RURA
Kigali

Ubushakashatsi bushya busobanura impamvu umukunzi wawe ashobora kutishimirwa n'inshuti zawe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:22/02/2025 12:00
0


Iyo umuntu ari mu mubano, inshuti ze akenshi zibona uwo babana binyuze mu nkuru abagezaho. Iyo ugize intugunda n’umukunzi wawe, ukabibwira inshuti zawe ukibanda ku byo yakoze nabi, baba bumva uruhande rwawe gusa. Nyuma y'igihe, wowe n’umukunzi wawe mushobora kwiyunga, ariko inshuti zawe zigakomeza kubona uwo mubana nk’umuntu mubi.



Kuki tuvuga inkuru zirengera uruhande rumwe?

Iyo dusangiza inshuti zacu ibibazo byo mu mubano, akenshi tuba turi mu bihe by’amarangamutima akaze twababaye, turakaye cyangwa twumva tutumviswe. Icyo gihe, intego yacu iba atari ugushaka ukuri, ahubwo tuba dushaka kumva turi kumvwa no kugirirwa  impuhwe.

Ibi bituma twibanda ku bice by’inkuru bidushyigikira, tukirengagiza uruhare rwacu mu kibazo. Iyi myifatire igira ingaruka zishingiye ku mitekerereze, harimo:

1. Guhitamo amakuru yemeza ibyo dushaka

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bwerekana ko iyo tumaze kwiyumvisha ko twarenganijwe, duhita dushaka ibimenyetso bishimangira uko tubibona aho gushaka ukuri. Iyo inshuti zawe zakubwira ngo “Ibi birarenze! Sinzi impamvu yakugiriye atyo”, birushaho gushimangira ko warenganye.

2. Gushyira imbaraga mu bibi kurusha ibyiza

Ubushakashatsi bwerekana ko ubwonko bwacu bwita cyane ku bibi kurusha ibyiza. Ibi bituma ikosa rimwe ry'umukunzi wawe rishobora kumera nk’irikomeye, kabone nubwo hari ibyiza byinshi yagukoreye.

 

Kuvuga umukunzi wawe nabi bituma inshuti zawe nazo zimufata nk'umuntu mubi

3. Kwitandukanya n’amakosa yacu

Iyo twe dukosheje, tubisobanura dukurikije uko ibintu byari bimeze “Nari ndushye, ni yo mpamvu namusubije nabi”, ariko iyo ari abandi, tubifata nk’imico yabo idahinduka “Yanshubije nabi kuko ahora ari umunyamakosa”. Ibi bituma dushobora gufata igikorwa cyoroheje nk’ikimenyetso cy’uko umukunzi wacu adukunda cyangwa atubaha.

4. Kwibuka ibintu uko twabisobanuye aho kuba uko byagenze

Iyo dusubira mu nkuru twayibwiye inshuti, tuba tuyisubiramo mu buryo butari bwose nk’uko byagenze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunda guhindura amakuru bitewe n’uwo bayabwira. Iyo rero duhora dusubiramo inkuru yacu twibanda ku bibi, bituma natwe ubwacu dutangira kwizera iyo nshusho mbi kurusha uko byagenze nkuko tubikesha Forbes.com.

Ingaruka bishobora guteza?

Inshuti zawe zitangira kukurinda bikabije, urugero z ishobora kubona umukunzi wawe nk’umuntu ugukorera nabi,zigatuma umuvaho mugatandukana. Umukunzi wawe yumva yitandukanije n’itsinda ryawe mu gihe  inshuti zawe zimubona nabi, bishobora gutuma yumva atishimiye umubano wawe na zo.

Wowe ubwawe ushobora kubona umubano wawe nabi nko mu gihe utajya uvuga ibyiza by’umukunzi wawe, bigira ingaruka no ku buryo ubona umubano wawe na we.

Uburyo wabigenza ngo ubungabunge umubano wawe:

Shyira mu gaciro mbere yo kuvuga, itekerezeho niba ushaka gushakisha ukuri cyangwa kwemezwa ko ubabaye. Ganira ku kibazo cyose uko cyagenze aho kuvuga ngo “Arambabaza kuko atanyitaho”, jya uvuga ngo “Twagize ikibazo cyo kumvikana, buri wese yumvaga atumviswe”.

Sangiza ibyiza by’umubano wawe na we urugero niba uvuga ku bibi, jya unavuga ibyiza umukunzi wawe agukorera. Bika bimwe mu bintu byawe n’umukunzi wawe, Si buri kibazo kigomba gusangizwa inshuti. Hari ibibazo bikwiye gukemurwa hagati yanyu cyangwa n’inzobere mu mibanire.

Ukeneye kureba niba wibanda cyane ku bibi kurusha ibyiza? ubushakashatsi bwemewe bwa siyansi bugufasha gusuzuma niba imitekerereze yawe iguhungabanya.


Gerageza kuvuga ibyiza by'umukunzi wawe i ibyo bizamufasha mu kugena uburyo inshuti zawe zimufata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND