Umuhanzi wo muri Nigeria Odumodublvck yashyizwe mu bitaro nyuma yo gukorera impanuka aho yayikoreye muri 2023.
Odumodublvck yarokotse impanuka ari mu modoka imwe Isa nk'iyo yakoreyemo impanuka muri 2023. Ibi byatumye abantu benshi bibaza byinshi kuri icyo kibazo.
Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, Odumodublvck yagiye ku rukuta rwe rwa X/Twitter ahitwa "IndustryMachine", atanga amafoto agaragaza uko yarokotse impanuka ikomeye y'imodoka.
Yashyizeho kandi ifoto yerekana uko yakiriwe kwa muganga. Ifoto yari ifite aho igaragariza ko igice cy'imbere cy'imodoka cyari cyangiritse bihambaye.
Iyi nkuru yahise imenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangira kohereza ubutumwa bwo kumwifuriza gukira vuba.
Uwitwa Veinzell uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye ko Odumodublvck yari yahuye n’impanuka nk'iyo muri 2023 kandi akaba yari muri iyo modoka imwe ndetse no mu gace kamwe.
Veinzell yashyizeho ifoto ya Odumodublvck yo mu mwaka wa 2023, aho yari yerekanye ko yahuye n'impanuka ya mbere, avuga ko yagonganye n'indi modoka.
Veinzell yagize ati: “Mu myaka ibiri ishize, warokotse impanuka imwe nk'iyi, muri aka gace, mu modoka imwe. Imana ni nziza!”
Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo "Wotowoto Seasoning", ntihigeze hagaragazwa impamvu yateye iyi mpanuka ndetse n'abayikomerekeyemo bose, Gusa uyu muraperi ari kwitabwaho.
Umuraperi Odumodublvck ari mu bitaro nyuma yo gukora impanuka
TANGA IGITECYEREZO