Ubucuti ni ikintu cy’agaciro cyane, inshuti ibana nawe mu bihe byiza n’ibibi, igutera imbaraga mu bihe bikomeye, ndetse mukagirana ibihe byiza.
Nyamara Abanyarwanda bavuga ko “inshuti igaragarira mu byago”. Mu byago niho ubona incuti za nyazo n’abigira incuti zawe ngo bagukoreshe mu nyungu zabo bwite.
Umuntu uri kugukoresha mu nyungu ze bwite ntaba ashaka ko umenya icyo agamije, akwigiraho inshuti, akakwereka ko agukunda, ku buryo bigoye kuba wamuvumbura.
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ibimenyetso simusiga bigaragaza umuntu uri gukoresha mugenzi we mu nyungu ze.
Inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru Times Now, igaragaza neza ibimenyetso bigaragaza umuntu uri gukoresha undi mu nyungu ze bwite:
Icya mbere ni uko ahora ahindagurika, ndetse atajya yubahiriza ibyo avuga aho amagambo ye ataba ahuye n’ibyo akora.
Akanya kamwe
aba yishimye, akandi kanya ugasanga yarakaye, rimwe akagusekera ubundi
akakureba nabi, mbese ntujya umenya ngo akunda iki cyangwa yanga iki, uba
warayobewe kamere ye.
Umuntu uri kugukoresha mu nyungu ze bwite ntajya agusaba imbabazi mu gihe yakoze amakosa, ahora yigira umwere, ikibaye cyose ntabura uwo acyegekaho, acyejyeka ku bandi cyangwa nawe ubwawe ndetse akakurusha kurakara mu gihe ubimubajijeho. Agusaba imbabazi gusa iyo afite icyo agushakaho.
Ikindi ni uko umuntu uri kugukoresha mu nyungu ze
bwite ataguhera agaciro ibyo umukorera, buri gihe usanga ari wowe umukorera
ibintu byiza, umutungura ariko we ntabyiteho ahubwo agahora agushakaho ikosa,
atakwitaho mbese akwibuka gusa iyo hari icyo agukeneyeho.
Nanone usanga atakwitaho iyo ufite ikibazo runaka,
agukunda gusa iyo uri mu bihe byiza naho mu bibi ukimenya. Nyuma iyo ibibazo
wari urimo birangiye aza yigize umwana mwiza, akakubwira ko atari abizi cyangwa
atari kubona uburyo agufasha, nawe yari afite ibibazo bye.
Umuntu uri kugukoresha mu nyungu ze bwite kandi,
ahora atuma wishinja amakosa. Akubwira amagambo yo kugushinja nko kukubwira ko
utamukunda, utamwitaho, uri umwana mubi bigatuma uhora ugerageza guhinduka. Ibi
abikora kugira ngo aguhume amaso maze utabona ububi bwe, ahubwo akomeze
akugenzure maze intego ze zigerweho.
Umuntu uri kugukoresha mu nyungu ze akenshi ahora akubwira amagambo agamije kuguca intege agamije gutuma wumva wowe ubwawe udahagije, akubwira ko wafashe imyanzuro idakwiye, cyangwa ibyo wagezeho akabitesha agaciro.
Ibi abikora kugira ngo uhore wumva ntacyo wageraho utamufite, mbese
uhore buri gihe utegereje ibitekerezo bye.
Ni byiza ko umenya incuti zawe n’abatari uncuti. Niba umuntu ahora agukorera ibi byose, adaha agaciro ubucuti mufitanye, atamenya ko yakoze ikosa ngo asabe imbabazi ahubwo agahora abigushyiraho, uwo muntu ugomba kumwibazaho.
Ese ni incuti yawe koko, cyangwa hari ibyo agukeneyeho? Ese anyitaho, cyangwa yita ku nyungu ze gusa? Ibi bizagufasha kwirinda ubwawe n’amarangamutima yawe.
Ibuka ko ubuzima bwawe bufiter agaciro, kandi ko ubucuti atari umutwaro. Niba incuti ihora ikubabaza, itakwitaho, si byiza kuyihambiraho ngo wirengagize ibigaragara.
Tangira ugenzure icyo ishaka mu buzima bwawe, gerageza uyitaze ndetse ni bigushobokera ugabanye ubucuti mufitanye, kuko nyuma iyo birangiye ukamenya icyo yari agamije, biragutungura cyane bikanagusigira ibikomere.
TANGA IGITECYEREZO