RURA
Kigali

Kenya: Umwana w’imyaka 10 yapfuye nyuma yo kugwa mu kibuga yiruka ari mu gihano ku ishuri

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:27/02/2025 14:57
0


Mu ishuri rya Red Hill Baraka, inkuru y’agahinda yageze ku baturage, aho umwana w'umuhungu w’imyaka 10, Shawn Victor Were, yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga yiruka ari mu gihano yahawe na mwalimu. Iki kibazo cyateje impaka nyinshi mu muryango no ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu barimo gusaba ubutabera.



Inkuru yasohotse bwa Mbere ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), aho byatangajwe ko Shawn yakiriye telefone Saa Munani n’iminota icumi, aho umubyeyi we yabwiwe ko umwana we atameze neza kandi atangiye kuvuga amagambo adahura.

Umubyeyi yahise ahamagara umuyobozi w’ishuri kugira ngo asabe ibisobanuro ku mpamvu umwana we atajyanywe ku bitaro, ariko umuyobozi yamusubije ko nta modoka yabonetse.

Shawn’s parents, hamwe n’umuturanyi, bagerageje kugera ku ishuri byihuse, basanga umwana wabo aryamye kuri matera, ariko nta wigeze asobanura uko byagenze. 

Nyuma y’aho, umuryango wa Shawn wamujyanye mu bitaro bya Life-Care muri Kikuyu, ariko ibikoresho by’ubutabazi ntibyari birimo gukora neza, bituma bigorana kumuvura nyuma yo gukomeza  kugerageza kenshi, Shawn yaje gupfa nkuko tubikesha justnaija.

Mu gihe abaganga bari mu bikorwa byo kumuvura, basanze Shawn yari yagaburiwe umuceri na watermelon  bidahiye neza  ubwo yaje kubiruka ndetse bikaba aribyo byabaye intandaro y’urupfu rwe 'gistreel'. Ubusanzwe ntabwo ari byiza kuba umuntu ugize ikibazo nkicyo cyubuzima guhita ahabwa ibyo kurya.

Nyuma yo kumenya ko ibiryo byahindutse impamvu, umubyeyi wa Shawn yahamagaye ishuri kugira ngo abaze niba yariye, umwe mu barezi arabihakana, ariko undi avuga ko yamuhaye watermelon mu rwego rwo kumufasha. Ibi byagaragaje uburangare ku rwego rw’abarezi mu gufasha umwana mugihe yari mu bibazo bikomeye.

Ubushakashatsi bwimbitse bwagaragaje ko Shawn, Yari yahawe igihano bitewe nuko yari ashinzwe abanyeshuri igihe abandi barimo koga, abanyashuri  yari ashinzwe  baje gusakuza maze we n’abandi  batanu bahise bafatirwa ibihano. 

Mu gihe yari arimo gukora igihano cyo kwiruka, yaguye hasi atangira kugira ibimenyetso byo guhumeka nabi. Bikaba byaragaragaje uburangare bamwe mu barezi bakunze kugira  ku bana baba bashinzwe kureberera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND