RURA
Kigali

Dore ibintu abasore bakunda ku bakobwa

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:26/02/2025 16:38
0


Abasore usanga bakunda abakobwa bafite inseko nziza, amaso meza, umusatsi usa neza, bateye neza n’ibindi bigaragara ku mubiri. Ariko none ho nyuma y’ibyo hari ibindi bintu nk’imico n’imyitwarire runaka abasore bakunda ku bakobwa. Ese ni ibihe bintu abasore bakunda ku bakobwa usibye ubwiza n’ibindi bigaragara inyuma?



Hari abavuga ko abasore bakunda uko umukobwa agaragara ku isura n’imiterere gusa, ariko inyandiko n’ubushakashatsi  butandukanye byagiye bigaragaza ibitandukanye n’ibi. 

Abasore hari n’ibindi bintu bibakurura ku mukobwa runaka havuyemo kugira isura nziza n’imiterere myiza cyane ko usanga bose badakunda imiterere imwe, hari abakunda umukobwa mugufi, w’inzobe, cyangwa ubyibushye, mu gihe abandi bishobora kuba bitamdukanye.

Turifashisha inyandiko yasohotse mu kinyamakuru The Psychology Today mu kurebera hamwe ibintu abasore bakunda ku bakobwa:

Nk’uko abakobwa bakunda umusore usetsa kandi uzi kuganira, ni nako abasore bakunda umukobwa bashobora gutera urwenya agaseka, umusore ntabwo ashobora gukunda umukobwa gusa kubera guseka urwenya rwe, ahubwo yumva ko niba ashobora gutuma umukobwa aseka, bigaragaza ko uwo mukobwa yisanzuye imbere ye kuruta uko yamubwira ikintu gisekeje, undi agasa nk’aho atanacyumvise.

Abasore kandi buriya bakunda umukobwa ukunda abana kandi wisanzura mu gihe ari mu bana, agakina nabo mbese akisanisha nabo. Abasore bishimira kureba umukobwa bakunda ari gukina n’abana, ibi ni ukubera ko umusore abona umukobwa ukunda abana nk’ushobora kuzaba umubyeyi mwiza kandi ko ashoboye kurera neza.

Abasore na none bakunda umukobwa udakoresha telephone cyane, cyane cyane mu gihe bari kumwe. Niba uri kumwe n’umusore mukundana cyangwa ukunda, ugomba kwirinda guhora ureba muri telephone buri kanya cyangwa guhora uhaguruka ngo ugiye kwitaba. Ibi bimugaragariza ko umuha umwanya kandi ko nawe umwanya we uwuha agaciro.

 

Ikindi kintu abasore bakunda ku bakobwa ni umukobwa ufite intego mu buzima. Abasore ntibakunda wa mukobwa uhora yishingikirije kubyo abandi bakoze, umukobwa utekereza ko azabeshwaho n’amafaranga y’umugabo we usanga abasore batamukunda, ahubwo bikundira wa wundi ukunda gukora ndetse ufite intego.


Na none abasore bakunda umukobwa ukunda kuririmba, yaba aririmba neza cyangwa nabi abasore bakunda gusa kumva aririmba. Noneho iyo aririmba bisekeje, ijwi ridahura neza n’indirimbo ari kuririmba, abasore barabikunda cyane, birabasetsa ndetse bakunda no kubiserereza abakobwa. Ibi rero bikurura abasore cyane ku bakobwa.


Umukobwa ufite imicomyiza, witonda, kandi ugwa neza usanga abasore bamukunda cyane. Nk’umukobwa kubasha kuganira mu buryo bwiza, ugatera urwenya ndetse ukagaragaza ko warezwe neza imbere y’umusore mukundana cyangwa ukunda ni ikuntu cy’agaciro cyane kuko birushako gutuma yumva ataterwa isoni kukwerekana mu ncuti ze n’imiryango, kandi aba akwizeye ko utamusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ikindi cyisumbuyeho ni uko abasore bakunda cyane umukobwa w’umuhanga,wigirira icyizere kandi ugira amatsiko. Ariko icyizere si ubwiyemezi, abasore na none bakunda umukobwa utigirira icyizere gikabije, ahubwo wemera gufashwa mu gihe ahuye n’imbogamizi aho kwiyemera.

Niba uri umukobwa, ugomba kumenya ko abasore bose badakunda ibintu bimwe. Ibi byavuzwe n’ishusho rusange y’ibintu abasore bakunda cyangwa bibakurura ku bakobwa, nyamara ntabwo ugomba guhindura uwo uri we mu rwego rwo kwigarurira umusore, ahubwo ugomba gutegereza ukabona umusore ugukundira uko uri kuko kwihindura bitaramba, igihe kiragera akamenya wowe wa nyawe bikaba byanarangira mu buryo bubi, bikanagukomeretsa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND