Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, mu murwa mukuru wa Argentine, abakristu ba Arikidiyosezi ya Buenos Aires batuye Misa yihariye yo gusabia Papa Fransisiko, umaze igihe kinini arwariye mu bitaro bya Gemelli, i Roma.
Inkuru dukesha ikinyamakuru AP News ivuga ko, abakirisitu benshi bitabiriye iyi Misa bagaragaza urukundo bafitiye Papa Faransisiko ndetse n’uburyo bamwifuriza ko yakira vuba akongera kugaruka mu buzima bwe busanzwe. Bari bafite amabendera ya Argentine mu ntoki abandi bafite amafoto ya Papa Fransisiko.
Papa Fransisiko, wabaye umwepiskopi wa Buenos Aires mbere yo guhabwa ubutumwa bwo kuba Papa, yagize uruhare rukomeye mu kurwanya ubusumbane n’akarengane mu gihugu, ndetse yamaganira kure ruswa n’icuruzwa ry’abantu.
Yavuze kenshi ku burenganzira bw’abatishoboye ndetse no ku buzima bw’abaturage bo mu bihugu bikennye, yigisha ko Kiliziya igomba kuba mu murongo wo kubana no gufasha abafite ibibazo.
Yakomeje agira ati"Amasengesho yacu nagufashe kubona umwuka ibihaha bikeneye. Ntucike intege. Turacyagukeneye cyane."
Mu bandi bamwifurije gukira harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n'uw'u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Papa Fransisiko, umushumba wa Kiliziya Gatolika, akaba yarabaye umwepiskopi wa Buenos Aires kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2013.
Papa Faransisiko, yatorewe kuba papa ku ya 13 Werurwe 2013, atangira yimikwa nka papa ku ya 19 Werurwe 2013.
TANGA IGITECYEREZO