Amazon yatangaje ko yashyize ku isoko Alexa+, verisiyo nshya ya Alexa ifite ubushobozi buhanitse bwa Artificial Intelligence (AI), ishobora kwiga ku mikoreshereze y’umuntu ikamufasha mu buzima bwa buri munsi.
Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, Amazon yatangaje ko iyi Alexa+ izanye impinduka zikomeye mu gufasha abantu, igahangana n’abafasha b’ijwi bakomeye nka Google Gemini na Siri ya Apple.
Nk’uko byatangajwe na CNN, Alexa+ izajya yunganira abayikoresha mu buryo butandukanye, harimo gutanga inama ku biribwa, kohereza ubutumwa bugufi, gutegura ibirori, ndetse no gufata imyanzuro hashingiwe ku makuru bwite y’umuntu. Ibi bizatuma imenya ibyo akunda, imigenzo ye n’ibyifuzo bye, bityo igatanga serivisi zinoze kandi zifite aho zihuriye n’imibereho ye.
Reuters yo yatangaje ko iyi serivisi izaba igura $19.99 ku kwezi, ariko abayoboke ba Amazon Prime bakazayihabwa ku buntu. Biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu kwezi gutaha, itangirire ku bikoresho bya Echo Show.
Panos Panay, ushinzwe ibikoresho na serivisi muri Amazon, yavuze ko Alexa+ izashobora kumva no gusubiza hakurikijwe imiterere y’ijwi ry’umukoresha ndetse n’aho aherereye. Ibi bizatuma ibiganiro hagati ya Alexa+ n’umuntu bisaga nk’iby’abavugana bisanzwe.
Iri terambere rije mu gihe Amazon ishaka kongera gukundwa n’abakoresha nyuma yo kubona ko abenshi bayifashisha mu bikorwa byoroheje nko gushyiraho alarme no kumva umuziki, aho kugura ibintu kuri Amazon nk'uko byari byitezwe. Alexa+ igamije guhindura iyo myumvire, itanga serivisi zigezweho kandi zifite akamaro.
Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, amasoko y’imari yagaragaje izamuka rito:
DOW: 43,746.19 (+0.29%)
S&P 500: 6,001.12 (+0.77%)
NASDAQ: 19,249.85 (+1.17%)
Ikigereranyo cya Fear & Greed Index kiri kuri 25, kigaragaza ko isoko riri mu bihe by’ubwoba bwinshi.
Ibiciro by’imigabane y’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga byagaragaje impinduka:
Amazon.com Inc. (AMZN): $216.80 (+0.0188%)
Apple Inc. (AAPL): $241.965 (-0.02054%)
Alphabet Inc. (GOOG): $177.39 (+0.00011%)
Izi mpinduka zishobora kuba zifitanye isano n’itangazwa rya Alexa+ ndetse n’andi makuru y’ingenzi mu ikoranabuhanga.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO