Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026, nyuma yo gutsindwa na Misiri ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Suez
Canal Stadium ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025, u Rwanda rwari
rufite umukoro wo kwishyura igitego cyatsinzwe i Kigali mu mukino ubanza, ariko
ntibyashobotse.
Misiri yafunguye
amazamu hakiri kare ku munota wa gatandatu binyuze kuri Menna Tarek, yongera
gushyira igitutu ku Mavubi y’abagore. Nubwo Usanase Zawadi yaje kwishyura ku
munota wa 26, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu gice cya
kabiri, Misiri yongeye kuyobora umukino ku gitego cya Habiba Esam Mohamed ku
munota wa 67, ariko u Rwanda ntirwacitse intege, rukomeza gushaka uko rwasubira
mu mukino. Ibyo byatanze umusaruro ku munota wa 96 ubwo Usanase Zawadi yongeye
gutsinda, ariko ntibyahagije ngo rusezere Misiri.
Gutsindwa muri iyi mikino bivuze ko u Rwanda
rutakomeje mu ijonjora rikurikiraho, mu gihe Misiri izakomeza guhatana na Ghana
mu cyiciro gikurikiraho cy’iri rushanwa.
U Rwanda rwasezerewe na Misiri mu gikombe cya Afurika
Urugendo rw'u Rwando rwo kujya muri Morooc rwarangiriye mu Misiri
TANGA IGITECYEREZO