RURA
Kigali

U Rwanda mu bihugu biyoboye izamuka ry’ubukungu muri Afurika mu 2025

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/02/2025 9:32
0


Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yashyize ahagaragara raporo igaragaza ibihugu bya Afurika bifite ubukungu bwitezweho kuzamuka ku kigero cyo hejuru mu 2025. Iyi raporo igaragaza ko iterambere rikomeje kwihuta kubera ingamba zashyizweho zo guteza imbere ubuhinzi, inganda, ikoranabuhanga, n’ibikorwaremezo.



Mu bigaragara muri iyi raporo, Afurika y’Iburasirazuba niyo iza ku isonga mu iterambere ry’ubukungu. Biteganyijwe ko ubukungu bw’aka karere buzazamuka ku gipimo cya 5.3% muri 2025, bukazamuka kuri 6.1% mu 2026. Ibihugu bitandatu by’aka karere bifite ubukungu bwihuta cyane, harimo Sudani y’Epfo, u Rwanda, Uganda, Ethiopia, Tanzania na Kenya. 

Mu Burengerazuba bwa Afurika, biteganijwe ko ubukungu buzatumbagira bukava kuri 4.1% mu 2024 bukagera kuri 4.6% mu 2025, aho ibihugu nka Togo, Benin, Côte d’Ivoire, na Gambia biri mu bifite iterambere ryihuta kurusha ibindi. 

Mu Majyaruguru ya Afurika, ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 3.9% mu 2025 na 4.2% muri 2026, ahanini bitewe n’izamuka ry’ubukungu muri Libya, Misiri na Maroc.

Muri rusange, Sudani y’Epfo niyo iza imbere mu iterambere ry’ubukungu muri Afurika, aho biteganyijwe ko ubukungu bwayo buzazamuka ku kigero cya 34.4% ibikesha kongera umusaruro wa peteroli no kongera ubucuruzi mpuzamahanga. Senegali iza ku mwanya wa kabiri n’izamuka rya 8.6% bitewe n’ishoramari rikomeye mu bucukuzi bwa peteroli na gaze, ibikorwaremezo n’ubuhinzi. Uganda iri ku mwanya wa gatatu n’izamuka rya 7.2%, bikaba bishingiye ku mishinga minini ya peteroli, ibikorwaremezo ndetse n’ishoramari rya leta.

U Rwanda narwo ruza mu bihugu bifite ubukungu bwitezweho kuzamuka ku muvuduko ukomeye, aho biteganyijwe ko buzagera kuri 7.1% mu 2025. Ibi bishingiye ku bukungu bwagutse bushingiye ku mutekano, iterambere rya serivisi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, n’inganda. Mu myaka yashize, u Rwanda rwakomeje kwibanda ku kuvugurura politiki z’ubukungu hagamijwe guteza imbere ishoramari, guteza imbere inganda, ndetse no gukomeza guteza imbere urwego rw’ubukungu rwifashisha ikoranabuhanga.

Ibindi bihugu biri mu 10 bya mbere bifite iterambere ryihuta ni Niger (6.9%), Djibouti (6.9%), Togo (6.9%), Ethiopia (6.6%) na Benin (6.6%). Ibihugu byinshi muri Afurika bikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu biciye mu kongera ubucuruzi, guhanga ibishya mu nganda, kwagura ibikorwaremezo no gukomeza gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

Iri zamuka ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika ryerekana icyizere cy’ejo hazaza. Mu gihe hakomeza kubakwa politiki nziza zo gushyigikira iterambere, Afurika ishobora gukomeza kuzamuka no kuba igicumbi cy’ubukungu bukomeye ku rwego rw’isi.

Dore ibihugu 10 bizazamuka cyane mu bukungu mu 2025-2026

Country

Real GDP Growth (%)

Key Growth Drivers

🏆 South Sudan

34.4%

Oil production recovery, exports

🥈 Senegal

8.6%

Oil & gas, infrastructure, agriculture

🥉 Uganda

7.2%

Oil sector, infrastructure, public investment

Rwanda

7.1%

Services sector, tourism, ICT, manufacturing

Niger

6.9%

Oil expansion, mining, infrastructure

Djibouti

6.9%

Trade logistics, port infrastructure

Togo

6.9%

Industrialization, logistics, energy

Ethiopia

6.6%

Manufacturing, infrastructure, digital economy

Benin

6.6%

Agriculture, port investments, reforms

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND