Nyuma y’imyaka 12 ari Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), John Rwangombwa yasimbuwe na Soraya Hakuziyaremye, akaba umugore wa mbere mu mateka uyoboye iyi banki. Muri manda ze ebyiri, ubukungu bw’u Rwanda bwagize iterambere ryihuse binyuze mu mavugurura atandukanye yakozwe mu rwego rw’imari n’ubukungu.
Kuva
muri Gashyantare 2013 ubwo Rwangombwa yagirwaga Guverineri wa Banki Nkuru
y’Igihugu (BNR), ubukungu bw’u Rwanda bwagiye butera imbere ku muvuduko mwiza
aho nibura buri mwaka buzamuka ku kigero kiri hejuru ya 7%.
Muri
gihe cye nk’Umuyobozi wa BNR himakajwe ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi
z’imari. Urugero imibare iheruka ya BNR igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari
2021/2022, amafaranga yahererekanyijwe binyuze kuri telefone (Mobile Banking)
yiyongereye ku kigero cya 58 % ugereranyije n’umwaka wabanje, akava kuri miliyari
4.707 Frw akagera kuri miliyari 6.616 Frw.
John
Rwangombwa yakoze mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda zirimo Ikigo
cy’Imisoro n’Amahoro, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse aza kuyiyobora
guhera mu 2009.
Muri
icyo gihe nibwo hari hari gushyirwa mu bikorwa gahunda ya mbere
y’Imbaturabukungu (EDPRSI) igamije kugabanya ubukene, yasize ubukene mu Rwanda
bugabanyutseho 12 % guhera mu 2006 kugeza 2011.
Mu
mwaka wa 2015 ubwo yari amaze imyaka ibiri ayoboye BNR, yahawe igihembo cya
Guverineri wa Banki nkuru w’Umwaka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Mu
mpera z'umwaka ushize ubwo yaganiraga na RBA, Guverineri ucyuye igihe wa Banki
Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko kimwe mu byatumye u Rwanda
rwikura mu rwobo rw’ubukene rwarimo, harimo no gukoresha umutungo muke wari
uhari, ukabyazwa umusaruro mwinshi.
Ati:
“Mu igenamigambi rya Leta, ni uko twabaga tuzi aho tugana, mu kugena imari ya
Leta n’uko izakora, hashyirwaho uburyo butandukanye. Icya mbere ni uko
amafaranga uko angana uko ari ko kose tuyabyaza umusaruro mwinshi ushoboka,
amafaranga agakurikiranwa, uko yakoreshejwe bikagomba gusobanuka.”
Iyi
mikorere niyo yatumye hashyirwaho Icyerekezo 2020 kinafasha gukurikiranwa neza,
imigambi Leta yari yihaye ibasha gushyirwa mu bikorwa ku kigero gishimishije.
Impuzandengo
y’amafaranga yinjizwa n’umuturage nayo yarazamutse cyane igera ku 1040$,
ikazagera ku bihumbi 4$ mu 2035 ndetse n’ibihumbi 12$ mu 2050.
Ibi
bizagerwaho binyuze muri gahunda za Leta zirimo kugeza uburezi kuri bose, ari
nazo zizatuma gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku burezi zishoboka.
Uretse ibi, iterambere ry’ibikorwa birimo ibyanya by’inganda biri gutanga umusaruro muri rusange.
Ku bijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda, manda ebyiri za Guverineri John Rwangombwa muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) zaranzwe n'ibihe byihariye byatumye igihugu gitera imbere mu buryo budasanzwe.
Mu gihe cy’imyaka 12, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku
muvuduko utunguranye, maze buva mu bihe bikomeye cyane, bugaruka mu rugendo
rwo kwiyubaka. Ibikorwa by’amavugurura y’ubukungu bw’igihugu ni intambwe nziza
u Rwanda rwateye ku rwego rw’imari.
Nyuma y'uko asimbuwe na Soraya Hakuziyaremye, John
Rwangombwa, Guverineri ucyuye igihe muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR),
yagarutse ku iterambere asigiye iyo Banki yakoreye no mu bihe bikomeye
yanyuzemo.
Yashimangiye
ko BNR asize ifite ubushobozi buhagije bwo kugenzura iterambere ry’ubukungu
bw’Igihugu.
Ku
wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,
Paul Kagame ni bwo yasimbuje Rwangombwa John, Hakuziyaremye Soraya wari
umwungirije ku mwanya wa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Rwangombwa
yasobanuriye RBA ko mu gihe kingana n’imyaka 12 yari amaze kuri uyu mwanya,
hakozwe amavugurura menshi agamije kuzamura urwego rwa Banki Nkuru y’Igihugu,
no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.
Ibihe
bikomeye yanzuzemo ayobora BNR
Rwangombwa
yavuze ko mu gihe yari amaze ayobora Banki Nkuru y’u Rwanda, ibihe bikomeye
yanyuzemo ari iby’icyorezo cya COVID 19, kuko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu
batari bazi aho ubukungu bwerekeza.
Icyakora
yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye zigamije guhangana
n’ingaruka z’icyo cyorezo, gusa avuga ko ari igihe adashobora kwibagirwa.
Ati:
“Nubwo twagize ubukungu bwasubiye hasi muri icyo gihe ariko twabivuyemo neza,
kurusha uko twabyumvaga icyorezo kigitangira.”
Ku
bindi bihe bikomeye yibuka ubwo yari ayoboye BNR, Rwangombwa yagize ati: “Mu
myaka 3 ishize, 2022-2024, twagize umuvuduko w’ibiciro ku masoko uri hejuru
cyane, nka Banki Nkuru niba hari iki kibi kibaho ni ukugira ibiciro ku masoko
biri hejuru.”
Yavuze
ko kwigobotora icyo kibazo nka BNR ari ibintu bitari byoroshye kuko itari
ibifiteho ubwigenge, cyane ko uko gutumbagira kw’ibiciro byari bishingiye ku
musaruro w’ibihingwa utari waragenze neza.
Yanavuze
ko byaterwaga n’ibibazo biri ku rwego mpuzamahanga bishingiye ku ntambara zari
ziriho harimo iy’u Burusiya na Ukraine.
Rwangombwa
ati: “Ntabwo dushobora kubyibagirwa. Ariko icyiza twakuyemo ni uko turushaho
kumva igisobanuro cy’ubukungu bwacu n’ubukungu mpuzamahanga no gufata
ibyemezo.”
Yunzemo
ati: “Kuva ngeze muri BNR kuva muri 2013, ni bwo bwa mbere twari tuzamuye
urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu. Abantu byaranabakanze”.
Ni
he asize Banki Nkuru y’Igihugu
Guverineri
wa Banki Nkuru y’Igihugu ucyuye igihe, John Rwangombwa agaragaza ko aho asize
iyi banki ari heza kuko ubu ifite abakozi bafite ubushobozi nubwo Isi ihorana
impinduka.
Ati:
“Ni Banki ishobora gukurikirana ibibera mu bukungu bw’Igihugu cyacu, mu rwego
rw’imari n’amabanki n’ibindi, kandi no gukumira ikibi icyo ari cyo cyose.”
Yashimangiye
ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko hashyizweho politiki inoze
y’ifaranga hagendewe ku ho Isi igeze.
Yavuze
ko yishimira aho ubu BNR igeze kuko ari umusemburo w’iterambere ry’igihugu kiri
mu nzira y’iterambere.
Rwangombwa
kandi yumvikanishije ko BNR ikomeje imikoranire myiza n’izindi nzego kandi
ikubahiriza amategeko ayigenga.
Kuva
mu gihe cya Rwangombwa, ubukungu bw’u Rwanda bwahinduye isura. Nyuma y'uko
atwaye BNR, igihugu cyazamutse mu bucuruzi, inganda, ikoranabuhanga, ndetse no
mu bukungu rusange, ku buryo buzaba igihangange muri Afurika mu gihe kiri
imbere. Ni muri urwo rwego, Guverineri Soraya Hakuziyaremye agiye kugera ku
ntego zo gukomeza kubaka u Rwanda rukomeye.
Dore iby'ingenzi byaranze manda ze:
1. Guhabwa ibihembo mpuzamahanga
John Rwangombwa yahawe ibihembwa bitandukanye mu gihe cy’ubuyobozi bwe, harimo igihembo cya "Guverineri w’Umwaka" yahawe mu 2021 kubera uruhare rwe
mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda, agera ku musaruro udasanzwe
w’ubukungu.
2. Kwimakaza ikoranabuhanga mu mikoreshereze y’ubukungu
Rwangombwa yashyizeho ingamba z’ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw’imari, aho
gukoresha Mobile Banking byatumye umubare w’amafaranga yoherezwa cyangwa
yishyurwa kuri telefoni yiyongera cyane, ugera kuri miliyari 6.6 Frw mu mwaka
wa 2022, ibyafashije abaturage kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye.
3. Kwaguka kw'isoko ry'imari n'imigabane
Ku buyobozi bwa Rwangombwa, Banki Nkuru y’u Rwanda yateje imbere isoko ry’imari
n’imigabane, ikaba yarashyizeho amategeko akomeye yo kubungabunga inyungu
z’abashoramari. Buri gihembwe, isoko ry’imari ryaragukaga, rigateza imbere
ishoramari rigezweho, no gukurikirana imikorere y’ubukungu.
4 Guteza
Imbere inganda n'ishoramari mu Gihugu
Guverineri Rwangombwa yashyigikiye inganda n'ishoramari mu turere dutandukanye,
bituma ibikorwa by'inganda bigira uruhare mu musaruro mbumbe w'igihugu. Inganda
zikora ibintu bitandukanye nko gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa byinjije
miliyari 1.473 Frw mu mwaka wa 2022/2023, bivuze ko igice cy’inganda cyafashe
umwanya utaziguye mu kongera umusaruro mbumbe w’igihugu.
Politiki
y’Igihugu ijyanye no guteza imbere inganda yemejwe mu 2011, bituma mu turere
twa Muhanga, Musanze, Bugesera, Huye, Nyagatare n’ahandi bashyiraho ibyanya
by’inganda.
Ishoramari
riri mu byanya by’inganda zo mu turere dutandukanye ubu risaga miliyoni 308$,
kandi zikoresha baturage benshi bo muri ibyo bice, zikanabagurira umusaruro uva
mu bikorwa bitandukanye bakora.
Ni
mu gihe icyanya cy’inganda cya Kigali cyo kigizwe n’inganda zirenga 156, kirimo
ishoramari rirenga miliyari 2$, kigaha akazi abarenga ibihumbi 15.
5. Iterambere
ry'ubukungu bushingiye ku burezi
Rwangombwa yashyize imbere gahunda ya Vision 2020, ndetse n’imishinga ijyanye
no guteza imbere ubukungu bushingiye ku burezi. Buri munyeshuri uganira kuri
gahunda z’uburezi bw’ibanze, kandi abanyarwanda benshi bagera ku byiza binyuze
mu mashuri, bikabafasha mu mibereho yabo.
6. Politiki
y'ifaranga no gukemura ibibazo by'izamuka ry'ibiciro
U Rwanda rwagize imikorere y’ingufu mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro mu
masoko, ndetse ku buyobozi bwa Rwangombwa, Banki Nkuru y’u Rwanda yabashije
kugenzura neza iyubahirizwa rya politiki y'ifaranga no kugenzura uburyo bwo
kurinda agaciro k’ifaranga ry’igihugu.
7. Kwigobotora ubukene ku Baturarwanda
Igenzura ry’imibereho y’abaturage ryagaragaje ko ubukene bwagabanyutse
bikomeye, ku buryo mu 2017, ubukene bwari kuri 38,2%, ibintu byari byaratewe
inkunga n’ingamba za politiki y’iterambere (EDPRS) n’izindi gahunda zigamije
kugabanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
8. Kwiyubaka mu rwego rw'ibikorwaremezo no kwagura imishinga
Rwangombwa yakoze mu buryo bufatika mu kwiyubakira inzego z'ibanze mu Rwanda,
cyane cyane mu rwego rw’ibikorwaremezo, bituma ibikorwa byo gutwara abantu
n’ibintu, ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi, birushaho kugenda neza.
9. Kongera ubumenyi mu bijyanye n'ubukungu bw'Isi
Ku buyobozi bwa Rwangombwa, Banki Nkuru y’u Rwanda yahisemo gukurikirana no
guhuza ubushobozi bw'ubukungu bw’igihugu n’ibindi bihugu bikomeye ku rwego
mpuzamahanga. Ubu buryo bwatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu by'icyitegererezo
mu guhangana n'ibibazo by'ubukungu ku isi.
10. Kugira imikoranire myiza n’Amabanki Mpuzamahanga
Ku buyobozi bwa Rwangombwa, Banki Nkuru y'u Rwanda yagiye ishyiraho ubufatanye n’amabanki
mpuzamahanga, bigafasha mu korohereza ishoramari no gutanga imari mu bihugu
bigize umugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
John Rwangombwa yari amaze imyaka 12 ayobora Banki Nkuru y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO