Mu cyumweru gishize, Google yatangaje ko yirukanye abakozi bagera kuri 200 mu mashami atandukanye arimo itsinda rishinzwe kugurisha amatangazo, ndetse n'itsinda rishinzwe umutekano n'icyizere muri Google (Trust & Safety).
Izi mpinduka zigamije kunoza imikorere y'ikigo no kugabanya inzego z'imiyoborere. Nubwo izi ari mpinduka nto ugereranyije n'izakozwe muri Mutarama 2023, zigaragaza gukomeza kwiyubaka kw'ikigo mu buryo burambye nuko tubikesha san francisco chronicle.
Abakozi ba Google batangiye gukusanya amakuru ku bakozi birukanywe binyuze mu nyandiko rusange ya Google Doc, aho bashyira hamwe amakuru aturuka mu mabaruwa y'imbere mu kigo no mu buhamya bw'abakozi.
Iyi nyandiko igaragaza ko itsinda rishinzwe kugurisha amatangazo muri Amerika ryahuye n'izi mpinduka aho abakozi benshi birukanywe, ndetse n'itsinda ryari rishinzwe ikoranabuhanga rya 'Bard', ubu ryahinduriwe izina rikaba ryitwa 'Gemin'.
Mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere, Google iherutse no gutanga amahirwe yo gusezera ku bushake ku bakozi bayo bagera ku 25,000 bakorera mu mashami n'ibikorwa bitandukanye, harimo Android, Chrome, Google Photos, Pixel, Fitbit, na Nest.
Ibi bigamije gukomeza gushimangira ko ikigo gikeneye gusigarana abakozi bafite ubushake bwo kugera ku ntego zacyo.
Izi mpinduka zose zije mu gihe isoko ry'imigabane riri kugaragaza ihungabana. Ku wa 27 Gashyantare 2025, imigabane ya Alphabet Inc. (GOOG) yagabanutseho 2.55%, igera ku giciro cya 245,953frw.
Ibindi bigo bikomeye nabyo byahuye n'ihungabana, nka NVIDIA (NVDA) yagabanutseho 8.45%, igera ku 173,616frw, mu gihe Tesla (TSLA) yagabanutseho 3.17%, igera ku 407,417frw nkuko bigaragazwa na Business Insider.
Iri hungabana mu isoko ry'imigabane, hamwe n'izi mpinduka mu
bakozi, bigaragaza uburyo ibigo bikomeye by'ikoranabuhanga bikomeje guhindura
imikorere yabyo mu rwego rwo guhangana n'ibibazo by'ubukungu no gukomeza
guhatana ku isoko.
TANGA IGITECYEREZO