Basketball Africa League yashyize hanze amakipe 12 azahatanira irushanwa rya BAL 2025 arimo agiye kurikina bwa mbere yo muri Kenya, Angola, Tunisia na Cape Verde.
Aya makipe yashyizwe hanze n'abategura BAL ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025.
Amakipe 12 azitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, yagabanyijwe mu bice bitatu Kalahari Conference, Sahara Conference na Nile Conference.
Muri Nile Conference izabera mu Rwanda harimo Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ,Nairobi City Thunder yo muri Kenya ndetse na APR BBC izaba iri mu rugo.
Aya makipe yombi ari muri aka gace yose ni ubwa mbere azaba yitabiriye imikino ya BAL usibye ikipe y'Ingabo z'igihugu mu mukino wa Basketball gusa.
Muri Kalahari Conference ho harimo FUS Rabat yo muri Maroc izakira imikino, Stade Malien yo muri Mali ,Rivers Hoopers yo muri Nigeria na Al Ittihad yo mu Misiri nayo izaba yitabiriye bwa mbere.
Muri Sahara Conference yo izabera muri Senegal harimo ,Petro de Luanda yo muri Angola ,US Monastir yo muri Tunisia yegukanye iri rushanwa mu 2022, ASC Ville de Dakar izaba iri mu rugo ndetse ikazaba ari ubwa mbere yitabiriye na Kriol Star Basketball yo muri Cap-Vert aho nayo izaba ari ubwa mbere yitabiriye.
Imikino ya BAL 2025 izatangirira muri Maroc tariki ya 4 Mata, isorezwe muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.
Amakipe abiri yitwaye neza muri buri gice n’andi abiri yatsinzwe gahoro muri buri gice, azakomereza urugendo mu Mujyi wa Pretoria wo muri Afurika y’Epfo muri Kamena uyu mwaka, akine imikino umunani ya nyuma (play-offs n’imikino ya nyuma).
Pedro de Luanda niyo ifite BAL iheruka ya 2024
TANGA IGITECYEREZO