Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool yashyize hanze impamvu yari agiye kuva muri Uganda nyuma y'agahinda yari yaratewe no kutabana n'umugore we amezi umunani.
Bebe Cool yashyize ahagaragara inkuru y'uburibwe bwo gutandukana n'umugore we Zuena Kirema, ubwo yamusize mu gihe kingana n'amezi umunani. Yavuze ko umutima we wari warashavuye cyane ndetse yabonye ko nta kintu cyiza cyari kiri kumubaho. Byageze aho, yatekereje kuva mu gihugu cye akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone amahoro.
Mu gihe cy'uburibwe bukomeye, Bebe Cool yasubiye mu muziki, aho yatangaje ko yanditse indirimbo yitwa Agenze aho yagaragajemo uburyo yumvaga yarabuze Zuena ndetse anamusaba kugaruka mu buzima bwe.
Iyo ndirimbo Agenze yahinduye byinshi mu buzima bwa Bebe Cool, ndetse iranakundwa mu bafana.
Kubera ko iyo ndirimbo yamugejeje ku rwego rw'ikirenga mu muziki, Bebe Cool yatangaje ko yahise ategura igitaramo gikomeye cyari kuzabera ku Kibuga cy'imikino ya Rugby 'Lugogo Rugby Grounds'. Ariko kuri we, icyo gitaramo cyari cyo yateguye cyo gusezera abakunzi be.
Bebe Cool yavuze ko mu gihe yiteguraga gufata indege, ibintu byahindutse ubwo yahamagawe Saa 4:00 z'ijoro, maze umugore we, Zuena, amubwira ko agomba gusubira mu rugo ndetse akanazana imyenda ye.
Uko kumuhamagara kwahise guhindura ibintu byose kuko Bebe Cool yahise yongera kubona amahirwe yo kugarukira umuryango we hamwe n'umugore we n'abana nk'uko tubikesha mbu.ug.
Bebe Cool n'umugore we Zuena Kirema bamaranye amezi 8 batabana
">AGENZE YAHINDUYE UBUZIMA BWA BEBE COOL
TANGA IGITECYEREZO