Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports,Fall Ngagne utazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w'imikino kubera ikibazo cy'imvune yagize, yari afite intego zo kuzakora amateka akaba umukino wa mbere utsinze ibitego 25 muri shampiyona y'u Rwanda.
Ibi byagarutsweho na Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2025.
Yavuze ko kuba Fall Ngagne yavunitse ari umwanya wo kugira ngo Biramahire Abbedy na Jalo bigaragaze.
Yagize ati "Biragaragara ko Fall Ngagne aravunitse bazanye Abeddy bazana Jalo ,rero ni abakinnyi bagize amahirwe yo kwigaragaraza kuko uwabanzagamo umwaka we w’imikino urarangiye."
Yavuze ko kuba uyu rutahizamu yaravunitse ari ibintu bibabaje kuribo ndetse anahishura ko uyu mukinnyi yari afite intego zo kuzatsinda ibitego 25.
Yagize ati "Ni ibintu bibabaje kuri twe nk’ikipe no kuri we kuko yarafite imishinga myinshi iri imbere yo gukomeza kwigaragaza agashyiraho agahigo kuko yashakaga gutsinda ibitego 25, nibyo yarafitiye intego mu mutwe we.
Ntabwo byamukundiye kuko ntabwo imvune iteguza, rero navuga ko ari amahirwe kuri Abbedy na Jalo kugira ngo bigaragaze kubera ko mu bihe nk’ibi abantu baba bavuga ngo dutakaje umuntu w’ingenzi kuri twebwe,nicyo gihe uba gomba guhita ufatirana ukavuga ngo nubwo abantu batamfitiye icyizere reka nanjye ngaragaze ko nshoboye".
Yavuze ko atacira urubanza Jalo bitewe nuko atari yabona umwanya uhagije wo gukina ndetse anavuga ko ko ibihe Biramahire Abbedy arimo ataribyo asanzwe amuziho.
Ati"Ku bwanjye Jalo ntabwo namucira urubanza kuko nta mikino myinshi arakina. Abeddy we narinsanzwe muzi ntabwo ari mu bihe nk'ibyo dusanzwe tumuziho ariko navuga ko muribo uzashaka kugaragaza ko ashoboye azabigeraho".
Muhire Kevin yavuze ko kandi yafashaga Fall Ngagne gutsinda none kuri ubu akaba agiye kujya atsinda.
Ati"Nafashaga Fall Ngagne gutsinda none ubu ngiye kujya ntsinda. Bitavuze ko Abbedy na Jalu ntabaha umupira mu gihe bahagaze neza ariko bigiye guhinduka ubu nanjye ngiye gutangira gutsinda .Uwo nifuzaga gufasha ntabwo agihari,n’abahari nzabafasha ariko ubu umutwe n’ibitekerezo byanjye byamaze guhinduka ubu ngiye guhindura uko nakinaga".
Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko APR FC yaguze abakinnyi beza ariko batabakanga.
Ati"Ntabwo APR FC nyireba cyane gusa ibyo akora turabibona kuko biravugwa. Yiyubatse bijyanye n'ibyo yari ikeneye ,abakinnyi baje ni beza ariko nta bwoba bateye kuko biragaragara.
Iyo uri mwiza biragaragara n'iyo utari mwiza bikagaragara.Bariya bakomoka muri Uganda ni abakinnyi beza, hari igiye ugera ahantu kwisanga mu bandi bikagorana unarebye uko bakina ubona ko bazi gukina gusa ni ikibazo cy’igihe".
Muhire Kevin yavuze ko ku kijyanye no kuba umukino wabo na APR FC wigijwe imbere ugashyirwa tariki ya 9 Werurwe bitari bikwiye ariko bo nk'abakinnyi biteguye gukina nta kibazo.
Fall Ngagne yari afite intego zo gutsinda ibitego 25 muri shampiyona
TANGA IGITECYEREZO