Mu mupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports ni amwe mu makipe akomeye kandi akundwa cyane. Abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bifuza kuyakinira kubera izina rikomeye afite mu gihugu. Ariko se, ni iki gituma benshi muri bo badatekereza kugera mu makipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi cyane ko ariho duhamya ko ari kugasongero ka ruhago?
Mu gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika bifite
abakinnyi bagaragaza ubuhanga mu makipe yo ku rwego rwo hejuru i Burayi nka
Premier League, La Liga na Bundesliga, abakinnyi b’Abanyarwanda bivugwa ko
baciye igikuba muri Ruhago bo akenshi usanga batanga umusanzu mu byiciro byo
hasi ku , cyangwa bakerekeza muri Aziya nabwo mu makipe yo
hasi.
Abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bakura bumva ko
gukinira APR FC na Rayon Sports ari wo musozo w’inzozi zabo. Ibi bituma
bashyira imbaraga mu kwigaragaza imbere y’abafana babo kuruta uko batekereza gusohoka
mu gihugu ariko batekereza gukinira amakipe akomeye ku mugabane w’Iburayi.
Mu gihe abakinnyi baturuka mu bihugu nka Senegal,
Côte d'Ivoire na Nigeria, bafite abahuza b’abanyamwuga bashobora kubajyana mu
makipe akomeye, abo mu Rwanda akenshi babona amahirwe yo kujya mu byiciro byo
hasi kubera kubura ababafasha mu buryo bw’umwuga bashobora gukomanga
mu makipe akomeye.
Amakipe yo mu Rwanda akenshi ntakunze kurenga
amatsinda mu mikino nyafurika nka CAF Champions League na CAF Confederations
Cup, iyo ikaba nayo ari ingingo ituma abashinzwe gushaka impano ku rwego
mpuzamahanga batabamenya bihagije.
U Rwanda mu bihugu bikirwana no kugira umukinnyi ukomeye muri shampiyoza zikunze ku Isi
ABAKINNYI B’ABANYARWANDA BABURA ABABASUNIKA NGO BAGARAGARE ‘UBUHAMYA
Emery Bayisenge wari Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Amavubi yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique cyakinwe 2011, ubwo aherutse kuganiriza itangazamakuru, yavuze ko nubwo bari bahagarariye igihugu, batitaweho nk’uko abandi bakinnyi byagenze, bikaba byarahaye amahirwe abitaweho yo kugaragara ubu akaba ari inyenyeri ku Isi.
Yavuze ko abo mu bindi bihugu bazanaga abashinzwe gucuruza abakinnyi mu makipe akomeye bakareba uburyo bakina, ibyo bikaba ari byo byabafashije
Emery Bayisenge yanavuze ko
bagize ikibazo cyo kubura ababatekerereza cyane ko ubwo bari mu myiteguro yo
gutangira gukina igikombe cy’Isi, hari abakinnyi babengutswe na Kaminuza imwe
yo muri USA, ariko ibyo bakaba barayobewe iyo byarangiriye cyane ko nabo ubwabo
bari abana ntacyo bashoboye kwibariza.
Emery Bayisenge yagize ati: “Biri
mu bintu bimbabaza cyane kuko umuntu uzi kiriya kiragano iyo agereranyije n’iki
gihe uko abari bakigize bameze, biramubabaza kandi nanjye birambabaza cyane.
Nibyo twari twarateguwe neza
kuko nta kintu na kimwe nanenga ko twabuze mu bantu twabaga muri Academy ya
FERWAFA kuko sinatinya kuvuga ko twategurwaga ku rwego rwa za Academy zo ku Mugabane w’u Burayi.
Twasuraga Academy z’i Burayi kandi
twasangaga hafi ya zose tubayeho kimwe kuko twabaga ahantu heza, ndetse
tunakinira ku bibuga byiza, tunafite abatoza beza cyane ndetse n’abakinnyi
twari dufite impano. Navuga ko byatangiye kuba bibi ubwo hatangiraga
imikino y’abatarengeje imyaka 17. Icyo gihe umutoza yahamagaye abakinnyi
azifashisha.
Ubwo abatarahamagawe icyo gihe
navuga ko umupira wabo wahise urangirira aho ngaho kubera kwangirika mu
mitekerereze kubera ko abo twabanaga muri Academy ya FERWAFA buri wese yari azi
ko azakina igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda ubwo bamwe batungurwa no
kutagikina''.
Emery Bayisenge yavuze ko
icyiciro cya mbere cyari kuzabyarira u Rwanda abakinnyi beza ari impano
zidasanzwe zakinaga muri Academy ya FERWAFA ariko ntibaze gutoranywa mu
bagombaga gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyakiniwe mu Rwanda
mu 2010, cyane ko abo batanabonye umwanya wo kwigaragaza ngo amakipe ababone
abagure.
Uretse kuba abatarabashije gukina
igikombe cya Afurika umupira wabo warahise urangirira aho, abagikinnye nabo
bikarangira banakinnye igikombe cy’Isi nabo ntabwo bahiriwe n’urugendo rwo
gukina ruhago nk’uko babitekerezaga cyane ko bamwe batanarenze amakipe yo mu
Rwanda, abayarenze nabo ntibakine ku rwego rushimishije.
Emery Bayisenge yakomeje agira
ati “Abakiniye u Rwanda barabaga i Burayi bo ntabwo nabimenya ariko hari nka
Mugabo Alfred duheruka akina muri Arsenal mu bato, Kabanda Bonfils we twavuye
mu gikombe cy’Isi ahita ajya muri AS Nansy yakinaga icyiciro cya mbere mu
Bufaransa.
Abakinaga mu Rwanda navuga ko
intege zacitse nyuma y’igikombe cy’Isi kandi ari bwo navuga ko byari bikwiye
kuba byiza kurushaho. Twarangije gukina igikombe cy’Isi mu mitwe yacu twumva ko
tuzajya mu makipe y'i Burayi. Bakidutegura gukina igikombe cy’Isi hari
amakipe yatwifuzaga.
Nibuka ko turi muri Amerika hari Kaminuza imwe yaje iravuga ngo abakinnyi bari hafi kurangiza amashuri yabo abashaka, kubera ko Kaminuza zose zo muri USA twakinnye imikino ya gicuti
twarazitsinze baratungurwa. Nubwo iyo Kaninuza yavuze ko hari abo ishaka muri
twe ntabwo tuzi iyo byarangiriye.
Yashimangiye ko habuze
ubatekerereza. Ati: "Navuga ko twabuze abadutekerereza kuko njye nubwo
nari Kapiteni hari aho ntageraga kuko twari abana bato cyane ko ntabwo nari
kubona ubushobozi bwo kubaza uwari uduhagarariye impamvu ibintu bitakunze.
Navuga ko iyo tuza kugira abantu
badutekerereza bakareba icyo kudufasha kugira ngo tugume gutanga n’umusaruro, nyuma y’igikombe cy’Isi ni bwo navuga ko ibintu byari kuba bishimishije ariko
abo bantu ntababayeho, kandi iyo baza kubaho mu bakinnyi twari kumwe ntihari
kubura nka batandatu cyangwa barindwi bari gukina ku rwego rushimishije.
Mu buhamya bwa Emery Bayisenge yavuze ko ubwo byashobokaga ngo u Rwanda rumurike impano zarwo ku Isi,abari babifite mu nshingano batabyitayeho bityo abari kuba inyenyeri bareka umupira imburagihe
ESE NI ABANYARWANDA BATAZI UMUPIRA ?
Iyo umusaruro wabuze mu kintu runaka benshi
batangira gutekereza ko ari ubumenyi buke ba nyiri ukugikora bagikorana
bityo bakitwa abaswa muri icyo kintu, ariko hari n’igihe abakora icyo gikorwa
baca amarenga ko bagikora neza cyane ariko ugasanga habura inzobere zibafasha
kucyinjiramo neza ngo zibafashe kugishyira ku murongo.
Uvuze ko abakinnyi b’abanyarwanda nta mpano bagira
waba ubeshye kuko iyo ugereranyije n’imikino bagenda bakina n’ibihugu bigira
abakinnyi bakomeye ubona ko bagerageza kwitanga cyane ahubwo bakagaragaza
ubuhanga budasanzwe akagozi kagacika ku isegonda rya nyuma ariko ukibaza
ikibura ngo bakine ku rwego nk’urwabo bahanganye ukakibura.
Duhereye mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique, abakinnyi b’abanyarwanda nubwo nta kure bagejeje u Rwanda, bagaragaje ubuhanga budasanzwe ndetse banakina neza.
Umukino wahuje u
Rwanda na Uruguay wasojwe n’igitego kimwe cya Uruguay cyabonetse ku munota wa
90 cya Leonaldo Paris, ariko ikipe ya Uruguay yatsinze u Rwanda bigoranye
yakinnye umukino wa nyuma w’iri rushanwa n’ubwo itaryegukanye. Bivuze ko
abanyarwanda bari bihambiye kuri imwe mu makipe akomeye ku Isi muri icyo gihe.
Umukino wa kabiri nabwo abanyarwanda baciye amarenga ko bifitemo impano idasanzwe maze banganya na Canada 0-0.
Umukino wa Gatatu nabwo ntabwo twavuga ko byari bibi kuko uramutse ushaka kugereranya
urwego abanyarwanda bakinaho ugategura umukino uza kuruhuza n’u Bwongereza
wavuga ko u Bwongereza butsinda u Rwanda 10-0. Gusa muri Mexico ibitego bibiri
bya Hallam Hope ku munota wa 68 na Raheem Sterling ku munota wa 86 nibyo
byasoje umukino ariko u Rwanda rusezererwa bigaragara ko abakinnyi barwo
bashobora kuzavamo abakomeye.
Si mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17
abanyarwanda bagiye bagaragaza ko bafite ubuhanga budasanzwe gusa, kuko no mu
mikino ikipe y’igihugu igenda ikina n’ibihugu bigira abakinnyi b’ibimenyabose
ku Isi, usanga rimwe na rimwe bagera imbere y’abakinnyi bakinira mu makipe yo mu
Rwanda ubuhanga bagaragaza bukazimywa n’ubw'abanyarwanda.
Ku itariki ya 5 Nzeri 2015 umukino wahuje u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Ghana nawo ushimangira uburyo abakinnyi b’abanyarwanda ari abahanga bakomeye cyane kuko umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe 1-0 ariko abanyarwanda bagaragaje ubuhanga kurusha imbere y’abakinnyi ba Ghana bakina mu makipe akomeye.
Mu bakinnyi Ghana yabanje mu kibuga ni Razak
Braimah wakuriye muri Wolvsburg mu Budage, Harrison Afful wanyuze mu makipe
arimo Feynood mu Buholandi, Baba Rahman wakiniraga Chelsea yo mu Bwongereza
icyo gihe, John Boye wamamaye mu Bufaransa muri Rennes na Mets, Daniel Amartey
ubu ukinira Beskitas yo muri Turkeiya, Wakaso Mubarak wazengurutse amakipe yo
muri Espagne nka za Granada na Za Las Palmas, Nyakwigendera Christian Atsu
wanyuze muri za Chelsea, Newcastle United na za Everton, Affriyea Acqua wanyuze
muri za Empili mu Butaliyani, Jordan Ayew ukinira Leichester City mu
Bwongereza, Richmond Boakye – Yiadom wanyuze muri Juventus na Andre Ayew
wanyuze muri Nottingham Forest na za Olympic Marisseille.
Mu gihe Ikipe y’igihugu ya Ghana
yari yakinishije abakinnyi bazwi cyane ku rwego rw’Isi u Rwanda rwo rwari
rwakinishije Kwizera Olivier wari muri APR FC, Rusheshangoga Michel utararenze
imbibe z’u Rwanda akina ruhago, Nirisarike Salomon wakiniraga Saint-Truidense,
Bayisenge Emery ubu ukinira Gasogi United,
Sibomana Abuba kure yakinnye ni muri Gor Mahia yo muri Kenya, Mugiraneza
Jean Baptiste nawe yagarukiye muri Gor Mahia, Mukunzi Yannick uri mu cyiciro
cya Kabiri muri Suwede, Niyonzima Haruna ubu ari muri AS Kigali, Tuyisenge
Jacques kure yakinnye ni muri Goh Maria, Iranzi Jean Claude wakiniraga APR FC
na Rushenguzi Minega Quintin wari
uvumbutse avuye mu byiciro bitazwi mu Busuwisi.
Uwo mukino warangiye ibihangange bya Ghana nubwo byacyuye intsinzi ya 1-0 cya Mubarak wakaso, ariko byatashye bitavuga kubera uburyo bagowe n’abakinnyi bakomoka mu Rwanda.
Umunyarwanda
Rusheshangoga Michel wakiniraga APR FC muri uwo mukino niwe wahawe amanota
menshi n’abanyarwanda kubera uburyo yugariye neza maze ununya Ghana Andre Ayew
wakiniraga Swansea City abura amahwemo kandi nta Cyumweru cyari giciyemo yandagaje Chris Smalling na Phill Jones bakiniraga Man United maze
akabona igitego mu izamu rya David de Gea.
Si Rusheshangoga Michael gusa
wigaragaje muri uwo mukino, kuko abakinnyi nka Tuyisenge Jacques, Mugiraneza Jean Baptista, Haruna Niyonzima nabo
barigaragaje bikomeye.
Uretse uwo mukino wa Ghana hari indi mikino abakinnyi b’Amavubi bakinnye bakagaragaza ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse bagaca amarenga ko n’amashampiyona akomeye ku Mugabane w’u Burayi bayashobora.
Imwe mu mikino abanyarwanda bagaragarijemo ubuhanga budasanzwe
harimo uwa Nigeria 0-0 i Kigali, Rwanda 2-1 Nigera muri
Nigeria, Senegal 1-0 Rwanda muri Senrgal ndetse n’indi mikino itandukanye.
Abakinnyi b’abanyarwanda bagiye
bagaragaza ko ubuhanga bafite bwabemerera guhangana ku Mugabane w’u Burayi mu
makipe akomeye cyane harimo Rusheshangoga Micheal, Haruna Niyonzima, Kwizera
Olivier, Jacques Tuyisenge, Emery Bayisenge, Omborenga Fitina, Niyomugabo
Claude, Niyigena Clmement, Muhire Kevin, ndetse n’abandi ariko ikibabaje bamwe
mu bahabwaga amahirwe n’iyo bageze mu mashampiyona yoroshye usanga habananira.
Abanyarwanda iyo bakinnye n'ibihugu bifite abakinnyi bakomeye ku Isi baca amarenga ko impano zabo zidakwiye gushidikanywaho ahubwo babura ababagurisha mu makipe akomeye
AHANDI BIMEZE GUTE
Ufatiye urugero rwa hafi usanga
ibihugu by’ibituranyi nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bifite aho
byamaze kugera muri ruhago aho usanga bifite abakinnyi bakomeye ku Mugabane
w’u Burayi ndetse ugasanga abana babyo banifuzwa n’ibindi bihugu byateye imbere
bakabikinira.
Ku Rwanda siko bimeze kuko uretse
no kuba nta bakinnyi bakomeye baraboneka bo gukinira u Rwanda,nta mukinnyi
twavuga ko akomoka mu Rwanda wabaye inyenyeri muri ruhago ngo ibindi bihugu bimwifashishe
nk'uko tubona ba Mbappe bakomoka muri Cameroon ariko bikarangira bakiniye u
Bufaransa.
Nubwo usanga abakinnyi beza ibihugu byo muri Afurika bakinira ibindi bihugu by’i Burayi bafitenye isano, usanga nabyo mu makipe yabo y’ibihugu haba harimo abakinnyi basogongeye uburyohe bwa shampiyona zikomeye.
Urugero niba DRC igira abakinnyi nka ba
Romelu Lukaku bakinira u Bubuligi nayo ubwayo ubasa igira abakinnyi beza, nka
Yoanne Wissa ukinira Brentford mu Bwongereza, Axel Tuanzebe wanyuze muri Manchester
United ubu akaba akinira Ipswich Toun mu Bwongereza, Samuel Essende wa Ausburg
mu Budage, Ngal’ayeli Mukau wa Lille mu Bufaransa, Edo Kayembe wa Watford,
Meschak Elia wa Young Boys, Chancel Mbemba wa Oylmpic Marsseille ndetse
n’abandi.
Si DRC gusa yabyaye abakinnyi
bakomeye ariko bagakinira ibindi bihugu, ariko ntibibuze n’ibyo bihugu
bavukiramo kubona abandi bakomeye. Ikipe y’igihugu ya Cameroon ni imwe mu
zikomeye muri Afurika ariko byari kuba akarusho iyo abana bayo nka Kylian
Mbappe, Joel Matip, William Saliba, Hugo Ekitike, Aurelien Thouameni ndetse
n’abandi bemera kubakinira.
Nubwo Cameroon idafite abo
bakinnyi ngo bayikinire yo ifite abandi bakomeye cyane bo kuyitabara nka Andre
Onana, Yagize Samuel Eto'o, ifite Bryan Mbeumo, Andre-frank Zambo Agwissa ndetse
n’abandi.
Bigaragara ko kugira ngo ibihugu byo muri Afurika bibone abakinnyi bakomeye ku Isi bisaba ko bamwe bavukira mu bihugu byateye imbere muri ruhago
ESE ABO BAKINNYI BABA BARAVUKIYE
MURI IBYO BIHUGU BYA AFURIKA?
Nubwo twakwemeza ko u Rwanda
rutaratangira kumurika impano ku ruhando mpuzamahanga, ibihugu byamaze kubona
abo bakinnyi akenshi usanga baba baravukiye mu bihugu biteye
imbere bagahitamo kuzakinira ibihugu bashaka ku mpamvu zihariye ariko bafite
amaraso yabyo.
Urugero niba twavuze ko Aurelien
Thouameni afite amamuko muri Cameroon byarangiye ahisemo gukinira u Bufaransa
kuko ariho yavukiye, Kyliam Mbappe nawe yavukiye mu Bufaransa ahitamo gukinira
u Bufaransa.
Akenshi usanga na bamwe mu bakinnyi bakinira ibihugu byo muri Afurika nabo baba baravukiye i Burayi bagakurira mu makipe yabo.
Umunya Cameroon Bryam Mbeumo yavukiye mu Bufaransa,
Youanne Wissa ukinira DRC nawe yavukiye mu Bufaransa, umunya-Algeria Riyad
Maherez yavukiye mu Bufaransa, umunya Senegal Demba Ba yavukiye mu Bufaransa.
Ibi bisobanuye ko kuba hari
ibihugu bigira inyenyeri muri ruhago bisaba ko bamwe mu bakinnyi babo baba
barakuriye mu bihugu byateye imbere maze impano zabo zikitabwaho neza nazo
zigakura ziri ku rwego mpuzamahanga zikavamo abakinnyi bifuzwa na buri kipe ku Isi, maze amakipe yabo y’ibihugu akabyungukiramo ndetse bakanafasha kumurika
impano z’imbere mu gihugu.
ABADIASPORA B'ABANYARWANDA BABA BATABYARA ABAKINNYI CYANGWA UMUPIRA WIHISHE U RWANDA?
Mu bakinnyi b'abanyarwanda bavukiye mu bihugu byateye imbere muri ruhago nabwo uba usanga batari bisanga mu byiciro bya mbere muri shampiyona zikomeye
Impamvu nyamukuru yo kwibaza iki
kibazo ni uko twasanze amwe mu mazina akomeye ku mugabane wa Afurika atavukiye
muri Afurika ahubwo babyawe na bamwe mu babyeyi bafite inkomoko muri Afurika bikarangira bakuze nk’Abanyaburayi ndetse bakabona amahirwe yo kugaragaza
impano zabo mu makipe akomeye maze bamara gukura bagahitamo ibihugu bakinira, akaba
ariko twisanze abakinnyi nka Yoane Wissa barakiniye DRC, Demba Ba agakinira
Senegal kandi bataravukiye muri ibyo bihugu.
Ku Rwanda twakwibaza impamvu nta
mwana w’umunyarwanda uraba inyenyeri ku Isi kabone nubwo yaba akinira ikindi
gihugu kitari u Rwanda.
Abakanyakanya bafite amamuko yo
mu Rwanda nabo si abakinnyi twavuga ko bakora itandukaniro uretse Umubiligi
Johana Bakayoko ukinira PSV Eindhoven mu Buholandi ariko nawe ntabwo twavuga ko
ari inyenyeri ikomeye cyane. Umufaransa Noan Emeran wakuriye muri Academy ya
Manchester United nawe ni andi maraso bishoboka ko yazakinira u Rwanda ariko
nawe si inyenyeri yo kumurika twavuga ko ikomoka mu Rwanda nyuma yo gukurira
muri Manchester United bikarangira agije mu byiciro byo hanze mu Buholandi.
Abakinnyi b’Abanyarwanda nabo
bavukiye ku migabane yateye imbere mu mupira w’amaguru usanga nabo baba
barwanira mu makipe yo mu byiciro byo hasi. Abo twavuga nka Hakim Sahabo,
Samuel Guelette, Raphael York,. Buhake Twizere Clement ndetse n’abandi.
ESE SHAMPIYONA Y’U RWANDA IRI KU
RWEGO RWO KUMURIKA ABAKINNYI BAKABA INYENYERI? IGISUBIZO NI YEGO.
Nubwo amakipe yo mu Rwanda
atagera kure mu mikino Nyafurika ngo impano ziyikinamo zigaragare, hari urugero
rufatika rw’umukinnyi ukomeye muri shampiyona z’i Burayi kandi wanyuze muri
shampiyona yo mu Rwanda.
Umunya-Gabon Warren Shavy Babicca ni umukinnyi wakiniye Kiyovu Sports hagati ya 2018 na 2021. Uru ni urugero rwiza ko hagize abita ku bakinnyi bakina muri shampiyona yo mu Rwanda bakabafasha kubashakira amakipe akomeye ku Isi baba inyenyeri cyane ko uyu Babicca uri kubica bigacika mu Bufaransa ubwo yakinaga mu Rwanda atariwe warushaga abari bari bahari bose.
Ubu uyu munya-Gabon wanyuze muri Kiyovu Sports akinira ikipe ya Toulouse ikina mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino amaze gukinira Toulouse imikino 21 anayitsindira ibitego 4. Ndetse ikipe akinira iri ku mwanya wa 10 n’amanota 30 muri League 1.
Shavy Babicca wakiniye Kiyovu Sports ni urugero rwiza ko abakinnyi bakurira muri shampiyona y'u Rwanda bakaba inyenyeri ku Isi ya ruhago
TANGA IGITECYEREZO