RURA
Kigali

Instagram igiye gushyira ahabona porogaramu yihariye ya Reels mu guhangana naTikTok

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:27/02/2025 9:36
0


Instagram irimo gutekereza kuzana porogaramu yihariye ya Reels, igice cyayo cy’amashusho magufi, mu gihe TikTok porogaramu y’Abashinwa igikemangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Nk’uko ikinyamakuru The Information kibitangaza, umuyobozi wa Instagram, Adam Mosseri, yabwiye abakozi b’iyi sosiyete iby’iyo gahunda nshya muri iki cyumweru. Meta, sosiyete ibarizwamo Instagram, ntiyahise itanga igitekerezo kuri ayo makuru ubwo BBC yabiyisabaga.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yahaye TikTok iminsi 75 yo kubahiriza itegeko ryasinywe na Perezida Joe Biden, risaba ko iyi porogaramu igurishwa cyangwa igahagarikwa muri Amerika. 

Trump yavuze ko ashaka uburyo bwo kugirana ubufatanye bwa 50 kuri 50 hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubuyobozi bwa ByteDance, nyirayo, ariko ntiyasobanura uko bizakorwa.

Ubutegetsi bwa Biden bwagaragaje impungenge z’uko TikTok, ifite abakoresha miliyoni 170 muri Amerika, ishobora kwifashishwa n’u Bushinwa mu bikorwa by’ubutasi no kugena ibitekerezo bya rubanda. 

Gusa, abatavuga rumwe n’icyo cyemezo bavuga ko kuyihagarika byaba ari uguhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu 2018, Meta yari yashyize hanze porogaramu yigenga yitwa Lasso kugira ngo ihangane na TikTok, ariko nyuma iza gufungwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND