RURA
Kigali

Uko abahanga basobanura abantu bavuga bagaragaza ibimenyetso n'amarenga 'Body Language'

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:25/02/2025 20:43
0


Ese ujya wisanga uri gukoresha ibimenyetso by’umubiri “body language” cyangwa amarenga ukoreshaje intoki, uzunguza umutwe, cyangwa amaso mu gihe uri kuvuga?.Ibi bishobora kuba bikubaho mu gihe uri kuvugana n’abantu muri kumwe, nyamara ushobora kuba ujya unabikora uri kuvugira kuri telephone, umuntu muri kuvugana mutari kumwe.




Ushobora kumva ibi bidasanzwe.Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu basobanura byinshi kuri iyi myitwarire. Ese ntibyaba bigaragaza ibibazo byo mu mutwe cyangwa hari icyo bigaragaza ku myitwarire y’umuntu? Psychology isobanura neza ko ibi ari igikoresho cy’itumanaho. Mu buryo bwo gusangiza abandi amakuru, cyangwa kubasha gutumanaho nabo.  Psychology kandi ivuga ko nta kidasanzwe kibirimo.

Ibimenyetso by’amaboko “hand gestures” bisa naho ari ibyiyongera ku byo umuntu avuga kandi bigira uruhare runini cyane mu buryo bwo gusangiza ibitekerezo no gutuma byumvikana. Usibye ku kuba uburyo bwo gusobanura neza ibyo ushaka kuvuga, kubasha kuvuga ukoresheje amarenga ni ubuhanga bufitanye isano  ya hafi n’uburyo ubwonko bwa muntu bukora.

Impamvu imwe ikomeye abantu bakoresha ibimenyetso n’amarenga mu gihe bavuga, biterwa na kamere y’umuntu. Abantu bakunze kwisanzura cyane bakunze kwitwa “extroverts”, usanga bakoresha amarenga cyane mu gihe bari kuvuga cyane cyane bakora ibimenyetso byinshi bakoresheje intoki. Mu busanzwe ni abantu bisanzura cyane kandi gukoresha ibimenyetso mu gihe bavuga  bibafasha gushimangira ingingo zabo.

Ibimenyetso bituma abo ubwira bakomeza kumva ibyo uvuga kandi bakarushaho kukwitaho no kukumva bikakongerera imbaraga n’icyizere. Niyo mpamvu usanga abayobozi benshi bakunze kugaragara bakoresha ibimenyetso by’intoki n’amarenga mu gihe bari gutanga imbwirwaruhame.
 

Ku rundi ruhande, abantu batuje cyane, badakunze kwisanzura “introverts” usanga bakoresha ibimenyetso by’intoki gake gashoboka. Bakunda kuvuga amagambo make, kandi akenshi ntibaba bisanzuye iyo bavugira mu ruhame kuko bo bikundira ubuzima butuje bari bonyine, bityo gusobanura ibitekerezo byabo birabagora cyane. Ariko ibi ntibivuga ko batajya bakoresha ibimenyetso by’amaboko mu gihe bari kuvuga.
 

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga mu by’imitekerereze ya muntu riyobowe na Susan Goldin-Meadow ryo muri kaminuza ya Chicago, bugaragaza uburyo kuvuga werekana ibimenyetso n’amarenga ari byiza haba k'uvuga ndetse n’ubwirwa. K’uvuga, gukoresha amarenga bimufasha gutondeka neza ibitekerezo no gutegura ibyo avuga neza bikaba n’uburyo bwiza bwo kubisobanura mu buryo bworoshye.
 

Ubu bushakashatsi buvuga ko ibi ari ukubera ko ubwonko bwa muntu buhuza itumanaho rinyuze mu magambo n’irinyuze mu buryo bw’ibimenyetso n’amarenga. Gukoresha ibimenyetso by’intoki n’amarenga mu gihe umuntu avuga bimufasha kubasha gusobanura neza ibitekerezo bye mu buryo bworoshye kandi bwumvikana.

Ubu buryo bw’itumanaho kandi bufasha uwumva gubanukirwa neza n’ibyo undi ari kugerageza gusobanura mu buryo bworoshye. Iyo umuntu ari kugusobanurira ikintu akoresha ibimenyetso n’amarenga, bituma umukurikira ntunarambirwe vuba ibyo ari kuvuga.

Abahanga bashishikariza abantu bakunze kuvugira mu ruhame cyane cyane abarimu, gukoresha ubu buryo, kuko ari bwo bwiza mu gutuma abo ubwira bakumva neza kandi batarangaye cyangwa ngo barambirwe.
 

Igitangaje cyane ni uko abantu bafite ubumuga bwo kutabona nabo bakoresha amarenga cyangwa ibimenyetso by’amubiri “body language” nubwo umuntu yaba afite ubu bumuga kuva akivuka atarigeze abona ikintu na kimwe, ubushakashatsi bugaragaza ko nawe akoresha ibimenyetso n’amarenga mu gihe avuga nubwo mu by'ukuri ibyo bimenyetso nta hantu na hamwe yigeze abibona.

Ibi bigaragaza ko gukoresaha ibimenyetso n’amarenga umuntu avuga ari karemano, ndetse ko bitagengwa n’ubushobozi bw’umuntu bwo kubona.

 Icyakora, abahanga bavuga ko uvuga agomba kwitonda mu gihe akoresha ibimenyetso n’amarenga koko bigomba guhura n’ubutumwa ashaka gutanga. Iyo ibyo uvuga bihuye n’ibimenyetso uri kugaragaza bituma abakumva barusha ho gusobanukirwa n’ibyo ushaka kubabwira ndetse bikabarinda urujijo.

Ariko iyo ibimenyetso bidahuye n’ibyo uvuga bishobora kujijisha abumva, ndetse bikaba byatuma bumva ibitandukanye n’ibyo uri kuvuga, ari nayo mpamvu ugomba kwita ku buryo ukoresha ibimenyetso n’amarenga mu gihe uvuga.

Iyo ikoreshejwe neza, ibimenyetso by’amaboko n’amarenga bishobora kugufasha gusobanura neza ibitekerezo byawe, kubishimangira no kurushaho gutuma abo ubwira bagukurikira batarangaye cyangwa ngo barambirwe. Ibi kandi bishobora gutuma ibyo wavuze bitibagirana, kuko abo wabwiraga basigarana mu mutwe uburyo wabivugaga n’ibimenyetso wakoraga uri kubasobanurira.
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND