Luka Doncic wahoze akinira ikipe ya Dallas Mavericks, yakinnye umukino we wa mbere ahanganye na yo kuva yatungurana agasinyira Los Angeles Lakers. Nubwo uyu mukino wari ukomeye cyane kuri we, yitwaye neza atsinda triple-double, Lakers itsinda 107-99.
Nyuma y’igihe akinira Dallas Mavericks nk’umukinnyi
ukomeye, Luka Doncic yahuye n’iyo kipe ari umukinnyi wa Lakers, aho yayoboye
ikipe ye atsinda amanota 19, akora rebounds 15 anatanga 12 assists maze afasha
Los Angeles Lakers fgutsinda Dallas Maveriks.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma
y’umukino, Doncic yagize ati:
"Sinari nzi uko meze, mu gice cya mbere byari ibintu bitangaje kuri njye.
Byari bitandukanye cyane, sinabasha gusobanura uko niyumvaga."
Uyu mukino kandi waranzwe n’uburyo Lakers bashimiye
Anthony Davis, wahinduranyijwe na Doncic agasubira muri Dallas. Nubwo atakinnye
kubera imvune, Davis yagaragaye mu kibuga, Lakers bamukorera umuhango wo
kumushimira.
LeBron James ni we wahesheje Lakers intsinzi nyuma
yo gutsinda amanota 27, harimo 16 yatsinze mu gace ka nyuma.
Ku ruhande rwa Mavericks, Kyrie Irving yitwaye neza atsinda amanota 35, naho Klay Thompson atsinda 22, ariko ntibyabafashije gutsinda uyu mukino.
TANGA IGITECYEREZO