Umuherwe Elon Musk ari mu bibazo bikomeye nyuma yaho umutungo we gabanutseho Miliyari $22.2. Igabanuka rya 5.1% ku mutungo we, ryatumye umutungo we usigara ari Miliyari $380.
Iri gabanuka ryatewe ahanini no kugwa kw’imigabane ya Tesla ku isoko ry’imari, aho yagabanutseho 8.4%, bituma agaciro k’isoko ka Tesla kamanuka munsi ya tiriyari $1 ku nshuro ya mbere kuva mu Ugushyingo 2024.
Mu kwezi kwa Mutarama, kugurisha kwa Tesla ku mugabane w’u Burayi kwagabanutseho 45%, aho hagurishijwe imodoka 9,945 ugereranije na 18,090 mu gihe nk’icyo umwaka wabanje.
Ibi byatumye isoko rya Tesla mu Burayi rigabanuka kuva kuri 1.8% rigera kuri 1%. Iri gabanuka rije mu gihe isoko rusange ry’imodoka z’amashanyarazi mu Burayi ryazamutseho 37.3%, rigera ku 15% by’isoko ry’imodoka muri aka karere.
Abasesenguzi bavuga ko iri gabanuka rishobora guterwa n’uruhare rwa Musk muri politiki y’imbere mu gihugu, cyane cyane mu Burayi aho yagize uruhare mu gushyigikira amashyaka akomeye.
Ibi byatumye habaho imyigaragambyo myinshi imbere ya za showrooms za Tesla, aho abigaragambya bamagana ibikorwa bya politiki bya Musk ndetse bakanasaba abantu kugendera kure ibicuruzwa bya Tesla nk'uko tubikesha Bloomberg Business.
Ibindi bibazo byagaragaye ni uguhangana gukomeye ku isoko ry’imodoka z’amashanyarazi, cyane cyane bivuye ku ruganda rwa BYD rwo mu Bushinwa, rwafashe umwanya wa mbere mu kugurisha imodoka z’amashanyarazi ku isi mu 2024.
Ibi byose byagize ingaruka ku musaruro wa Tesla, aho mu 2024 bagize igabanuka rya 1.1% mu kugurisha ugereranije n’umwaka wabanje.
Nubwo hari ibi bibazo, Musk aracyari umuntu ukize cyane ku isi, n’umutungo ubarirwa muri Miliyari $380, arusha miliyari $144 Mark Zuckerberg wa Meta, uri ku mwanya wa kabiri.
TANGA IGITECYEREZO