu mwaka.



Ku rutonde rw’ibihugu 25 byatoranyijwe nk’ahantu hakwiye gusurwa mu 2025, U Rwanda rwaje ku mwanya wa 19, rukaba ari cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyabonetse kuri uru rutonde rwakozwe na Wanderlust Magazine binyuze muri 'The Spectator Index.'

Iki ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gutera imbere by'umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga. Kuba ruzwi nk’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi, bituma rukurura ba mukerarugendo kubera ubwiza bw’ikirere cyarwo, urusobe rw’ibinyabuzima, amateka n’umuco byihariye, ndetse n’imbaraga rukomeza gushyira mu kubungabunga ibidukikije.

U Rwanda: Igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije

Kimwe mu bintu byihariye u Rwanda rutangaho urugero ku rwego mpuzamahanga ni imbaraga rwashyize mu bukerarugendo burambye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Parike y’Igihugu y’Ibirunga (Volcanoes National Park), ikomeza kuba igicumbi cy’ubukerarugendo kubera ingagi zo mu misozi, aho abakerarugendo baturuka hirya no hino ku Isi baje gusura izi nyamaswa zidasanzwe.

Uretse iyo parike, hari n'izindi nyinshi zituma ba mukerarugendo bashishikazwa no gusura u Rwanda. Parike ya Nyungwe, imwe mu mashyamba ya kimeza akomeye ku Isi, irangwa n’ubwoko bwinshi bw’inyamaswa n’ibimera. Parike y’Akagera, nayo iri ku rwego mpuzamahanga, yashyizemo imbaraga mu gusubizamo inyamaswa nka zikubiye mu cyiswe 'Big Five' (intare, inzovu, ingwe, impyisi n’imbogo), ibyatumye irushaho gukurura ba mukerarugendo.

Iterambere n’umutekano bituma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubukerarugendo

Uretse imiterere myiza y’iki gihugu, hawgaragajwe ko u Rwanda rufite iterambere rihamye mu bijyanye n’umutekano, isuku, serivisi zinoze ndetse n’imihanda y’icyitegererezo, bikaba bimwe mu bituma ba mukerarugendo bakirwa neza. Kigali, umurwa mukuru w’igihugu, ni umujyi ugezweho uzwiho kugira isuku n’umutekano, bikawugira umwe mu mijyi myiza cyane muri Afurika.

Ibikorwaremezo by’icyerekezo, nk’ibibuga by’indege bijyanye n’igihe ndetse n’amahoteli akomeye ku rwego mpuzamahanga, bigira uruhare mu gutuma u Rwanda rukomeza kuba igicumbi cy’abakerarugendo. Amamurikagurisha mpuzamahanga, inama zikomeye n’ibikorwa by’ubucuruzi bikomeje gukurura abashoramari n’abasura iki gihugu ku mpamvu zitandukanye.

Impamvu u Rwanda rwaje ku rutonde rw'ahakwiye gusurwa muri uyu mwaka

Nk'igihugu cyonyine cyo muri Afurika cyagaragaye kuri uru rutonde, u Rwanda rwerekanye ubushobozi bwarwo bwo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo ku rwego rw'umugabane. Mu gihe ibindi bihugu bizwi cyane mu bukerarugendo nka Afurika y’Epfo na Kenya byabuze kuri uru rutonde, u Rwanda rwatunguye benshi rugaragaza intambwe ikomeye rukomeje gutera mu gukundwa no guhabwa agaciro nk’ahantu nyaburanga hakwiye gusurwa ku Isi.

Ahandi hantu hagaragaye kuri uru rutonde harimo Abu Dhabi (UAE), Alberta (Canada), Azerbaijan, Bermuda, Colombia, Costa Rica, Croatia, El Salvador, Florida, Tennessee na North Carolina (USA), Ubudage, Mississippi (USA), New York State (USA), Qatar, Rio de Janeiro (Brazil), Riyadh (Saudi Arabia), Salzburg na Vienna (Austria), Singapore, imijyi mito yo muri Slovenia, Uluṟu-Kata Tjuṯa (Australia), Uzbekistan na Vilnius (Lithuania).

U Rwanda, icyerekezo cy’ubukerarugendo bw’ejo hazaza

Ubukerarugendo ni kimwe mu byatumbagije iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, aho bwagize uruhare runini mu kwinjiza amadovize no guteza imbere urwego rw’amahoteli n’ibikorwa by’ubucuruzi bifitanye isano na bwo. Gushyira imbere ubukerarugendo burambye no gukomeza guteza imbere serivisi zinoze ni imwe mu nzira u Rwanda rukomeje gukoresha kugira ngo rukomeze kwesa imihigo ku rwego rw’Isi.

Ku bakunda ingendo, ubukerarugendo, no gushakisha ahantu hihariye ho gusura, u Rwanda rutanga ubunararibonye budasanzwe mu bijyanye n'amateka, umuco n’iterambere. Ibyo byose bikaba ari byo byatumye ruza mu hantu hakwiye gusurwa ku Isi mu 2025.

Kugeza ubu urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zifite runini ubukungu bw’u Rwanda, aho mu mwaka wa 2022 uru rwego rwinjije miliyoni 445$ ugereranyije na miliyoni 164$ zari zabonetse mu 2021. Ni izamuka rya 171,3%.

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC), yo mu 2023 yerekana ko umusaruro mbumbe w’ibiva mu bukerarugendo ku Isi uzazamuka ku kigero cya 5,1% buri mwaka hagati ya 2023 na 2033.

U Rwanda ni cyo gihugu rukumbi cyashyizwe ku rutonde rw'ahantu 25  hakwiye gusurwa cyane ku Isi mu 2025 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aiempire429@gmail.com1 day ago
    Visit AI EMPIRE TV



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND