Indwara yo kubatwa n'inzoga ni ikibazo cy'ubuzima gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu, kandi irangwa no kuba umuntu adashobora kugenzura uburyo anywa inzoga, ahorana inyota yo kunywa cyangwa agakomeza kuyinywa nubwo byamuviramo ibibazo.
Ni indwara iterwa no kunywa inzoga mu buryo budakwiye, aho umuntu atabasha kumenya aho urugero rwo kunywa inzoga ruhagaze, bikaba byagira ingaruka ku buzima bwe, ku kazi ke cyangwa ku mibanire ye n'abandi.
Hari ibimenyetso bitandukanye byerekana ko umuntu yaba yarabayeho cyangwa agiye kubatwa n'inzoga. Ibi bimenyetso byagaragajwe n'ibigo by'ubuzima nka American Addiction Center, UK Addiction Treatment Center ndetse na Mayo Clinic. Dore bimwe mu bimenyetso umuntu yakwibonaho agatangira kubona ko afite ikibazo cyo kubatwa n'inzoga:
Kumara igihe kirekire unywa inzoga: Aho umuntu ashobora
kubaho amezi cyangwa imyaka myinshi anywa inzoga idahagarara.
Gukomeza kunywa inzoga nubwo waba uzi ko zifite ingaruka mbi
ku buzima, ku mibanire n'abandi cyangwa mu kazi: Uyumva akomeje kunywa inzoga
n'ubwo azi neza ko byangiza cyangwa bigatuma habaho ibibazo.
Kunywera inzoga ahantu hatari hateganyijwe, utwaye imodoka
cyangwa uri mu kazi: Abantu bashobora kunywa inzoga ahantu hatemewe cyangwa mu
bihe bitari byiza, nk'utwaye imodoka cyangwa mu gihe cyo gukora.
Kugaragaza inyota ikomeye yo gukomeza kunywa inzoga cyangwa
kugerageza kenshi kutayinywa ariko bikanga bikakunanira ukongera ukayinywa: Aho
umuntu aba afite inyota idasanzwe yo kunywa inzoga, cyangwa akagerageza
kuzikuraho ariko bikaba byarananira.
Kugerwaho n'ingaruka zo kutuzuza inshingano zo mu kazi,
ishuri cyangwa mu muryango kubera kunywa inzoga: Uyumva hari ingaruka ku buzima
bwe, aho atabasha gukora inshingano ze cyangwa kugera ku ntego kubera inzoga.
Kutabasha gukora ibikorwa bya buri munsi nk'akazi cyangwa
inshingano zo mu muryango kubera kubura inzoga: Abantu babona ko bagize ikibazo
cyo gutakaza imirimo yabo ya buri munsi kuko batabasha kuyikora kubera inzoga.
Kugira inzoga ikintu cy'ingenzi cyane mu buzima bwawe:
Umuntu abona inzoga nk'ikintu cy'ingenzi cyane ku buzima bwe kandi afite inyota
yo kuyinywa by'ikirenga.
Kugira ikibazo cyo kubira ibyunzwe, gutitira cyangwa kuremba
igihe wabuze inzoga: Iyo umuntu atabashije kubona inzoga, ashobora kugaragaza
ibimenyetso nk'ibyunzwe, gutitira, cyangwa kugira ibindi bibazo ku mubiri.
Kuba bitakugaragaraho igihe wanyweye inzoga nyinshi: Iyo
umuntu anyweye inzoga nyinshi, ashobora kutagaragaza ibimenyetso bimwe na
bimwe, birimo no kwigunga cyangwa kutamenya aho yihariye.
Indwara yo kubatwa n'inzoga ishobora kugira ingaruka
zikomeye ku buzima bw'umuntu. Iyo umuntu yumvise ko afite ibimenyetso bya yo,
ni byiza ko yegera inzego z'ubuzima cyangwa abajyanama mu bijyanye n'ubuzima
bwo mu mutwe kugira ngo abone ubufasha bukenewe.
TANGA IGITECYEREZO