Imineke ni ingezi cyane ku buzima bwawe, ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye umubiri wawe ukeneye. Ni isoko nziza ya vitamine B6, vitamine C, na potasiyumu, bigira uruhare rukomeye cyane mu buryo butandukanye, byongeye kandi abahanga bagaragaza akamaro k’imineke ku muntu uyirya nyuma ya siporo.
Abahanga bashishikariza abantu bakora siporo kujya barya imineke nyuma ya siporo, inyandiko yashohotse mu kinymakuru Times of India isobanura neza impamvu ugomba kurya imineke nyuma yo gukora siporo:
Umuneke ukungahaye cyane ku ntungamubiri nka “carbohydrates”, aho ari isoko y’imbaraga umubiri w’umuntu ukenera.
Iyo uvuye muri siporo, umubiri wawe uba watakaje imbaraga nyinshi, umuneke rero ugufasha mu kugarura imbaraga bigafasha umubiri kongera gusubirana vuba.
Umuneke kandi ufite vitamine zitandukanye, nka vitamine C ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, na vitamine B-6 ifasha umubiri w’umuntu kurema utunyangingo dushya, umuneke kandi ufasha abantu barwara ibyitwa rubagimpande.
Ikindi ni uko umuneke ukungahaye cyane kuri “potassium”, ituma umuntu yumva yijuse, nyuma ya siporo umuntu aba ashonje cyane ndetse akeneye ikintu cyimufasha guhaga neza nk’imineke, ikindi ni uko umuneke ufasha mu migendekere myiza y’igogora.
Umuneke ugira isukari ihagije ifasha umubiri, aho ugira ibyitwa “fibres” ari byo bifasha umubiri kwinjiza isukari ituruka mu muneke, iyi sukari rero umuntu ukora siporo aba ayikeneye kuko aba yatakaje isukari nyinshi.
Kurya imineke nyuma ya siporo kandi ni byiza ku buzima bw’umuntu, kuko umuneke utuma amaraso atembera neza mu mubiri, ndetse ikanagabanya ibyago byo gufatwa n’imbwa (muscular cramps).
Kurya ibintu bikungahaye kuri poroteyine nyuma yimyitozo ngororamubiri bigufasha kugabanya inzara, bikakongerera imbaraga ndetse bigafasha mu gusubirana kw’umubiri.
Umuneke ni isoko nziza ya poroteyine na potasiyumu, bituma uba urubuto rukunze kuribwa cyane nyuma ya siporo. Ushobora kandi kurya imineke mbere ya siporo cyangwa nyuma yayo kugira ngo wongere imbaraga.
TANGA IGITECYEREZO