Umuhanzi wo mu Burundi Sat B yihanangirije abafana, anagaragaza impungenge afitiye umuziki wo mu gihugu cye.
Umuhanzi Sat B anyuze ku tukuta rwe rwa X, yagaragaje impungenge afitiye umuziki w'u Burundi avuga ko impano z'abahanzi baho ntacyo bazazimaza hatabayeho gukura amafaranga menshi mu muziki, kandi ko n'abafana babo batabashyigikira.
Yakomeje avuga ko kuba abahanzi baho barindira gusohora indirimbo ngo ni kubera iyindi itarebwe n'abangana na miliyoni 1 kuri YouTube ari ikibazo.
Sat B yasobanuye ko nubwo abahanzi bo mu Burundi indirimbo zabo zitarebwa ariko ku zindi mbuga bakurikirwa cyane, yagize ati:" Bariya baririmbyi bose bari harya bafise umubare uhambaye kuri Spotify, Apple Music n’ahandi".
Uyu muhanzi yasabye abafana ko bazajya basaba bike kuko ngo babahombya cyane ko batita ku bikorwa abahanzi baba babahaye.
Yagaragaje urugero avuga ko kubera urukundo Dj Fernando na Drama-T bagiriwe muri iyi myaka 2 avuga ko baba bageze kure. Yagize ati:" Ku bw'urukundo(Hit) DJ Rernando na Drama-T bagaragarijwe, bagize muri iyi myaka 2 iyaba ahandi tuba dufite imiturirwa muri Ville".
Yanatanze urugero rwa bimwe mu bitaramo we yavugaga ko ari "Udutaramo" bahemba amafaranga make agera mu madolari 200.
Uyu muhanzi waririmbye "No Love", yavuze kuri Kirikou Akili wigeze kujya mu Burayi atanga amafaranga menshi ku ndirimbo iri mu rurimi rw'Icyongereza ariko Abarundi nyuma bamubwira ko nta kintu bumvishemo
Sat B uzwi muri Je Vais Bien, yabwiye abafana ko umuririmbyi akwiye gukora ibintu bye uko tifuza.
Ati:"Umuririmnyi akwiye gukora ibintu byiwe kuri gahunda yiwe, amarangamutima y’umufana ntaraba Smart".
Sat B ntiyishimiye iterambere ry'umuziki w'u Burundi
TANGA IGITECYEREZO