RURA
Kigali

Ngabo wa Mugabo yacyeje Gen Z Comedy anateguza indirimbo "Icyaremye gishya"

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:28/02/2025 17:23
0


Umuhanzi Ngabo wa Mugabo, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Tuyobowe n'Intare" yahimbiye Perezida Kagame, yatangaje ko kwakirwa mu gitaramo Gen-Z byari umugisha ukomeye.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngabo wa Mugabo weretswe urukundo rwinshi muri Gen Z comedy, yavuze ko byamushimishije cyane kuba yarabonye amahirwe yo kuririmba muri show ikomeye nk’iyo.

Yagize ati: "Ni umugisha kubona abantu bakugirira icyizere cyo kuririmba muri show nini nka Gen-Z". Yongeraho ko abakunzi b’umuziki bamwakiranye urukundo rwinshi, bikamushimisha bikaba byaramuteye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki.

Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, Ngabo wa Mugabo yatangiye aririmba "Ibyo Ntunze" ya Bosco Nshuti l, akurikizaho indirimbo ye yitwa "Imbabazi", hanyuma akomerezaho n'indirimbo yitwa "Iminsi yo kubaho Kwanjye", maze asoreza ku ndirimbo "Biriho Byinshi" ya Korari Ambassador of Christ.

Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko afite intego yo gusohora indirimbo nyinshi muri uyu mwaka wa 2025, aho ateganya gushyira hanze iyitwa "Icyaremwe Gishya". 

Gusa, yemera ko inzitizi zitabura, cyane cyane izishingiye ku bushobozi bwo kubona amafaranga yo gutunganya no gusohora indirimbo.

Ngabo wa Mugabo yatangiye umuziki akiri muto, aririmba muri korali y’abana i Gisenyi. Ubu abarizwa muri Injiri Bora Choir ya EPR Karugira, aho akomeje guteza imbere impano ye mu muziki.

Yamenyekanye cyane muri 2024 mu bihe byo kwamamaza, aho yari ashyigikiye Perezida Kagame n'Umuryango FPR. Yamenyekanye mu ndirimbo "Tuyobowe n'Intare" yamufunguriye amarembo y'ubwamamare mu muziki.

Ngabo wa Mugabo ari mu bahanzi bacye bamaze kuririmba muri Gen Z Comedy 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND