RURA
Kigali

Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya abangiza ibikorwaremezo rusange

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:25/02/2025 11:12
0


Polisi y'u Rwanda yatangaje ko, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage,ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare, hafashwe abagabo babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo rusange.



Aba bafashwe bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.


Aba bagabo bombi bafite imyaka 43 y’amavuko bafatanywe ibikoresho by’amashanyarazi birimo; insinga, mubazi, fusibles, cash power n’ibindi bitandukanye bacyekwaho kwiba ku miyoboro y’amashanyarazi.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwabo n’ibyo bikoresho byaturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.


Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Ngororero, ko hari ibikoresho by’amashanyarazi bikekwa ko byakuwe ku muyoboro w’amashanyarazi birunze mu rugo ruherereye mu murenge wa Matyazo, akagari ka Rwamiko mu mudugudu wa Butare; birimo urusinga rureshya na metero 75, mubazi na Kashipawa, hakozwe igikorwa cyo gushakisha abacyekwa haza gutabwa muri yombi umugabo w’imyaka 43.”


Kuri uwo munsi mu mudugudu wa Masizi, akagari ka Nyabikenke, umurenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo hafatiwe undi mugabo wari ufite iwe mu rugo; ububiko (stock) bw’ibikoresho by’amashanyarazi birimo; insinga, fusibles, cash power, imikandara bifashisha burira amapoto, agasanduku kabikwamo ibikoresho (toolbox) n’ibindi.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko uyu mugabo yafashwe ubwo abapolisi bageraga iwe bakahasanga biriya bikoresho atabasha kugaragariza inkomoko yabyo, nyuma y'uko hagiye hagaragara ibikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi muri kariya gace. 


Ifatwa ry’aba bagabo bombi kandi ribaye nyuma y’iminsi mike ishize, Polisi y’u Rwanda itanze umuburo ku bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ku ngaruka bazahura nazo zirimo no gufungwa igihe kitari gito.


Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.


SP Karekezi yaboneyeho gushimira abatanze amakuru yatumye biriya bikoresho bifatwa, asaba abaturage muri rusange gukomeza ubufatanye mu gucunga umutekano no kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho batungira agatoki inzego z’umutekano mu gihe hari uwo babonye uhirahira kubyangiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND