RURA
Kigali

Messi na Suárez bafashije Inter Miami kugera muri 1/8 cya CONCACAF Champions Cup

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/02/2025 10:36
0


Inter Miami yitwaye neza mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rya CONCACAF Champions Cup 2025, itsinda Sporting Kansas City ibitego 3-1, bikayifasha gukomeza muri 1/8 cy’irangiza.



Nyuma yo gutsinda umukino ubanza igitego 1-0, Inter Miami yasabwaga kunganya cyangwa gutsinda kugira ngo yemeze itike yayo. Ntabwo yacogoye kuko yatsinze umukino wo kwishyura ibitego 3-1, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

Nk’uko byari byitezwe, Lionel Messi yongeye kwigaragaza nk’umukinnyi ngenderwaho, afungura amazamu ku munota wa 19 nyuma y’ishoti rikomeye yateye ku mupira yari ahawe na Luis Suárez.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Inter Miami yatsinze ibindi bitego bibiri. Tadeo Allende yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’umupira mwiza yahawe na Jordi Alba naho Luis Suárez na we yatsinze igitego cya gatatu, ashimangira ubukana bwa Inter Miami.

Nubwo Sporting Kansas City yatsinze igitego kimwe ku munota wa 63, ntibyabashije gutuma bagaruka mu mukino.

Iki ni igitego cya kabiri Lionel Messi atsindiye Inter Miami muri uyu mwaka w’imikino. Kugeza ubu, amaze gukina imikino itatu, aho yatsinze ibitego bibiri ndetse anatanga imipira ibiri yavuyemo ibindi bitego. Luis Suárez, inshuti ye magara, na we ari kugaragaza ko agifite ubushobozi bwo gutsinda ibitego.

Mu cyiciro gikurikira cya 1/8, Inter Miami izakina na Cavalier, ikipe yo muri Jamaica.

Ku rundi ruhande, hakomeje kuvugwa amakuru avuga ko Lionel Messi ashobora kugaruka muri Barcelona muri iyi mpeshyi. Nubwo nta cyemezo kirafatwa ku mugaragaro, ibi biracyari inkuru iri gukurikiranwa cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Lionel Messi na Suarez bongeye gufasha Inter Miami kugera muri 1/8 cya CONCACAF Champions Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND