Urukundo nta gisobanuro rusange rufite, kuko buri muntu afite ibyo yifuza mu rukundo bitandukanye n’iby’undi. Kubwira umukobwa ko umukunda ntibihagije ngo nawe agukunde! Abakobwa bafite ibyo bagenderaho mu guhitamo umusore bakundana.
Niba ushaka gutereta umukobwa ariko utazi neza niba azakwemera, hari ibintu wakwifashisha bigatuma umukobwa akwiyumvamo, bityo no kumutereta bikaba byoroha. Ikinyamakuru The Times of India kigaragaza ibintu wakora bigatuma umukobwa akwiyumvamo, bityo kumutereta bikagushobokera:
Kwigirira icyizere no kwihagararaho: Ibi ni ingenzi cyane ku musore ushaka gutereta umukobwa. Umuhungu utigirira icyizere cyangwa ugahora afite ubwoba usanga abakobwa batamukunda. Niba ushaka gutereta umukobwa, ugomba kumwereka ko uri umusore wihagazeho, ufite icyizere kandi utagira isoni. Ariko kandi, ugomba kumenya ko kwigirira icyizere atari ukwiyemera, kuko abakobwa banga abasore biyemera bikabije, bityo ugomba kugira icyizere ariko ukagira n’ikinyabupfura.
Kumwereka ko umwitayeho: Ni byiza kumwereka ko umwitayeho, ukagerageza kumutega amatwi igihe hari icyo ashaka kukubwira. Abakobwa bakunda umusore ubasha kubatega amatwi, atacira urubanza cyangwa ngo abereke ko ibyo bari kuvuga bitamureba. Akenshi, abakobwa bifuza kubona umukunzi wubaha kandi ubasha kubatega amatwi, akabumva atabaciriye urubanza kandi akanabagira inama.
Ubwenge: Abakobwa bakunda abasore b’abahanga. Ubwenge bugaragara mu bintu bitandukanye, hari abahanga mu ishuri ariko hanze bari abaswa, hari n’abaswa mu ishuri ariko hanze bakaba abahanga. Iyo umukobwa yiyumvisha ko umusore ari umuhanga, ahita atangira gutekereza ku bana bazabyarana, yumva ko bazaba ari abahanga.
Isuku no kwambara neza: Abakobwa bakunda abasore bagira isuku kandi bambara neza. Iyo umukobwa akubonye nk’umuntu ugira umwanda, nta n’ubwo yakwemera ko mukundana. Gerageza kugira isuku ku mubiri, usige umubavu uhumura neza, kandi wambara neza. Abakobwa bakunda umusore wambara neza kandi agira isuku kuko baba babona ko ari umuntu ushobora kwifatira imyanzuro myiza no kwita ku nshingano ze.
Gusetsa no guserereza: Abakobwa bakunda abasore bazi gusetsa, banashobora kubashimisha n’ibiganiro byoroheje. Ibi bituma umukobwa yumva amukumbuye kandi akunda ibiganiro bye. Ariko na none, ugomba kwirinda kumukomeretsa, kuko hari abakobwa badakunda gusererezwa. Ugomba kumenya niba umukobwa abikunda cyangwa abyanga kugira ngo umenye uburyo muzajya muganiramo.
Amagambo meza: Abakobwa bakunda umuntu ubabwira amagambo meza abatera imbaraga. Kumubwira ko ari mwiza no kumwereka ko umwishimiye uko ari ni byiza cyane. Ariko kandi ntugomba gusa kwita ku kugaragara kwe ku mubiri, rimwe na rimwe ugomba kumubwira ko ari umuhanga kandi ukamubwira ku tuntu duto mu buryo bwiza. Ibi bituma umukobwa yumva ko uri umuntu mwiza kuri we.
Kwiyoroshya no kwubaha: Abakobwa bakunda abasore biyoroshya, biyubaha kandi bakubaha n’abandi, cyane cyane abo mu muryango wabo cyangwa inshuti zabo. Ibi bimugaragariza ko uri umuntu mwiza kandi ko aramutse akundanye nawe atazigera yicuza.
Ibi byose ni bimwe mu bishobora kugufasha kwigarurira amarangamutima y’umukobwa ukunda. Ariko na none, abakobwa bose ntibakenera ibintu bimwe mu rukundo. Hari abakunda umusore uganira cyane agusetsa, hari n’abakunda umusore uhora yiturije, hari abakunda umusore ubitaho cyane, akabahamagara kenshi, akababwira amagambo meza. Niba umukobwa ataratangira kukwiyumvamo, ashobora kubona uko umwitwaraho bimubangamiye akaba yajya yanga no kukuvugisha.
Ugomba kumenya ibyo umukobwa akunda, ibyo yanga, ibimushimisha, ibimubabaza, kandi ukarushaho kumenya imico ye. Ibi bizagufasha kumenya uburyo bwiza bwo kumutereta.
TANGA IGITECYEREZO