Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda ya 2025 nyuma yuko yari yegukanye aka kabiri.
Kuri uyu Wa Gatatu Tour du Rwanda ya 2025 yakomeje ku munsi wayo wa 4 hakinwa agace ka Gatatu kavaga i Musanze Saa tanu, kakaba kasorejwe i Rubavu ku ntera y'ibilometero 121.
Ni nyuma yuko agace ko ku munsi wejo kavaga i Kigali kerekeza i Musanze kegukanwe n'Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech.
Agace k'uyu munsi kagitangira ku kilometero cya kabiri ,Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec na Lorot wa Amani bahise bava mu bandi ubundi bagerageza kuyobora isiganwa gusa biza kurangira bafashe bidatinze.
Ku kilometero cya 4 Abakinnyi bane ari bo Debay (Ethiopia), Tuyizere Etienne (Java-Inovotec), Niyonkuru Samuel (Amani) na Munyaneza (Rwanda) bagiye imbere ndetse banashyiramo ikinyuranyo kinini hagati yabo n'igikundi dore ko hari aho bageze bagisize iminota 5 n'amasegonda 10.
Munyaneza Didier yaje kwegukana amanota y'Umusozi wa Mbere yatangiye mu Gataraga ,agera i Rubavu ayoboye ndetse anegukana amanota ya ya Sprint Mbere yatangiwe kuri Auberge i Rubavu.
Niyonkuru Samuel yaje kuva mu bakinnyi 3 bari bayoboranye isiganwa maze ajya imbere wenyine ndetse birangira bo bafashwe n'igikundi.
Niyonkuru Samuel nawe yaje gufatwa n'igikundi gusa yegukana yegukana amanota y'Umusozi wa Kabiri muri Rambo.
Nahom Araya w'Ikipe y'Igihugu ya Eritrea mu bilometero 6 bya nyuma yafashe umwanzuro ava mu gikundi asiga abandi anegukana amanota y'Umusozi wa Kane yatangiwe muri Rambo.
Byarangiye afashwe maze Umunya-Australia ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, Brady Gilmore ana ariwe wegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda ya 2025 akoresheje amasaha 2, iminota 55 n'amasegonda 14.
Ni nyuma yuko n'ubundi ariwe wari wegukanye agace ko ku munsi wejo kuwa kuwa Kabiri. Abandi 6 bakinnyi 6 bamukurikiye barimo Fabien Doubey wambaye umwambaro w'umuhondo bakoresheje ibihe bimwe.
Muri aka gace Abanyarwanda baje hafi ni Manizabayo Eric ukinira Java-InovoTec waje kumwanya wa 9 na Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda waje kumwanya wa 13,bose bakaba basizwe amasegonda 6.
Ku rutonde rusange Umunyarwanda uza hafi ni Masengesho Vainqueur uri kumwanya wa 11 aho arushwa amasegonda 27 na Fabien Doubey wambaye umwenda w'umuhondo ndetse na Eric Manizabayo iri kumwanya wa 15 aho we arushwa amasegonda 42.
Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza ku munsi wejo kuwa Kane hakinwa agace ka Kane kazava i Rubavu kerekeza i Karongi ku ntera y'ibilometero 97.
Brady Gilmore wegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2025
Ubwo MUGISHA Moïse yageraga iwabo i Busogo yahagaze abanza asuhuza abana be babiri b'impanga
Abanyarwanda bari babukereye ngo bihere ijisho igare
TANGA IGITECYEREZO