RURA
Kigali

Umunya-Nigeria ukomeye yavunitse mu gihe benda gukina n’u Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/02/2025 17:36
0


Ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, yahuye n’akaga gakomeye mbere y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’uko myugariro Semi Ajayi atemerewe gukina kubera imvune.



Uyu mukinnyi wa West Bromwich Albion yagize imvune mu mikaya (hamstring)ubwo ikipe ye yatsindaga Oxford United ibitego 2-0 ku wa 22 Gashyantare.

Yavuye mu kibuga ku munota wa 41 asimbuwe na Mason Holgate, umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Jamaica.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na West Bromwich Albion ryemeje ko Ajayi azamara igihe kitazwi hanze y’ikibuga. 

Rigira riti"Semi Ajayi yagize imvune mu mikaya mu mukino wa shampiyona. Azatangira gahunda yo gukira vuba, twese turamwifuriza kugaruka akomeye".

Super Eagles bari ku mwanya wa Gatanu mu itsinda C, aho bamaze gukina imikino ine bakabona amanota atatu gusa.

Umutoza Eric Chelle ari gukorana imbaraga kugira ngo atsinde imikino ibiri iri imbere, Nigeria izakina n’u Rwanda ku wa 22 Werurwe, hanyuma ikine na Zimbabwe ku wa 26 Werurwe 2025.

Kuba Ajayi atazakina ni ikibazo gikomeye ku ikipe ya Nigeria, kuko ari umwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba mu bwugarizi. 

Byongeye, kubura kwe bishobora no kugira ingaruka kuri West Bromwich Albion, kuko iyi kipe nayo ihatanira kuzamuka muri Premier League.

Mu gihe Super Eagles bari mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, bizasaba ko abakinnyi basigaye bashyiramo imbaraga nyinshi.

Kubura Ajayi byerekana ko Nigeria igomba gushaka uburyo bwo gukemura ikibazo cy’ubwugarizi kugira ngo izitware neza mu mikino iri imbere.


Myugariro wa Nigeria Semi Ajayi yavunitse mu gihe bitegura gucakirana n'u Rwanda mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND