SKOL Brewery Ltd. (SBL), uruganda rukora ibinyobwa rumaze kuba ubukombe mu Rwanda, rwizihije isabukuru y’imyaka 15 rumaze rukorera mu Rwanda, bishimangira uruhare rwarwo mu guteza imbere ubukungu, kurengera ibidukikije no gufasha abaturage.
Mu birori byabereye ku cyicaro cy’uru ruganda i Kigali, Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd., Eric Gilson, yashimiye Leta y’u Rwanda ku cyerekezo cy’ubucuruzi cyatumye uru ruganda rushobora gutera imbere.
Yagize ati: "Mu
myaka 15 tumaze, twagiye dushingira ku bunyangamugayo, ubuziranenge no guhanga
udushya. Uru rugendo ntirwari kuba rushoboka hatariho ubufatanye bwa Leta,
abacuruzi bacu, amabanki, n’abakozi bacu b’inararibonye. Dufite intego yo
gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no gutanga umusanzu mu
mibereho myiza y’Abanyarwanda."
Kuva mu 2009, SKOL
Brewery Ltd yageze ku bikorwa by’indashyikirwa, izana ibinyobwa byakunzwe na
benshi nka SKOL Malt, SKOL Lager, Virunga Beer, Panache, Maltona, na Gatanu,
kimwe na Virunga Water - amazi ya mbere acuruzwa muri za bouteille zishobora
kongera gukoreshwa mu Rwanda.
Uyu munsi, uru ruganda
rutanga akazi ku bakozi basaga 570, haba abahoraho n’abakorana narwo mu buryo
butaziguye, rukanafasha ibihumbi by’abaturage binyuze mu muyoboro w’ibicuruzwa
byarwo.
SKOL Brewery Ltd ntiyahagarariye ku kwagura ubucuruzi gusa, ahubwo yashyize imbere iterambere
rirambye. Yashyizeho uruganda rutunganya imyanda y’amazi akavamo biogas n’amazi
ashobora kongera gukoreshwa, bityo igabanya ingaruka ku bidukikije.
Mu bufatanye na TotalEnergies, SKOL yatangiye gukoresha Gazi ya LPG mu mavuto y’amamashini yayo, igabanya ikoreshwa ry’amakara n’andi mavuto.
Si ibyo gusa, mu 2024,
yifatanyije na Rayon Sports Women mu gikorwa cya "One Shot, One
Tree", aho bateraga ibiti 50 kuri buri gitego cyatsinzwe n’iyi kipe mu
mikino ya shampiyona.
Mu rwego rwo guteza
imbere imibereho myiza, SKOL yateye inkunga imishinga myinshi irimo Kubaka
ikibuga cy’umupira w’amaguru cya SKOL i Nzove, Kubaka ikibuga cya Basketball
muri Kaminuza ya UTAB, Gushyigikira abakinnyi b’amagare n’umupira w’amaguru,
by’umwihariko urubyiruko ruri mu nzira y’iterambere.
Mu birori byabereye ku
ruganda, abashyitsi basuye ibikorwa bya kijyambere SKOL ikoresha, bareba uburyo
butandukanye bugaragaza imyitwarire ishamaje mu kubungabunga ibidukikije,
guhanga udushya no guteza imbere igihugu.
Thibault Relecom, umwe mu bashoramari b’uru ruganda, yagaragaje ko iyi myaka 15 ari ikimenyetso cy’ubudatsimburwa, ubufatanye, n’icyerekezo cy’ejo hazaza heza.
Yagize ati: "Twubakiye
ku guhanga udushya no gukorana n’abaturage. Turasaba buri wese gukomeza
gufatanya natwe kugira ngo dutere imbere kurushaho, duharanire iterambere
rirambye kandi rifite ubusugire."
SKOL Brewery Ltd yemeje
ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rw’iterambere ry’u
Rwanda, iharanira ko ibikorwa byayo bikomeza gufasha abaturage, kurengera
ibidukikije no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Abayobozi ba Skol bitabiriye isabukuru y'imyaka 15 uru ruganda rumaze rukorera ku butaka bw'u Rwanda
Byari ibyishimo ku ruganda rwa Skol
Skol yizihije ubudasa bw'imyaka 15 imaze ikorera ku butaka bw'u Rwanda
Umuraperi Riderman ni umwe muri ba Ambasaderi ba Skol bitabiriye uyu muhango
Abafatanyabikorwa ba Skol bitabiriye ku bwinshi umuhango wo kwizihiza imyaka 15 uru ruganda rumaze rukorera mu Rwanda
Umuherwe Coach Gael yahuje urugwiro na Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee
Muvunyi Paul umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yitabiriye igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 Skol imaze ikorera mu Rwanda
Skol yakozs ibirori bikomeye mu kwizihiza imyaka 15 imaze ikorera mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO