RURA
Kigali

Amarangamutima ya Soraya wagizwe Guverineri wa BNR

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/02/2025 9:31
0


Nyuma yo guhabwa inshingano n’umukuru w’Igihugu zo kuyobora BNR asimbuye John Rwangombwa, Soraya Hakuziyaremye yashimiye Perezida Kagame amwizeza kunoza inshingano nshya.



Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, Perezida Kagame yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki nkuru y’Igihugu (BNR) asimbuye John Rwangombwa wari umaze imyaka 12 muri izi nshingano.

Soraya Hakuziyaremye usanzwe ufite ubunararibonye mu micungire y’imari ndetse n’amabanki, yabaye umugore wa mbere uyoboye BNR kuva iyi banki nkuru y’Igihugu yashyirwaho.

Nyuma yo guhabwa inshingano, Soraya Hakuziyaremye yashimiye Perezida Kagame amwizeza kunoza inshingano ze nshya no gutanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Kagame ku cyizere mwangiriye. Gukorera u Rwanda ku buyobozi bwawe ni ishema ridasanzwe. Hamwe n’itsinda rigari rya BNR, tuzatanga imbaraga zacu zose kandi dutange umusanzu wacu mu ntego yo guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.”

Mbere yo kwinjira muri BNR, Hakuziyaremye yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yashyizweho ku wa 18 Ukwakira 2018.

Hakuziyaremye Soraya yavukiye i Bruxelles ariko nyuma ubwo yari amaze kugira imyaka itanu ababyeyi be bagarutse mu Rwanda aho yakuriye ndetse anahigira amashuri abanza n’ayisumbuye.

Amashuri abanza yayize kuri APE Rugunga ari na ho avuga ko yigiye Ikinyarwanda, nyuma aza kuhava akomereza muri Ecole Belge de Kigali aho yigaga Imibare n’Ubugenge.

Yize muri Kaminuza zirimo Université Libre de Bruxelles, aho yize Ubucuruzi yibanda cyane ku bijyanye n’Imari, aha yahakuye Impamyabumenyi ya Engeniorat Commercial. Yaje gukomeza kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri Kaminuza ya Thunderbird School of Global Management yo muri Amerika.

Yakoze muri Banki zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles. Soraya Hakuziyaremye yanditse amateka yo kuba ariwe mugore wa mbere uyoboye BNR.

Mu 2012 ni bwo yatashye mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Mu 2014, yashinze Ikigo gishinzwe gutanga Inama mu bijyanye n’Imari ariko mu 2016, aza gusubira mu gukora mu mabanki aza no kuba Visi Perezida w’Ikigo gishinzwe gukurikirana Imikorere y’Ibigo by’Imari muri ING Bank i Londres.


Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, Soraya yagizwe Guverineri wa BNR 

Soraya Hakuziyaremye abaye umugore wa mbere uyoboye BNR
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Angelique 2 hours ago
    Congs my teacher from ICK. Urabikwiye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND