Perezida wa Raoyn Sports Twagirayezu Thadée yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko umutoza ukomoka muri Brazil Robertinho ikipe yaba iri mu nzira zo kumwirukana.
Kuri uyu wa
Gatanu itariki 28 Gashyantare 2025, nibwo Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadée
yashyize umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports
butakinyuzwe n’imitoreze y’umunya Brazil Robelto Oliveila Goncalves de Calmo
uzwi ku izina rya Robertinho.
Mu kiganiro
yahaye InyaRwanda ,Perezida wa Rayon Sports yavuze ko
batakwirukana umutoza uyoboye shampiyona kugeza ubu kandi avuga ko kuba ikipe
yaragize ibihe imara idatsinda umutoza adahari ngo akore ibyiza 100%.
Ati: “ Robertinho uyu munsi ni uwa mbere kandi asigaje imikino
itarenze 12 cyangwa 11. Nibyo hari ibidashobora kugenda neza mu kibuga kuko ni
umupira w’amaguru. Ibyo wabikora utazi gusesengura umupira w’amaguru.
Ntitwumve ko Robertinho agomba gukora ibintu 100% kuko ntabwo ari guhangana wenyine.
Ubushize
mwarabibonye ko Rayon Sports na APR FC zihora zihanganiye ibikombe zananiwe
gukura amanota atatu I Huye, ni ukuvuga ko n’ayo makipe nayo aba agomba
guhangana.
Umutoza
arapanga n’uwo bagiye gukina aba yapanze. Ashobora kuyitsinda cyangwa nawe
ikamutsinda, uyu munsi rero Robertinho niwe utsinda cyane kuko ni uwa mbere. Birumvikana
ntabwo wafata umutoza wa mbere ngo umuhagarike ngo ntabwo abona, ntabwo agira
gute… ariko niba atabona agatsinda afite uburyo abonamo''.
Nyuma y’umukino, Rayon Sports yanganyijemo n’Amagaju igitego 1-1 kuri Stade ya Huye, nibwo
amakuru yahwihwishwe ko uyu mutoza hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports
batamwishimiye aba ari nabwo bivugwa ko azirukanwa.
Mu gihe
bamwe bakomeje gutekereza kwirukanwa kwa Robertinho, ikipe ya Rayon Sports
iyoboye shampiyona ifite umusozi wo kuzamuka ubwo ku itariki 2 Werurwe
izacakirana na Gasogi United naho ku itariki 9 icakirane na APR FC muri
shampiyona y’u Rwanda.
Perezida wa Rayon Sports yahakanye amakuru yo kwirukana umutoza mukuru
TANGA IGITECYEREZO